Uwambajimana Anne ni umugore w’imyaka 40 utuye mu Karere ka Ruhango, watangiye ubworozi bw’inkoko ahereye ku nkoko icumi none ageze ku nkoko 700. Ni ubworozi bwamufashije kwikura mu bukene kuri ubu akaba yifuza kugera aho azajya yakira inkoko 2000.
Uyu mugore ufite abana babiri atuye mu Murenge wa Kinihira mu Kagari ka Nyakogo mu Mudugudu wa Rusizi. Yatangiye ubworozi bw’inkoko ahereye ku nkoko icumi ariko kuri ubu ageze ku bushobozi bwo kwakira inkoko 700 akazorora ubundi akongera akazigurisha.
Ni ubworozi yatangiye mu 2023 nyuma y’aho ubuyobozi bw’Umurenge bumushyize ku rutonde rw’abaturage batishoboye bari bagiye korozwa inkoko icumi kuri buri muryango.
Izi nkoko bazihawe binyuze mu mushinga PRISM wateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi,IFAD, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Uwambajimana avuga ko ubusanzwe yari abayeho ashakisha mu buzima budafatika ariko ko aho yatangiriye ahabwa amahugurwa ajyanye no korora inkoko, akaza guhabwa inkoko icumi yabonye ko ubuzima bwe bugiye guhinduka.
Yavuze ko izi nkoko yazoroye neza, aza kujya mu kibina aguzamo amafaranga atumizamo izindi nkoko 20.
Ati “Izo natumije zaraje zisanga za zindi umushinga wampaye zitangiye gutera, mbona birimo kugenda neza. Amagi nkuyemo amafaranga yayo niyo nakoreshaga mu kwishyura ikibina no kwishyura ibiryo by’amatungo.”
Uwambajimana yakomeje avuga ko yatangiye gutekereza byagutse uko yakora ubworozi bw’inkoko nk’umwuga wamufasha kwikura mu bukene, ngo yagujije amafaranga yubaka inzu azajya ashyiramo inkoko atumiza izindi nkoko 100 zikiri nto atangira kuzorora iminsi 45 ubundi akongera akazigurisha.
Ati “Nagiye mu mahugurwa iyo za Rubavu bampugura ku kuntu nakwita ku nkoko zanjye, indwara zikunda kurwara n’ibindi, navuyeyo ntumiza inkoko 300, izo nkoko zose zarakuze mpambwa amahirwe y’isoko ry’inkoko 500 ntangirana nazo ari imishwi nkazikuza ubundi bakaziha abaturage.’’
Uwambajimana avuga ko kuri ubu yubatse ibiraro by’inkoko bifite ubushobozi bwo kwakira inkoko 700 aho azizana akazorora ubundi akongera akazigurisha.
Yavuze ko yifuza kwagura izi nzu ku buryo zigera ku kugira ubushobozi bwo kwakira inkoko 2000 kuko yabonye ko bishoboka.
Ati “Inkoko zamfashije kuvugurura aho mba, zatumye ngira ubuhinzi bufatika bitandukanye na mbere, ubu mbasha gushyira abahinzi batanu mu murima aho mbere nezaga ibiro nka 20 ariko ubu ndeza nkagurisha mfite n’indi mifuka ibiri mu nzu yose nkesha ubu bworozi.’’
Kuri ubu uyu mugore yanatangiye ubuhinzi bw’imigina ibyara ibihumyo, ukaba umushinga yakuye mu bworozi bw’inkoko, yawutangiye kugira ngo ujye umufasha mu kunganira ubworozi bw’inkoko.
Uwambajimana avuga ko kandi yishimira ko asigaye ari mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya aho amufasha mu bwizigamire bwe bwa buri munsi ndetse bikanamufasha kubona ahantu akura amafaranga agura inkoko zose aba akeneye.
Ushingiye ku buhamya bw’uyu mugore, nk’urubyiruko ushobora kubona ko urugendo rw’ubuzima rudahera kuri byinshi, kandi ko udakwiriye kwiheba bitewe n’imyaka ufite. Irindi banga ryafashije Uwambajimana ni uguhora atekereza uko yakwagura ibyo akora.

Anne yatangiye urugendo rw’iterambere ahereye ku nkoko 10