Ku bakora mu nzego zitandukanye mu Rwanda, kwiga Icyongereza binyuze muri EF Education First byahinduye byinshi. Kuva mu bukerarugendo no kwakira abashyitsi, kugeza ku burezi no kwihangira imirimo, abitabiriye amahugurwa ya EF kuva mu 2020 bavuga ko kuzamura ubumenyi bwabo rwabo mu Cyongereza byabafashije kuba abanyamwuga kurushaho bibafasha no guhangana ku isoko ry’umurimo.
Uruhare rwa EF rwaragaragajwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’iki kigo cyamamaye ku isi mu kwigisha ururimi rw’Icyongereza. Kuva yashingwa, EF yahuguye miliyoni nyinshi z’abantu mu kwiga Icyongereza n’izindi ndimi.
Mu Rwanda, EF yahuguye urubyiruko rurenga 30,000 – iki kikaba ari ikimenyetso gikomeye cyizihijwe tariki ya 30 Mutarama 2025.
Peter Burman, Perezida wa EF, yasuye u Rwanda ku nshuro ya mbere aho yavuze ku gaciro k’urugendo rw’imyaka 60 EF imaze. Yagaragaje ishema EF ifite mu gufungurira isi abantu binyuze mu burezi, no mu gutanga ubumenyi bw’indimi bukenewe ku Banyarwanda ibihumbi n’ibihumbi.
Burman yagize ati, “Kwigisha ururimi ntibivuze gusa kubona akazi – ni uburyo bwo guhindura ubuzima. Bituma abantu babasha gutanga ibitekerezo byabo neza.”
Mu myaka itanu EF imaze ikorera mu Rwanda, yageze kuri byinshi mu gufasha urubyiruko kubona ubumenyi ngombwa, kubona akazi, gutangiza imishinga yabo bwite, ndetse no kuzamura urwego rw’imirimo bakora. Burman yongeye gushimangira ubushake bwa EF mu gukorana n’ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda mu guteza imbere uburezi.
Yongeye ati, “Twiyemeje gushyigikira icyerekezo cya Leta cyo guteza imbere ireme ry’uburezi.”
Intambwe yatewe na EF mu Rwanda yagezweho binyuze mu bufatanye bufite ireme. Julia Kennedy-Svensson, Umuyobozi mukuru wa EF muri Afurika yashimiye abafatanyabikorwa barimo Mastercard Foundation na Rwanda Development Board (RDB) ku ruhare rwabo rukomeye.
Yagize ati, “Ibi twagezeho ntibyashobokaga tudafite ubufatanye bukomeye. Turateganya gukomeza gukorana no kwagura ibikorwa byacu.”
Kennedy-Svensson kandi yemeje ko EF izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bayo kugira ngo igire uruhare mu gutanga amahirwe yo kwiga Icyongereza ku rwego rwo hejuru, cyane cyane ku rubyiruko rwugarijwe n’ubukene, abakobwa, impunzi, ndetse n’abafite ubumuga.
“Ibyo twagezeho ni intangiriro gusa. Tugamije kugira uruhare runini mu mpinduka, si mu Rwanda gusa, ahubwo no ku mugabane wa Afurika.”
Abagize amahirwe yo kwitabira amahugurwa ya EF bagaragaje uburyo kwiga Icyongereza byabafashije kwitwara neza mu kazi kabo.
Claver Ntoyinkima, umuyobozi w’urugendo rw’ubukerarugendo muri Parike ya Nyungwe, ni umwe muri bo. Yagize ati: “Icyongereza ni ingenzi cyane mu kazi kanjye kuko 80% aricyo gikoreshwa. Aya mahugurwa yanyongereye icyizere, anyorohera kuvugana n’abakiliya baturutse mu bihugu bitandukanye, ndetse byanatumye menyekana ku rwego mpuzamahanga. Nabashije no guhabwa igihembo na Prince William mu Bwongereza kubera uruhare rwanjye mu kubungabunga ingagi n’ibinyoni.”
Ntoyinkima yongeyeho ko kwiga Icyongereza byamufashije no guhugura bagenzi be bakora umwuga nk’uwo, bigatuma ubumenyi bugera mu baturage benshi.
Ku rundi ruhande, Chance Clarisse Umurangwa, umwarimu ukorera muri NGO itanga amahugurwa ku barimu, yavuze ko kwiga Icyongereza byamuhaye amahirwe menshi mu kazi ke.
“Nk’umutoza w’abarimu, nshinzwe kuyobora amahugurwa, kandi kuba nshobora kuvuga no kwandika Icyongereza neza byoroshya akazi kanjye cyane. Ubumenyi nabonye bunfasha no mu buzima busanzwe!”
Bamwe mu banyuze muri EF batanze ubuhamya bwabo binyuze muri documentary yerekana uburyo kwiga Icyongereza byabahinduriye ubuzima. Hari n’abandi bagaragaje ubuhamya bwabo mu gitabo cyiswe “Transforming Futures: Stories of Impact in Rwanda.”
One Response
THATS VERY GOOD. more and more people need to learn english ME ICLUSIVE.can I know conditions to attend those trainings please? thank you