Search
Close this search box.

Kuki abaterankunga batatwizera nk’urubyiruko?: Inama za Izere

Ishoramari mu miryango iyobowe n’urubyiruko ntirikunze kuyobokwa, icyakora ibi bikwiye guhinduka abaterankuga bakagirira icyizere abakiri bato ko bashobora kuyobora no kurangwa n’imikoreshereze iboneye y’umutungo ndetse banafite ubushobozi bwo kubikora mu buryo buboroheye.

Ibi ni ibivugwa na Joselyne Izere mu ijwi rirangurura risaba ko habaho impinduka.

Joselyne Mucunguzi Izere yiyeguriye ibijyanye n’ubuvugizi akanaba umuyobozi w’iyo gahunda mu muryango wa Impanuro Girls Initiative uyobowe n’abakobwa bakiri bato, baharanira guteza imbere ubuzima bw’umugore n’umukobwa biciye mu burezi, kubaka ubushobozi, ubujyanama, kubongerera ubushobozi mu by’imibereho n’ubukungu no kubakorera ubuvugizi hagamijwe ubuzima n’imibereho myiza.

Izere avuga ko Impanuro yagiye ihura n’imbogamizi nyinshi zirimo no kwirengagizwa no guhezwa n’abaterankunga ihorwa gusa ko ari umuryango uyobowe n’urubyiruko, ibyo bikawuviramo kutizerwa.

Yagize ati “abaterankunga bamwe na bamwe ntibizera urubyiruko kubera ko batizera ko rwabasha gukoresha no gucunga amafaranga neza. Ikijyanye n’imyaka kiracyari ikibazo mu mizamukire n’iterambere ry’imiryango iyobowe n’urubyiruko nk’uyu wacu.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko muri rusange ku Isi yose, mu nkunga zitangwa, izingana na 5,6% ari zo zonyine zihabwa ibigo biyobowe n’urubyiruko, umubare uri hasi cyane ugereranyije n’uko urubyiruko rungana.

Hagaragazwa ko inkunga nyinshi usanga zigira mu bigo by’Umuryango w’Abibumbye mu gihe mu miryango ishingiye ku kwita no gufasha abaturage by’umwihariko ab’igitsinagore usanga irenzwa ingohe mu by’ishoramari kandi ari yo usanga ikorana bya hafi n’abaturage.

Izere avuga ko uko kurenza ingohe urubyiruko no kurushyiriraho ibimeze nk’amananiza mu bigo runaka, aho usanga rusabwa uburambe n’ubunararibonye, birutsikamira bikanapfukirana ubushobozi bw’ibigo biyobowe n’urubyiruko, icyakora akagaragaza ko abaterankunga bake babasha kumva urwo rubyiruko bashobora gufasha bakaba umusemburo w’impinduka kuri iyi miryango.

Ati “urubyiruko ruri gukora akazi gahebuje, kandi ruri kuzana impinduka nziza mu miryango migari rubarizwamo. Rukwiye kwizerwa, rukeneye guhabwa amafaranga kugira ngo rubashe gukomeza kuzana impinduka.”

Avuga kandi ko “urubyiruko ari rwo ejo hazaza, bityo rukwiye gutangira kwimenyereza kuvamo abayobozi kugira ngo rubashe kubaka ahazaza heza hahuriweho.”

Muri uru rugendo asangiye n’abandi bakiri bato biyemeje guharanira kuba umusingi w’impinduka, atanga ubutumwa agira ati “bari mu nzira nziza, nibakomereze aho kandi bakomere. Ntituzahagarara kugeza ubwo urubyiruko ruzisanga kuri gahunda y’ibikorwa ku rwego rw’isi kandi tuzakomeza gukora ubuvugizi ku bw’iterambere ry’imiryango iyobowe n’urubyiruko.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter