Imibare y’Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe umurimo (ILO) yo mu 2022 yagaragaje ko umukozi umwe muri batanu ahura n’ihohoterwa no guhozwa ku nkeke bikorewe mu kazi.
Umuryango uharanira kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Hear Us Initiative Organization), watangije ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu kazi bwiswe Do not Touch.
Uyu ni umuryango washinzwe n’Urubyiruko aho Rukinga Irene yagaragaje ko yawushinze nyuma yo kubona ihohoterwa rikorerwa benshi mu rubyiruko by’umwihariko abakobwa ariko ridakunze kuvugwa.
Yagize ati “Byabaye kuri mushiki wanjye arabimbwira ngira agahinda numva ko ari ibintu bikwiye guhagarara. Nubwo turi mu gihugu gihana ntiwakihanira, rero twahisemo gukora ubukangurambaga ngo twigishe abantu bitwara gutyo, basuzugura ubushobozi bw’umuntu ko bikwiye guhagarara nkandi ntibibe ibyanjye gusa ahubwo bibe ibya buri muntu wese by’umwihariko abagabo.”
Uyu muryango warahiriye guca ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa mu kazi watangije ubukangurambaga bugamije kurirwanya bwiswe Do not touch aho urubyiruko ruri guhamagarirwa gutanga umusanzu warwo.
Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe umurimo umwaka ushize wagaragaje ko mu bantu bakorerwa ihohoterwa harimo irishingiye ku mibiri, ku gitsina ndetse no mu mitekererereze.
Nubwo usanga mu bigo byinshi by’umwihariko ibyimakaje ikoranabuhanga, umubare munini w’abakozi ari urubyiruko ariko imibare igaragaza ko ubushomeri muri rwo bugikabije aho buri hejuru ya 17%.
Mu kiganiro na Kura, Rukinga yagaragaje ko hari ibyo urubyiruko rukwiriye kumenya ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa mu kazi mu rwego rwo kurirwanya no kurihashya cyane ko byinshi mu bitavugwa ari rwo bikorerwa.
Yagize ati “Hari imvugo abantu bashobora gukoresha bazi ko ari ibintu bisanzwe ariko bishobora kuba byabangamira umuntu mu kazi. Hari ushobora kuvuga ku miterere y’umubiri ariko agamije kugusubiza inyuma. Hari ubwo umuntu ashobora kuvuga ngo uriya muntu ateye nk’urubaho, dore igituza cye uko kingana urumva aba aguhohotera byo ku kwica mu mutwe.”
Yavuze ko hari n’ibindi bikorwa bigize icyaha cy’ihohoterwa birimo ibishingiye gukora ku mubiri kandi bikunze gukorerwa abakiri bato aho usanga umukoresha cyangwa umukozi ashobora gukora mugenzi we ku kibuno, ku mabere cyangwa n’ahandi kandi bikaba nk’akamenyero ubikorerwa atabishaka.
Rukinga yerekana ko ibyo bikorwa bisunikira ubukorerwa ku kuba yasambanywa ku gahato mu buryo bweruye ariko byaratangiriye ku tuntu duto.
Urubyiruko rugirwa inama ko mu gihe habayeho ibintu nk’ibyo rukwiye gutangira inzira yo kwikura ku muntu ubikora, kumwereka ko ibyo agukoreye bitakunejeje kandi ko bitagakwiye kubaho, kuvuga ushize amanga no kwamaganira kure ugaragaza imyitwarire mibi.
Ati “Urubyiruko rukwiye kumenya ko ari ubuzima bwabo n’uburenganzira biba bihutazwa ndetse n’agasuzuguro kadakwiye kwihanganirwa. Icyo wakora ubonye uri guhohoterwa ni ukubimenyekanisha ku nzego zitandukanye kugira ngo ikibaye uyu munsi ntikizongere gusubira.”
Yagaragaje ko hakwiye no kwita ku bimenyetso ku buryo ukurikiranyweho iryo hohoterwa bibe byakoroha mu kumukurikirana.
Umuryango Hear Us Initiative Organisation usaba abakoresha kugira uruhare mu guhagarika no guhashya ihohoterwa rikorerwa mu kazi mu rwego rwo kwimakaza uburenganzira bw’ikiremwa muntu aho “dukorera”.