Gashonga Tresor ni umusore ukiri muto wiyeguriye ubuhinzi abinyujije mu kigo yatangije cyongerera agaciro, ibikomoka ku buhunzi by’umwihariko urusenda.
Uyu musore mu 2021 yarangije amashuri muri IPRC Musanze mu bijyanye na ‘Food Science’, akirangiza ntabwo yigeze ajya kure y’ibyo yize kuko yatangiye kwegera ubuhinzi.
Yabanje gukora akazi ko guhuza abahinzi n’abaguzi ari nabyo byabaye imbarutso y’ikigo yatangije kuko nibwo yabonye ko abahinzi bafite ikibazo gikomeye cy’umusaruro wangirika.
Gashonga yashatse uburyo yafasha abahinzi bagira umusaruro wangirika nibwo gutangiza ikigo yise ‘Icuti Foods’, cyashyize imbere kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi kugira ngo ibidakoreshejwe ako kanya ntibyangirike.
Gashonga yavuze ko ikigo gikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kongerera agaciro urusenda, ubusanzwe rushobora kwangirika iyo rweze ari rwinshi.
Ati “Dukoresha ikoranabuhanga urusenda tukaruhindura isosi ndetse tukanarwongerera igihe rushobora kumara turukoze. “
Incuti Foods ikorana n’abahinzi b’urusenda bo mu Turere twa Kayonza na Rwamagana, bakafasha mu guhinga no gukurikirana umusaruro kugeza bawubyajemo urusenda ruseye kandi ruramba.
Gashonga avuga ko impamvu yatumye yibanda ku rusenda ari uko yabonaga ku isoko ntaho ushobora kubona urukoze neza kandi rwumvikanamo icyanga cya Afurika.
Ati “Iyo urebye ku isoko mpuzamahanga usanga hari ikibazo cy’ibura ry’urusenda rwumvikanisha uburyohe bwa Afurika, nibwo nafashe umwanzuro wo kuba nakora urugaragaraza inteko ya Afurika.”\
Uru rusenda rwatangiye kugera ku isoko mu 2022 rukozwe mu buhanga butandukanye kuko baruhindura isosi badashyizemo amavuta asanzwe agira ingaruka nyinshi ku buzima bwa muntu.
Kuri ubu Incuti Foods ifite ubushobozi bwo gukora uducupa tw’urusenda ibihumbi 10 mu kwezi bagurisha ahantu hatandukanye, kuri ubu isoko ryabo ryiganje mu Rwanda, Ghana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gihe kitageze ku myaka ibiri, ibihumbi by’abantu biragoye ko ku ifunguro ryabo hashobora kuburaho urusenda rukorwa na Incuti Foods, kubera uburyohe n’ubuziranenge rukoranye.
Nubwo hari byinshi imaze kugeraho ariko Gashonga yagaragaje ko umubare w’ibyo bakora ukibabereye imbogamizi.
Ati “Uko tubona isoko rinini bisaba ko ugomba kuba ufite ubushobozi bwo kurihaza, ubu imbogamizi dufite iri mu ngano y’ibyo dukora kuko hari imashini tutari twagira twifuza, yadufasha guhaza isoko ryose twabona.”
“Ikindi ni ikijyanye n’amasoko mpuzamahanga usanga ariyo ashobora gutanga umugati ariko kugira ngo uyagereho harimo imbogamizi nyinshi cyane, ko harimo ibibazo bitandukanye nk’ababeshya barimo. “
Incuti Foods ifite intego zo kuba ikigo gikomeye cyongerera umusaruro ibikomoka ku buhinzi, atari urusenda gusa ikajya no mu bindi nk’inyanya n’ibindi bihingwa.
Gashonga nk’urubyiruko rwiyeguriye ubuhinzi avuga ko nubwo usanga hari abatekereza ko ari umurimo w’abakuze ariko n’abakiri bato bawubyaza umusaruro.
Ati “Iyo ugiye gushora amafaranga urabanza ukareba ikintu kizahora kiyabyara kandi ukanareba igikenewe, ushobora kujya mu bijyannye n’amafunguro, ikoranabuhanga hari byinshi bitandukanye.”
“Ubuhinzi kugeza ubu bufatiye runini umuntu rero ni amwe mu mahirwe ushobora gushoramo imari.”
Urusenda rukorwa n’Incuti Foods warubona mu maguriro atandukanye yo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu ntara.
One Response
Keep it up Gashonga,
We are proud of you.