Imihango si ikintu gishya ku bakobwa n’abagore. Kuva kera bifashisha ibikoresho bitandukanye biyifata kugira ngo babashe gukomeza imirimo bizwi nka pad cyangwa tampon, abandi bakifashisha udutambaro tumeswa, dukoreshwa inshuro nyinshi.
Uretse kwifashisha ibyo benshi bamenye nka ‘cotex’, ubu hariho n’uburyo bwo gukoresha agakombe k’imihango, kinjizwa mu igitsina ariko kakagarukira hafi.
Gashobora kuba inzira nziza yo kurandura ikibazo cy’abana b’abakobwa bagorwa no kubona amafaranga yo kugura cotex.
Utu dukombe duto, tworoshye, twamamaye mu myaka yashize, bitera amatsiko n’impaka hagati y’abagore ku isi yose. Nubwo hari bamwe batigeze bakagerageza, abagore benshi baracyatinya kugakoresha, cyane ko nta bantu benshi bajya babiganiraho.
Agakombe k’imihango gashobora gukoreshwa gateye nk’inzogera. Ni agakombe k’isuku kabugenewe, umwari ndetse n’umutegarugori bakoresha mu gihe cy’imihango. Gakozwe muri silicone yemewe n’abaganga.
Aka gakombe gakusanya imihango, aho kuyireka ngo ishoke, ibe yakwanduza umuntu. Mu gihe wagashyize mu gitsina kaguma hamwe, kandi nta mwenda w’imbere ukenewe kugirango gakoreshwe kuko gafata mu mpande z’igitsina.
Aka gakombe kaba mu bunini butandukanye. Gashobora kwegeranya imihango inshuro eshatu kurenza ‘cotex’ isanzwe, mu gihe ugakoresheje amasaha hagati ya 6-12. Nyuma yayo masaha woga ibiganza, ukagakuramo, ukakoza ubundi ukongera ukagasubizamo.
Iyo usoje imihango ushobora gufata ako wakoresheje ukagashyira mu mazi ashyushye hagati y’iminota 5-10. Kuberako utu dukombe dushobora gukoreshwa mu myaka 5-10 ntitwangiza ibidukikije nk’ubundi buryo.
Imiryango izwi cyane y’ubuzima, irimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), bemeje ko ibikombe by’imihango ari uburyo bwiza kandi bworoshye bwo guhangana n’imihango.
Ubushakashatsi bwerekanye ko udukombe tw’imihango dufasha umuntu kwirinda kwiyanduza cyangwa se kugira indwara zishobora gutezwa n’isuku nke mu gihe cy’imihango, ugereranyije na cotex cyangwa tampon. Gusa ntibivanyeho ko umuntu uri mu mihango akwiriye kugira isuku ndetse nako akakagirira isuku.
Ntibisanzwe ku bagore n’abakobwa benshi. Bamwe bashidikanyaga cyane kukagerageza, ariko hari abagerageje babona ibyiza byako.
Ni agakoresho kanifashishwa n’umukobwa nubwo yaba akiri isugi, ntikagire ibyo kangiza.
Niyigena [amazina yahinduwe ku mpamvu z’umutekano bwite], ni umuganga w’imyaka 32, akoresha aka gakombe kandi avuga ku bwiza bwako. Byabanje kumugora cyane kumenya kukinjiza ndetse no kukavanamo, ariko nyuma yo kukamenyera yasanze gakora neza.
Avuga ko yasanze uburibwe agira budakabije ugereranije n’igihe yakoreshaga cotex cyangwa tampon. Aka gakombe kanamufashije kwimenya, kuko yabashije kubona ingano y’imihango asohora mu kwezi kwe, ku buryo bihindutse yamenya ikibazo yagize.
Ku bijyanye n’igiciro, utu dukombe mu busanzwe ntiduhenze, iyo uri kubibarira mu gihe kirekire. Mu Rwanda, dushobora kugura hagati ya 15.000 Frw na 30.000 Frw, ukagakoresha imyaka iri hejuru y’icumi.
Iyo utekereje ko cotex isanzwe ubu igeze hagati ya 800 Frw na 1200 Frw kandi ukagura ebyiri ku kwezi, ku bava cyane usanga ukoresheje hafi 2000 Frw – 2500 Frw. Nawe wikoreye imibare wasanga mu myaka icumi uzaba warakoresheje arenze agakombe kamwe.
Niyigena yavuze ati “Hashize imyaka ibiri ntangiye gukoresha agakombe k’imihango, kandi ndagakunda cyane”. Yakomeje ati “Iyo ukikagura kaba gahenze ariko iyo ubariye mu gihe kirekire biraruta cotex kuko utu dushobora kumara imyaka irenga 5, 10, na 15.”
Niyigena yavuze ko yamenye aka gakombe ari inshuti ikamubwiye. Yabanje kwanga kugakoresha, ariko inshuti ye ikomeza kumubwira ibyiza byako, irakagura, irakamuhereza.
Ati “Kimwe n’abandi bagore bose natinyaga gushyira ikintu icyo ari cyo cyose mu mwanya wanjye w’ibanga kuko numvaga bitazoroha, kandi niko byagenze. Ariko uko nakomeje, natangiye kubimenyera ahubwo nkajya numva ntari no mu mihango. Numvaga ari byiza kurusha kugira cotex hagati mu maguru.”
Kugakoresha bwa mbere bishobora kutorohera umuntu, kuko bisaba igihe cyo kumenyera uburyo bwo kukinjiza no kugakuramo.
Abagore bamwe bishobora kubagora cyane mu gihe bagitangira, ukanasanga biyanduje. ariko Niyigena yavuze ko iyo umuntu akomeje kugakoresha agenda amenyera.
4 Responses
Ikibazo ku barinze ubusugi se ntabwo cyabwangiza?
Where do we find this in Kigali?
Hello, You can find them on Kasha or ask your local pharmacist.
Nonese ko mbona gasa nakinjizwa imbere cyane ubwo umukobwa w’isugi BIGENDA gute? Ko ntacyo mwabivuzeho ?