Baraka Avenue Entertainment ni ikigo cyashinzwe na Nsengimana Baraka Isaie, gikora ibikorwa bitandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro ariko by’umwihariko ku bijyanye n’amajwi n’amashusho bikenerwa mu birori.
Ubwo Baraka yarangizaga amashuri yisumbuye yagize igitekerezo cyo kugira umushinga yakora niko gukora ikigo gifasha abanyempano batandukanye, bari mu ruganda rw’imyidagaduro.
Baraka Avenue Entertainment ifasha abanyempano barimo abahanzi, abakinnyi ba filimi, ababyinnyi n’abandi kubona bimwe mu byo bakeneye kugira ngo bagure impano zabo, cyane cyane mu bijyanye n’amajwi n’amashusho bimeze neza.
Baraka avuga ko yashinze iki kigo kugira ngo agire umusanzu mu kuzamura abafite impano mu Rwanda.
Ati “Yashinzwe kugira ngo ifashe za mpano zimwe zimeze nk’izidafite aho zivugira kugira ngo nabo babone urubuga, hari n’ibindi bice biri mu myidadaduro bitajya bijya ku mugaragaro ngo zihabwe agaciro nk’amajwi n’amashusho.”
“Baraka yaje kugira ngo ibere igisubizo ba bana batoya bafite impano kugira ngo nabo bisange mu mwuga.”
Nubwo hari intambwe bamaze gutera Baraka avuga ko mu gutangira bahuye n’imbogamizi zitandukanye ariko batigeze bacika intege.
Ati “Imbogamizi nahuye nazo ni nyinshi harimo nko kutakumva bavuga ngo ese uyu mwana asoje ishuri abantu benshi batabyumva. Indi ni ukubona abantu mukorana ariko naravuze ngo uko nshoboye ndashoboza n’abandi.”
Kuba ataracitse intege nibyo aheraho asaba urubyiruko rwose gutinyuka bagashyira mu bikorwa ibitekerezo bafite.
Ati “Abafite impano nimutinyuke baca umugani mu kinyarwanda ngo ntayitinya itarungurutse, ushaka kwiga gucuranga, kuririmba genda ubishake urugendo ni gake gake gerageza amahirwe aracyahari.”
Baraka Avenue Entertainment ifite gahunda yo gukomeza kwagura impano z’abana b’Abanyarwanda by’umwihariko abaturuka mu ntara no kugaragaza ko umuziki n’indi myidagaduro bidakorwa n’ibirara.