Urugamba rwo guharanira uburinganire bw’umugore n’umugabo rumaze kuba urw’Isi yose muri rusange, ndetse ntiruheza abo mu kigero cy’imyaka runaka cyangwa mu bihugu bimwe ngo abandi basigare.
Kuva kuwa 17 Nyakanga 2023 mu Rwanda hateraniye Inama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’Abagore mu Iterambere (Women Deliver), yabereye urubyiruko imbarutso yo guhaguruka rukamenya birambuye ibyerekeye uburinganire.
Iyi nama yibanda cyane ku gukemura imbogamizi zikigaragara mu bijyaye no kubahiriza ihame ry’Uburinganire, ubuzima ndetse n’uburenganzira bw’umugore n’umukobwa.
Uyu mwaka hashyizwe imbere kwigira hamwe icyateza imbere uburinganire, iterambere ry’umugore n’umukobwa, kubaha umwanya muri politi no mu bukungu hagamijwe kunoza imibereho y’abagore n’abakobwa ku rwego mpuzamahanga.
Igitego Honorine, Umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya Mount Kenya witabiriye iyi nama avuga ko hari impinduka nyinshi zigenda zigaragara, ariko agahamya ko abantu bifashishije ikoranabuhanga byazana impinduka zisumbuye.
Ati “Icya mbere nize ni uko tugomba gukoresha ikoranabuhanga ku buryo ridufasha guharanira ko hubahirizwa uburinganire, no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.”
Uko Isi irushaho kwinjira mu bihe ikoranabuhanga riyoboye ibintu byose, ryabaye igikoresho gikomeye cyifashishwa mu gukora ubuvugizi n’ubukangurambaga, rigafasha urubyiruko gusarangira amakuru, kugaragaza ibitekerezo byabo kandi bikagera kure, bituma hari bimwe mu bibazo bijyanye n’uburinganire bigenda bikemuka.
Igitego kandi agaragaza ko ari ngombwa ko abantu bamenya guharanira uburenganzira bwabo by’umwihariko nk’abagore.
Ati “Tugomba guhora dushaka uko twasobanukirwa uburenganzira bwacu nk’abagore n’abakobwa.”
Anavuga ko mu gihe abagore n’abakobwa bigishijwe neza ku bijyanye n’uburenganzira bwabo, bibaha imbaraga zo guhangana n’ibikorwa bigamije ivangura kandi bagatanga umusanzu uzana impinduka ku mibereho ya sosiyete.
Igitego avuga ko ingingo y’uburinganire itareba abagore gusa, ahubwo abagize umuryango mugari w’abatuye Isi.
Ati”Turareshya n’abagabo kandi ikibazo cy’uburinganire ntabwo kireba abagore gusa, bireba sosiyete yose. Bireba umuryango mugari w’abatuye Isi, ni ibya buri wese nta wuhejwe, mbese biratureba twese.”
Urubyiruko rwitabiriye iyi nama ruvuga ko rwasanze buri wese hatitawe ku gitsina agomba guhaguruka agatanga umusanzu we mu kubaka sosiyete iha agaciro uburinganire.
Runagaragaza ko ihame ry’uburinganire aho ryubahirizwa bizana iterambere mu mibereho myiza n’ubukungu, bigateza imbere amahoro kandi bikagabanya ubukene.
Ubwo yatangizaga inama ya Women Deliver, Perezida Kagame yavuze ko hakenewe impinduka zihuse mu guharanira ko ibihugu bigera ku ntego byihaye kugeraho ku byerekeye ihame ry’uburinganire, kuko umuvuduko bigenderaho utazatuma hari ikigerwaho.
Ati “Hari byinshi bigikeneye gukorwa, kugira ngo haveho imyumvire ipfuye yerekeye uburinganire, yinjiye muri gahund za politiki, imibereho myiza n’umubukungu. Twese dusangiye inshingano yo kugira uruhare mu guhindura iyo myumvire mibi.”
Urubyiruko nka Igitego Honorine ruhamya ko ibiganiro bihozaho ari imwe mu nzira zifasha guhindura imyumvire y’abagize umuryango mugari by’umwihariko muri Afurika.
Igitego avuga ko ari ngombwa kurushaho kuganira cyane ku mico imwe n’imwe ya kera, hagamijwe gushyiraho impinduka nshya zerekeza ku iterambere rusange.
Ati “Kwakira inama nk’iyi muri Afurika, bifasha Abanyafurika kugira imyumvire yagutse ku ngingo zitandukanye, bikanafasha mu guteza imbere no kunoza imitekerereze y’abagize umuryango mugari.”
Agaragaza ko hari icyizere ko urubyiruko ruriho ubu rufite imbaraga zo kubaka Isi izira ubusumbane.
Ati “Twe nk’urubyiruko, tugomba guharanira kuba mu Isi idaheza, urubyiruko rukagira uruhare mu kubaka Isi ishyize imbere uburinganire kuri bose. Ibi birimo gukemura ibibazo by’uburinganire n’uburenganzira bw’abagore muri buri ngeri y’ubuzima.”
“tugomba kandi kwikuzamo imbaraga n’ubushobozi butuma twizera ko dushobora kuba umusemburo w’impinduka.”
Inama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’umugore mu iterambere yahuje abarenga ibihumbi 6000 bo mu nzego zifata inyemezo, abo mu miryango itari iya Leta, abikorera, imiryango mpuzamahanga, abaharanira uburenganzira bw’abagore, imiryango iharanira uburenganzira bw’Urubyiruko, LGBTQIA n’abandi.
Abarenga ibihumbi 200 kandi bakurikiye iyi nama hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video Conference.