Search
Close this search box.

Uburemere bw’ijambo ‘Oya’ buracyashidikanywaho

Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya California bwerekanye ko abakozi bafata imishinga myinshi bahura n’ikibazo cyo gutakaza ubunyamwuga no guhanga udushya, kandi ubushobozi bwo gukemura ibibazo bukakuba kure.

Akari ku mutima gasesekara ku munwa. Ariko hari igihe guhisha amarangamutima bishoboka, ukirengagiza ukuri ku bw’impamvu runaka wenda zitaguturutseho, ukavuga “Yego” kandi mu mutima wifuza kuvuga “Oya”.

Nubitekerezaho urasanga igihe cyose wemeye ikintu mu ruhame cyangwa hagati yawe n’umuntu runaka, hari igihe ku mutima wawe uba wahakanye.

“Oya” ni ijambo rikoreshwa akenshi mu gushimisha abantu, koroshya ibibazo, kubaka umubano n’abandi, kubaka icyizere mu nshuti ariko ntibisobanuye ko rikoreshwa neza buri igihe.

Isoni zirisha uburozi! Uzasanga umutimanama wawe uguhatira kuvuga oya ariko bitewe n’impamvu nyinshi zirimo no gushaka indoke cyangwa gusigasira umuco n’ibintu runaka witeze, ukemera utemeye. Ubitekerezaho iki kuba umuntu yagusaba kwemera ibintu runaka kubera yaguteze umutego? Birangirira mu marira no kwicuza icyaguteye kwemera.

Igitangaje rero hari ibyo wamenya ku bantu bazi agaciro ko guhakana.

Abantu bageze ku ntsinzi ihambaye ntibahubuka bavuga yego cyangwa oya, kuko bazi neza uburemere bwa buri jambo. Ibi bibarinda gutakaza ingufu mu byo badashaka cyangwa badashoboye, cyangwa bakirinda no gusezerana ibyo batazakora.

Gukora ibintu byinshi bishobora gutuma wunguka byinshi mu gihe gito, ariko byose ntibikorwe neza nk’uko bikwiye. Ushobora kugira inshingano runaka usabwa gusohoza, nyuma umuntu runaka nk’umukoresha akakongera izindi, akakubaza niba koko wabishobora kuzisohoza zose, kubera gutinya kubura akazi ukamubwira uti “Yego”.

Ukuri kwambaye ubusa ni uko mu mutima wawe wahakanye ariko ubwoba bukwemeza kuvuga yego. Kwemera ibyo udashoboye bigutera gukora cyane no guhorana umunaniro, ariko kandi bigakurikirwa n’intekerezo mbi zangiza ubuzima bwo mu mutwe.

Ntushobora kugira ubunararibonye cyangwa kugera ku ntego zifatika igihe udahaye agaciro ibintu bimwe na bimwe. Ikindi utakwirengagiza, kwemera buri kintu usabwe udafite ubushobozi bwabyo bigusigira kwitwa umunebwe cyangwa ukitwa ntibindeba, nyamara ntako utagize ahubwo byakubanye byinshi.

Kuvuga oya ntibiteye isoni, bigaragaza agaciro kawe n’amahitamo yawe. Ese utekereza ko uwaguhora kuvuga oya yaba agutwaye iki? Wenda ubura ibyari bigufitiye umumaro ariko ugasigara ukeye ku mutima, ukora igikwiye gifite n’akamaro ku buzima bwawe.

Agapfa kaburiwe ni impongo! Nshuti yanjye, abavuga oya mu gihe basabwa kuvuga yego kandi bidashoboka, ntibashukwa n’uduhendabana, banga kuba imbata z’ibitekerezo by’abandi.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya California bwagarutsweho, bwerekana ko abakozi bafata imishinga myinshi bahura n’ikibazo cyo gutakaza ubunyamwuga no guhanga udushya, kandi ubushobozi bwo gukemura ibibazo bukababa kure.

Ni gute wavuga oya utangije umubano?

Abanyarwanda ba kera bari abahanga cyane ngendeye ku mugani baciye bati “Aho umwaga utari uruhu rw’urukwavu rwisasira batanu”. Ubushuti buzima wagirana n’umuntu mudahana ibitekerezo ngo mwubahe imyanzuro ya buri umwe, musangire akabisi n’agahiye, n’ubundi bisa no kwanika aho ritava.

Ubushuti ni ingenzi ariko igihe bugufasha kubaho neza. Gusa kandi guhakana gusa ntibikugira intwari igihe inshuti magara ikwitabaje, ukayitererana, kandi wenda wayifasha mu zindi nzira.

Gira uti “Oya, ibyo munsaba ntibihuye n’intego nihaye muri iki gihe. Ngomba kwibanda ku byo natangije kugeza mbisoje nkesa imihigo nihaye. Nshuti yanjye birangoye kwemera ibyo unsaba kuko byanyangiriza ubuzima bwanjye, ahubwo reka ngufashe biriya ni byo nshoboye.”

Wanakoresha iyi mvugo uti “Oya rwose sinashobora kugufasha muri aka kanya, ariko ndagushakira inzobere muri ibyo ikube hafi kandi bizagenda neza.”

Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana umugani w’Abanyarwanda! Uburyo wahakanyemo bushobora kugaragaza ikinyabupfura gike bigatuma wica umubano wanyu.

Ubushobozi bwawe bwo kuvuga “oya” bufite uruhare runini ku ntsinzi yawe. Buri kintu wemeye reba ko kitabangamira intego zawe, kandi buri kintu wiyemeje ugihuze n’icyerekezo cyawe, buri byemezo ufata birinde imbaraga zawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter