Search
Close this search box.

Ese inyigisho ziganisha ku buzima bw’imyororokere zikurura ubusambanyi?

Ntibyaba ibiasanzwe kumva Abanyarwanda bari kuganira ku byerekeye imibonano mpuzabitsina, n’ubuzima bw’imyororokere muri rusange ndetse bamwe bavuga ko uko ubiganiraho cyane bivuze ko uba unabikora cyane.

Ubusanzwe ubumenyi ni intwaro ifasha gukora neza ibintu bitandukanye, ariko hari abavuga ko ibi bidakora ku ngingo zijyanye n’inyigisho ku buzima bw’imyororokere no ku mibonano mpuzabitsina.

Tona Kabatesi, umunyeshuri wiga muri Kaminuza mu Mujyi wa Kigali ahamya ko “kwiga inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ntaho bihuriye no guhita ujya gusambana. Bivuze ko ushaka gusobanukirwa imikorere y’umubiri wawe, ibyo ukeneye n’impinduka ziwubaho.”

Bitandukanye n’imyumvire yabaye gikwira, ubushakashatsi bwerekana ko kwiga inyigisho zivuga ku buzima bw’imyororokere bitongera ubusambanyi mu rubyiruko, ahubwo bifasha mu gutuma bafata imyanzuro bashingiye ku makuru yizewe.

Ubushakashatsi bwamuritswe mu kinyamakuru Journal of Adolescent Health bwagaragaje ko kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere byagabanyije inda ziterwa abangavu ku ijanisha rya 50%.

Ubundi kandi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, bwagaragaje ko uturere turimo abantu bahuguwe ku buzima bw’imyororokere tugaragaza ubwandu buke bw’agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Inyigisho ku buzima bw’imyororokere ntabwo bivuze kwiga uko bakora imibonano mpuzabitsina, ahubwo hanagarukwa ku bijyanye n’urukundo, umubano w’abasore n’inkumi, kwirinda ndetse n’ibyiyumviro hamwe n’ubucuti bumwe bita magara.

Kabatesi ati “nyuma y’uko ikigo cyacu gitangije amasomo ku buzima bw’imyororokere, nahise numva ngize imbaraga zo guhakana. Ibi ntibisobanuye ko kwiga izo nyigisho ari byo byanyigishije kwifata, ahubwo byamfashije kumenya gufata icyemezo nyacyo no gukora amahitamo ashingiye ku makuru yizewe.”

Mu gihugu kikiri mu rugendo rwo gukira ibikomere by’amateka cyanyuzemo, uburezi by’umwihariko ubujyanye n’ubuzima bw’imyororokere ni ingenzi cyane mu rugendo rwo kubaka urubyiruko rufite ahazaza heza.

Abenshi mu rubyiruko rwo mu Rwanda bemeza ko kwiga inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bifasha aho kuroha uzigishijwe.

Uwase wiga mu Karere ka Musanze ati “Kwiga ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ni ukwisobanukirwa nta kindi. Byanyigishije kwiyubaha, kwigenga, no kwirinda. Nize ibijyanye no kuboneza urubyaro, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ibindi. Ndizera ko ubu bumenyi buzamfasha gufata imyanzuro myiza mu bihe biri imbere.”

Ingabire Josiane, umujyanama w’urubyiruko mu karere ka Musanze yongeraho ko “buri gihe tubona ko urubyiruko rwahawe inyigisho ku buzima bw’imyororokere rufata imyanzuro n’amahitamo ruzi neza ingaruka ziva mu byo rugiye gukora. Inyingisho ku buzima bw’imyororokere ntabwo bivuze ko umuntu baba abonye uburenganzira bwo gusambana, ni urumuri rukuyobora ku gufata ibyemezo bishingiye ku makuru.”

Hari abavuga ko izi nyigisho zishingiye ku marangamutima n’indangagaciro, nyamara zibanda cyane ku buzima, harimo n’imikorere y’umubiri n’ubushake bwa nyirawo. Inyigisho ku buzima bw’imyororokere ziha abantu benshi amahirwe yo kumenya ko kuvuga yego cyangwa oya byose binganya agaciro.

Kwigisha ingingo zivuga ku bushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu mashuri ntibisobanura ko abantu bahita birundurira mu busambanyi, ahubwo bivuze ko abantu bazamenya kubaho neza muri iyi si yuzuye ibishuko.

Inyigisho ku buzima bw’imyororokere ntizivuze ko umuntu aba agiye gusambana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter