Search
Close this search box.

Yahinduriwe ubuzima nyuma yo kubyarira iwabo akarenzwa ingohe n’umuryango

Niyonkuru Peace Zawadi ni umukobwa wacikishirije amashuri yiga mu mwaka wa gatandatu w’ayisumbuye, ahagarika kwiga nyuma yo gutwara inda itateganyijwe ahita yumva ko ubuzima bumurangiriyeho.

Nyuma yo guhagarika ishuri n’ababyeyi be ntibamwakiriye, bamwohereje kwa nyirasenge uba mu Burundi ariko na we ntiyamwakira neza biba ngombwa ko yisubirira mu Rwanda.

Nyuma ni bwo yaje guhura n’uwitwa Gasore Serge washinze ikigo cyita ku bantu bari mu buzima bugoye kikabafasha kwihangira imirimo kikanabatera inkunga, na we aza gutoranywa mu bazakurikira amasomo.

Peace Zawadi Niyonkuru ati ‘‘Imana iramfasha nza guhura n’uwashinze iki kigo, nsanga ari guha amahirwe abakobwa babyariye iwabo nanjye ndavuga nti reka njye kugerageza amahirwe, anyereka ko nyuma yo kubyarira mu rugo ubuzima bukomeza’’.

Gasore Serge Foundation ni ikigo giherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, kimaze guhindura ubuzima bw’abaturarwanda batari bake ariko cyane cyane abana bato baturuka mu miryango ikennye.

Mu 2013 cyatangiye ari ikigo kirererwamo abana b’imfubyi, ibi bigo bifunze mu Rwanda gihindura ibyo gikora ariko na byo bigamije ku kwita ku mwana uturuka mu muryango ukennye agahabwa uburezi, akavuzwa, akabona ibyo kurya n’ibindi.

Cyatangije gahunda zitandukanye zirimo n’Ikigo cy’amashuri cya Rwanda Children Christian school kirimo amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye mu mwaka wa mbere, kinashyirwamo imyuga n’ubumenyingiro ku bakobwa babyariye iwabo.

Iyi gahunda yo kwigisha abakobwa babyariye iwabo yatangiye mu 2017 bigishwa kudoda bya kinyamwuga, usoje amasomo amara umwaka agahabwa imashini yo kudoda akajya gutangira ubuzima butuma abasha kubona ikimutunga we n’umwana we.

Iyi gahunda ni yo Peace Zawadi Niyonkuru yatangiyemo amasomo mu cyiciro cy’uyu mwaka, aho avuga ko mu gihe amaze yiga byamukuye mu mwijima yahozemo ubwo yatwitaga akanabyara abona adafite icyerekezo cy’ubuzima.

Ati ‘‘Bizamfasha gutegura ejo hanjye hazaza nishyurire umwana wanjye ishuri yige neza, ndetse nanjye mbeho neza sinkomeze kuba muri wa mwijima wa mbere. Nabonye urumuri. Serge yakomeje kumpa icyizere, anyereka ko nyuma y’ubwo buzima nari ndimo ubuzima bukomeza.’’

Iki cyizere gishya cy’ubuzima Zawadi agihuriyeho na Uwamariya Olive, na we wabyariye iwabo akiri muto akaza gufashwa na Gasore Serge Foundation.

Yagize ati ‘‘Twaje hano turi abakobwa babyariye iwabo tumaze kubona ko ubuzima buducanze tubonye ko bikomeye, ariko tugeze hano ibintu byarahindutse twahuye n’abandi turongera dushyira hamwe turaseka, ubundi tukimara kubyara umuntu yabonaga ko ubuzima burangiye.’’

Gasore Serge washinze iki kigo avuga ko icyo kigamije ari ukubaka umuryango Nyarwanda, bityo ko n’abamara kwiga bakomeza kwitabwaho.

Ati ‘‘Aho kugira ngo tubarekure bagende bajye kure yacu, twababumbiye hamwe kugira ngo tujye tubasha kubageraho, mbese bigahinduka nk’umuryango.’’

Gasore ati ‘‘Ubu abantu bose bize hano kuva twatangira bose bafite koperative babarizwamo, aho bizigamira natwe twabona inkunga tugakomeza kongera ubufasha tubaha, hanyuma bagakora ibintu bitandukanye.’’

Si ubufasha aba bakobwa bahabwa gusa kuko izo koperative babarizwamo zibahesha no kubona amasoko manini yo kudoda imyenda, aho n’ubu ari bo bahawe isoko ryo kudoda impuzankano z’abanyeshuri bo muri Rwanda Children Christian school.

Buri mwaka Gasore Serge Foundation yigisha abakobwa 25 babyariye iwabo bakigira ubuntu, bakiga kudoda bya kinyamwuga ndetse hakiyongeraho n’andi masomo yabafasha kwihangira imirimo.

Iyo basoje amasomo buri wese ahabwa imashini y’ubuntu yo kudoda imyenda, akajya gutangira ubuzima bumubeshaho we n’umwana we.

Guhera ku bari kwiga mu cyiciro cy’uyu mwaka batangiye no kwigishirizwa ku mashini zo mu bwoko bw’ikoranabuhanga, ku buryo batangiye kubona amahugurwa mu nganda zikora imyenda mu Mujyi wa Kigali, ku buryo bazajya bamara kwiga bafite n’ubumenyi bwo kudoda bwisumbuyeho bubahesha kudodera no mu nganda zikomeye.

Bamwe muri aba bakobwa hagendewe ku buzima bugoye babayemo, abana babo na bo bafashirizwa muri Rwanda Children Christian School aho bigira ku buntu.

Iyo basoje amasomo buri wese ahabwa imashini y’ubuntu yo kudoda imyenda

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter