Search
Close this search box.

Urubyiruko, inkingi ikomeye ku hazaza h’urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rugaragaza ko urwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli rumaze imyaka myinshi ruha abantu benshi akazi, rukanagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Nko mu 2019, abari mu bukerarugendo n’amahoteli bahaye akazi abantu barenga 164,000, bafite ubumenyi buri mu byicirio bitandukanye. Muri iyi ngeri kandi ni ho abagore n’urubyiruko babonye akazi cyane.

Muri iki gihe ubukerarugendo n’amahoteli bikomeje kuza mu bikorwa biza ku isonga mu kuyobokwa n’abantu benshi ariko bisaba imbaraga n’ubumenyi mu kubaka ibirambye, iterambere no guhindura ubuzima bw’urundi rubyiruko.

ESPartners (ESP) ifatanyije na Hanga Ahazaza ya Mastercard Foundation batangije gahunda ya Tourism Inc. ifasha urubyiruko n’abagore bagitangira ibigo by’ubucuruzi gukora imishinga yo mu ngeri y’ubukerarugendo n’amahoteli ikazana udushya kandi ikaramba.

Tourism Inc itanga ubufasha bwa tekiniki mu guteza imbere ikigo, amahugurwa, gutanga aho gukorera, kubegereza inzobere n’inararibonye ku isoko hamwe n’inkunga.

Iyi gahunda yatangiye mu myaka ine ishize, ndetse icyiciro giheruka cyasoje amahugurwa kuwa 14 Nyakanga 2023. Abasoje bari bagizwe na 72% bya ba rwiyemezamirimo b’abagore bafite ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibinyobwa, gutegura ibirori, serivisi z’ubwiza, ubugeni n’ubuhanzi, kwamamaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo, n’ibikorwa by’ubuhinzi.

Umuyobozi Mukuru w’umushinga Tourism Inc, Pius Abijuru, yatangaje ko mu cyiciro cya karindwi gisoje amahugurwa cyari gifite umwihariko wo gukorera hamwe mu gutunganya imishinga yabo.

Ati “Duhuriza hamwe urubyiruko, rugahuza ibitekerezo natwe tukarufasha kubinoza. Uretse amahugurwa, tunagerageza ibishoboka tukabahuza n’abaguzi.”

Neema Mukandekezi, washinze ikigo cya Ikunde Women Fitness Center, gym ikorerwamo n’abagore gusa, yavuze ko iyi gahunda yamufashije kuvugurura uburyo yakoragamo ubu bucuruzi.

Yongeyeho ko atungukiye aha ubumenyi buteza imbere ubucuruzi bwe gusa, ahubwo ngo no gukoresha ibitekerezo bishya yunguka mu kubaka ibirambye.

Lisa Mutoni washinze Ping Design yavuze ko yinjira muri iyi gahunda bari bari mu bihe bikomeye, benda gufunga inzu y’ubucuruzi yabo ariko arahugurwa ku buryo byatumye akora zimwe mu mpinduka zatumye ubucuruzi bwabo bugenda neza.

Ati “Twabashije kwiga uko bavugurura ubucuruzi utagumye mu byo wari urimo ahubwo ukaba wanahindura intumbero ndetse ugahindura n’imikorere.”

Icy’ibanze si uko umuntu yakomezanya igitekerezo kimwe, ahubwo igikenewe ni uburyo wita ku mikorere yawe no ku miterere yawe ndetse no ku ntego ufite, ibyo nibyo nigiye muri uyu mushinga.”

Mu birori bisoza aya mahugurwa, ba rwiyemezamirimo batanu b’abagore bahawe igihembo gikubiyemo inkunga ibafasha guteza imbere ubucuruzi bwabo.

Abahembwe barimo Nadine Kanyana washinze Kanyana World, Yvonne Emmanuella Iradukunda washinze Rwagasabo Beverages, Mulinda Cynthia ufite kompanyi yitwa Ikiraro Cy’inyambo, Neema Mukandekezi washinze Ikunde Women Fitness Center na Mugeni Euphrosine Niyidukunda washinze Avocare Ltd.

Umwe mu bashinze ESPartners Charity Kabango yavuze ko uru rubyiruko rufite ahazaza heza ndetse ko n’umusanzu warwo mu iterambere wigaragaza ku rugero rwo hejuru.

Ati “Uru rubyiruko rwavamo abantu bahanga akazi.”

Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Riwagamba, yavuze ko urubyiruko rubishyizemo ubushake rwakora impinduka ku buryo ruhindura Isi nziza kurushaho. Yabasabye kudacika intege mu rugendo batangiye.

Ati “Hari igihe kizagera mukumva birakomeye ariko binyuze mu muhate, guhozaho no gukora cyane, mwabinyuramo. Tubafitiye icyizere kandi tuzabashyigikira.”

Mu myaka ine ishize, Tourism Inc yafashije ba rwiyemezamirimo bakiri bato 176, muri bo 72% ni abagore ndetse havutse ibicuruzwa bishya 518, n’imirimo 360 iravuka, muri yo 176 ikaba ikorwa n’abagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter