Search
Close this search box.

Gutabwa n’imiryango, kuva mu mashuri n’agahinda gakabije: Ibibazo byugarije abangavu batewe inda

“Yabaga mu gipangu cy’iwacu akampamagara ngo dusangire, turebe filime, umunsi umwe arambwira ngo turebere filimi mu cyumba, arafunga amfata ku ngufu, nyuma y’amazi ane menya ko ntwite.” Ubu ni ubuhamya bwa Mutesi w’imyaka 18 (izina rye ryahinduwe), wo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Uyu mwangavu yatewe inda afite imyaka 16, bikozwe n’umusore wari ucumbitse mu nzu y’ibawo, none ubuzima bwaramushobeye.

Ni umubabaro n’agahinda kubona umwana muto ahetse uruhinja, agenda ashakisha ubuzima hirya no hino ngo arebe ko baramuka kandi nawe yakabaye ari mu ishuri, yitabwaho n’umuryango.

Mutesi avuga ko umusore wamuteye inda bari bamaze kumenyerana,amubwiye ko yamuteye inda, arara yimutse, ubu ntazi aho aherereye.

Kuva umuryango we wamenya ko yatewe inda, ubuzima bwahise buhinduka, atangira inzira y’umusara yo kwita ku mwana we kandi nta bushobozi afite.

Uyu mukobwa avuga ko kubyara akiri muto byamuteje ibibazo byinshi ku buryo areba imbere akahabura.

Ati “Nari umunyeshuri, niga meze neza, mba mu rugo nta kibazo, nyuma baza kuntera inda. Kuva iwacu babimenya, ubuzima bwahise buhinduka batangiye kundaza hanze, kunyirukana bakajya banankubita ntwite…”

“Maze kubyara, ubuzima bwarushijeho kuba bubi mu rugo kugera n’aho banyirukana, nibwo nahise njya gushaka aho nkora ikiyede. Amashuri yanjye yarahagaze ubu mbayeho nishakisha ni umubabaro gusa.”

Ni kimwe na Aisha (izina rye ryahinduwe), we yatewe inda afite imyaka 18, bikozwe n’umunyeshuri wigaga muri kaminuza na we yari agiye gukomerezamo amasomo.

Avuga ko atakoresheje imbaraga mu kumusambanya, ahubwo yamubeshye urukundo bituma amwizera kugeza baryamanye.

Aisha yamenye ko atwite ari mu kiruhuko, ndetse n’ababeyi be baza kubimenya, bamubwira ko atazasubira mu ishuri kuko asize icyasha umuryango.

Avuga ko ihezwa yakorewe mu muryango na sosiyete byamugizeho ingaruka kugeza arwaye agahinda gakabije.

Ati “Abantu bamaze kumenya ko ntwite bahise bampindura indaya, mu rugo barantuka ngo ndabasebeje, abaturanyi bakabuza abana kumvugisha ngo ntazabanduza imico mibi, byose bikantera agahinda.”

“Ishuri ryo uba nk’urisezeye, nubwo Leta ivuga ngo dusubireyo ariko se wagenda umwana ukamusingira nde, amafaranga y’ishuri akava he? Ubuzima buba buhindutse kandi nabi.”

Nubwo aba byabagendekeye gutya, bamwe mu babyeyi bavuga ko bidakwiye ko mu gihe umwana ahuye n’ibibazo nk’ibi umutererana, kuko ahubwo ari igihe cyo kumwereka urukundo, ngo atabaho nabo hamwe n’uwo atwite cyangwa ahetse.

Ibi bibazo birakomeye kuba byakwikorerwa n’umwangavu. Bikwiye kuba isomo ku muryango nyarwanda muri rusange, ukaba maso kandi ugashyira imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu.

Mutesi asaba umuryango nyarwanda kudaha akato abana bamaze giterwa inda, ndetse n’abangavu bakirinda kugwa mu bishuko.

Ati “Ibyago biba byamaze kuba, kwirukana umwana no kumutererana sibyo bikwiye kuko bishobora no kumujyana mu ngeso mbi nyinshi. Abakobwa mwirinde buri muntu wese ubereka ko abakunze cyane kuko aba ashaka kubabahohotera no kubangiriza ubuzima.”

Muri Gashyantare 2023, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yatangaje ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 aribo batewe inda imburagihe mu Rwanda.

Abangavu batewe inda bagaragaza ko bafite ibibazo bitandukanye mu buzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter