Search
Close this search box.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje inyungu zo kubaha amahitamo y’abagore ku mibiri yabo

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ishusho y’uko Isi yaba imeze mu gihe abagore n’abakobwa batagira imbogamizi zishingiye ku gitsina bahura nazo, yerekana inyungu zo kubaha amahitamo abagore bakora ku mibiri yabo kuko ari ryo shingiro ry’ubuzima bwabo.

Ibi yabigarutseho kuwa Mbere ubwo yatangaga ikiganiro mu nama ya Women Deliver iri kubera iKigali , aho yabajije ibibazo byinshi birebana n’inzira ndetse n’ingaruka bigira iyo habayeho kugenga abagore n’abakobwa cyangwa kubategeka uko bakoresha imibiri yabo.

Madamu Jeannette Kagame yibukije imbogamizi zishobora kubaho mu gihe umugore atagira amahitamo yo kugenga umubiri we n’ingaruka zikomeye bimugiraho.

Ati “Iyo uburenganzira bw’umugore bwo gufata ibyemezo ashaka ku mubiri we buhonyowe, iyo uburenganzira bw’umugore mu bijyanye na serivisi z’ubuzima butsikamiwe, baba bambuwe amahitamo bafite avuze byinshi ku buzima bwabo.

Yagaragaje kandi ko ari ngombwa cyane guha uburenganzira bwuzuye abagore

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko abagore bafite uburenganzira bungana n’ubwa basaza babo mu birebana no gufata amahitamo ku byo bifuza.

Ati “Abagore bafite ubushobozi bungana n’ubw’abagabo, mu guhitamo ahazaza habo n’amahitamo ashobora kugira ingaruka ku mibereho myiza.”

Yashimangiye ko hakenewe imbaraga za politiki no gushyiraho inzira iboneye yo kugera ku ngengo y’imari, ingamba, amategeko n’imbaraga zihuriweho n’inzego zitandukanye kugira ngo ubwo burenganzira bwubahirizwe, ndetse n’abagore babimenye.

Yongeyeho ko hakenewe ubufatanye bw’abantu batandukanye, ubuvugizi, imbaraga z’imiryango itari iya Leta n’abayobozi mu nzego zo hejuru, kugira ngo ubwo burenganzira bw’abagore n’abakobwa buboneke uko bikwiriye.

Yagaragaje kandi ko guha uburenganzira bwuzuye abagore ku mahitamo y’ibyo bakoresha imibiri yabo ari uguteza imbere kugera ku burenganzira bwuzuye bw’abagore n’abakobwa ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter