Search
Close this search box.

Agahinda k’abakobwa babenzwe mu rukundo gasobanurwa gute?

Ubushakashatsi bw’Ikinyamakuru Psychology Today bugaragaza ko abagore bagira urugero ruri hejuru rwa Oxytocin, umusemburo ubafasha byinshi birimo no kwiyumvamo abandi, igihe babenzwe bagasigarana igihombo cy’amarangamutima kiremereye.

Abagore bakunze kuganzwa n’amarangamutima bakabona kwemera ko bakunze. Ntibiborohera gutobora ngo bavuge akari ku mutima bitewe n’imico itandukanye akenshi ibabuza gufata iya mbere basaba urukundo.

Kimwe n’abandi, birasanzwe kuba umukobwa yabenguka umusore ariko bikamubera umwaku ntakundwe. Niwibuka imyumvire y’abantu uzasanga badukira aba bakobwa batinyutse gusaba urukundo bakabita amazina arimo ibirumbo cyangwa bakaba iciro ry’imigani muri rubanda.

Kwimwa urukundo birababaza. Iyo bigeze ku bagore bibatera uburibwe bwikubye. Iyo bakunze bazuyaza kubivuga, bakoresha ibimenyetso, babicisha mu bandi cyangwa bakavumburwa barananiwe kubivuga.

Nuhakana ko bigora gukunda umuntu ntubashe kubimubwira, uraba udasobanukiwe urukundo. Aha ni ho byorohera abasore kuko bo badatinda gushyira hanze ibyiyumviro byabo ku bagore bihebeye.

Ibi ntibyababuza kubabazwa n’uko babenzwe ahubwo biyakira vuba, kuko isaha n’isaha bakunda abandi kandi bakabasaba urukundo byihuse.

Abagore banezezwa no gukundwakazwa no kwitabwaho, mu gihe abagabo biyumvamo inshingano zo kwita ku bo bakunda.  Bitewe n’uko abagabo bagira amahirwe yo gusaba urukundo cyane, bituma bangwa kenshi bakamenyera ko bibaho ntibibabuze kwikundira abandi.

Umugore wanzwe atangira kwiganiriza avuga ko n’ubundi yarengereye gukunda mbere, ko sosiyete igiye kumwota, ko yasebye cyangwa gukunda nanone bikamufata igihe kitari gito.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu babengwa gake bababara cyane igihe byabayeho. Kubera ko abagore babengwa gake, iyo bibayeho bifatwa nk’ikibazo gikomeye ku buzima bwabo. 

Iyo umugore abenzwe, bishobora gutuma atinya gukunda ukundi. Bitewe n’uko gukunda kwabo biza bisabye kubaganiriza kenshi cyangwa kubwirwa amagambo asize umunyu.

Ese kuba umugore cyangwa umukobwa ni byo byagatumye bagira agahinda kenshi kubera kubengwa?

Ukuri kuri aha ni uko uwo waba uri we wese bitoroha kwisanga wabenzwe n’uwo wihebeye.

Inzobere ku biganiro by’inkundo zivuga ko buri wese afite uburenganzira bwo gukunda no kugaragaza ibyiyumviro yagize ku muntu runaka, gusa hakabaho gusobanukirwa ko gusaba urukundo nturwemererwe bishoboka kimwe no kuruhabwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter