Search
Close this search box.

Ubutumwa bwabo!

Abasore n’inkumi 546 binjiye mu bakozi bashya bato b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) basabye urundi rubyiruko kuyoboka inzego z’umutekano n’iz’ubutabera ngo kuko ari akazi keza kanatuma wita ku mutekano w’abandi baturage.

Ibi babivuze nyuma y’aho tariki ya 24 Gashyantare 2025, mu Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS riherereye i Nsinda mu Karere ka Rwamagana, hasorejwe amahugurwa yari amaze amezi 11 atorezwamo urubyiruko 546 rurimo abakobwa 200 n’abahungu 346.

Nyuma yo gusoza aya mahugurwa, uru rubyiruko rwavuze ko byari intego zarwo kwinjira muri RCS kugira ngo rukorere igihugu. Aba basore n’inkumi bavuze ko kandi amahugurwa atuma binjira muri uru rwego atabakomereye cyane, basaba bagenzi babo gutinyuka kugana mu nzego z’umutekano.

Ishimwe Dororatha uvuka mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko yishimiye kwinjira muri RCS, ndetse ko azaharanira ko uburenganzira bw’abagororwa bugerwaho kandi agatera ikirenge mu cy’abamubanjirije bitwaye neza.

Ati ‘‘Intego zanjye ni ugucunga umutekano neza w’abo nshinzwe, icya kabiri ni imikoranire myiza n’izindi nzego. Ubu intumbero yanjye ya mbere ni ugutera ikirenge mu cy’abambanjirije ngendeye ku byo Perezida wa Repubulika atwereka. Ikindi ni uko nkanjye, nk’umwana w’umukobwa, nabwira bagenzi banjye ko dushoboye icyo umuhungu yakora natwe twagikora.’’

Nikwigize Viateur we yavuze ko yishimiye kwinjira muri RCS, yongeraho ko yize uko yarindira umutekano abo agiye kugorora no kugira imikoranire n’izindi nzego ku buryo yiteze ko bizamufasha gukora akazi ke neza no kubahiriza amategeko y’igihugu.

Muhawenimana Stiven we yagize ati “Nishimiye ko nsoje amasomo yanjye neza, nkaba ninjiye mu bakozi ba RCS. Intego yanjye ni ukubahiriza uburenganzira bw’abari kugororwa, nkanaharanira ko umutekano w’igihugu ugenda neza.’’

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yashimiye uru rubyiruko rwiyemeje gukorera igihugu rubinyujije mu kuba mu nzego z’umutekano, arusaba kuzakoresha neza amahugurwa rwahawe rufasha abo rugiye kugorora.

Ni ku nshuro ya karindwi RCS yasoje icyiciro cyo gutanga amahugurwa ku bakozi bashya bato binjira muri uru rwego, aho inahamagarira urubyiruko gukomeza kuyinjiramo kugira ngo bafatanye mu kugorora abagororwa bari mu magororero anyuranye ari hirya no hino mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter