Search
Close this search box.

Ubumenyi abana b’abakobwa bakeneye mu mboni za Minisitiri Uwamariya

Uko imyaka iza indi igataha niko ubumenyi abantu bakeneye mu bintu runaka buba bugomba kwiyongera kugira ngo barusheho kujyana n’isoko ry’umurimo kuko iyo bitagenze uko ushobora gusanga wasigaye.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagaragaje ko ibijyanye n’imari ari kimwe mu bintu bikwiriye guhabwa umwihariko mu masomo ahabwa abagore n’abakobwa kuko ari ingenzi mu mirimo yose bakora.

Minisitiri Uwamariya Valentine yahishuye ko na we ubwo yinjiraga muri Guverinoma hari ibyamugoye cyane cyane ibijyanye n’imari dore ko yari yaraminuje mu bijyanye na siyansi.

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama igaruka ku burezi n’ubumenyi bukwiriye guhabwa abana b’abakobwa kugira ngo barusheho gutegurirwa isoko ry’umurimo, yabereye i Kigali ku wa Kabiri tariki 18 Nyakanga, Minisitiri Uwamariya yagaragaje ko abakobwa bakwiriye no kwigishwa ibijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga n’imikorere y’urwego rw’imari.

Yitanzeho urugero, yavuze ko ubwo yagirwaga Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda yagowe n’ibijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga, gutegura ingengo y’imari no kuyikoresha.

Ati “Ntekereza ko ku bagore kugira ubumenyi mu bijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga ari ingenzi cyane. Mu mashuri nize siyansi ariko iyo turi gukora igenamigambi muri minisiteri, iyo turi gukora ingengo y’imari no kureba uko izakoreshwa, iyo niyo mbogamizi ya mbere nahuye nayo mu bijyanye no gutegura ibikorwa bya Minisiteri. Gufata igenamigambi rihari, ugakora ingengo y’imari ndetse ukabishyira mu bikorwa usanga aribyo bintu byari bigoye.”

Minisitiri Uwamariya yavuze ko kugira ngo abashe gusohoza izi nshingano ze neza yafashe umwanya “yihugura mu bijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga, gutegura igenamigambi n’ingengo y’imari izarigendaho.”

Dr Uwamariya Valentine yagaragaje ko kugira ngo abana b’abakobwa bazabashe guhangana ku isoko ry’umurimo mu minsi iri imbere, hari ubumenyi bw’ibanze bakwiriye guhabwa bwiyongera ku bindi biga mu ishuri.

Ati “Ubumenyi bwa mbere bana b’abakobwa bakeneye ni ubujyanye no gukoresha ikoranabuhanga. Abakobwa uko ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere kuba barigiramo ubumenyi ni ingenzi cyane kugira ngo bajyane n’isoko ry’umurimo. Ku bw’ibyo ubumenyi bwo gukora porogaramu za mudasobwa, umutekano mu by’ikoranabuhanga no kubasha gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bihambaye ni ingenzi cyane.”

Yakomeje avuga ko ubundi bumenyi abakobwa bakeneye ari “ubujyanye no kumenya kuvuga no gukorana n’abandi kuko ubumenyi mu bijyanye no kuvuga ndetse no kwandika ari ingenzi mu kazi kose aho kava kakagera.”

Ati “Niba utabasha kuvugana n’abandi bizagukomerera gukora akazi kawe neza. Ndashishikariza abakobwa gutanga ibitekerezo byabo bifitiye icyizere, kumenya kumva ariko nanone ndabashishikariza kubasha gukorana n’abandi bantu batandukanye kuko bizabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo ry’ahazaza.”

Yakomeje avuga ko “ubundi bumenyi yashishikariza abana b’abakobwa kugira ari ukumenya gutekereza byagutse kandi bakabasha gukemura ibibazo bihuse, kuko ari ibintu bikenewe cyane mu kinyejana cya 21.”

Minisitiri Uwamariya yagaragaje ko urubyiruko rw’uyu munsi rufite amahirwe ndetse yemeza ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose kugira ngo abana b’abakobwa bagire ubumenyi muri ibi bintu bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter