Kimwe mu bintu biranga umuntu usoje amashuri cyane cyane ayisumbuye ni ugushaka uko yabona buruse yo kwiga muri za kaminuza zaba iz’imbere mu gihugu cyangwa izo hanze mu gihe afite amanota meza.
Bijyanye n’uko abenshi baba bavuye mu mashuri yisumbuye badasobanukiwe uko za kaminuza zikora, hari ubwo bahita bashaka abo biyambaza batanga izo serivisi bakabaha amafaranga bakabibakorera.
Ibyo ntacyo bitwaye mu gihe wabihaye ubishoboye, ariko nyamara uramutse ubyikoreye byaba byiza kurushaho dore ko ari wowe uba uzi icyo ushaka kurusha uwo wahaye akazi.
Nubwo wasaba uwo wundi kubigukorera, biba byiza iyo ugiye kumusaba ibyo usobanukiwe neza, kurusha kujya kumuturaho ko ushaka kujya kwiga muri kaminuza gusa nawe akaguhitiramo bijyanye n’ubumenyi bwe dore ko akenshi we aba anishakira amafaranga.
Mu kwirinda ‘iyo mbimenya’ n’ukundi kwicuza nk’uko, kuri iyi nshuro reka tugendane mu by’ingenzi bishobora kugufasha kubona kaminuza ushaka, ndetse ukanahabwa amasomo wasabye, bitari bya bindi usanga warabikoze nabi rimwe na rimwe ukaba wanakwimwa umwanya kandi waratsinze neza.
Icya mbere ugomba kwitaho iyo witegura kujya muri kaminuza ni ugutegura ibyo uzakenera, nka kaminuza wahisemo, ibyo bigisha, ibyo basaba kugira ngo umunyeshuri yemererwe kuhiga.
Ni ibintu ushobora no gukora mu gihe uri gusoza ayo masomo kuko uko byagenda kose uko uba uhagaze mu mitsindire uba ubibona.
Ibyo bijyana no kwibanda ku masomo ari hanze y’ibyo wiga mu ishuri kugira ngo n’abayobozi b’iyo kaminuza wigamo, nibazabona ibaruwa isaba ishuri yawe bazabone ko hari ubundi bumenyi ufite.
Ni ubumenyi burimo ubwo gukorera hamwe, gutanga amakuru neza kandi ku gihe, gukemura ibibazo, kumenya uko wakwitwara mu gihe wahawe inshinganano runaka, ibituma ushobora no kurushaho kwigirira icyizere, kuzamura impano yawe n’ibindi.
Ni ubumenyi ushobora gukura mu matsinda atandukaye, imiryango y’abakorerabushake, ibigo bifasha mu gukuza impano cyangwa ukiyemeza gushyira mu bikorwa imwe mu mirimo ukunda wabishyiramo imbaraga, bikaba byatuma uva ku rugero rumwe ujya ku rundi.
Amashuri makuru na za kaminuza bita cyane ku banyeshuri bafite uwo muhati ndetse bifitemo izo mpano zo kuyobora, gutanga amakuru bu buryo buteye imbere n’ibindi kuko binabafasha kuzamura izina kuko baba bafite abanyeshuri b’intiti.
Iyo umaze gukora ibyo ikiba gikurikiyeho ni ugukora ubushakashatsi kuri za kaminuza ushaka kwigamo ndetse n’amasomo zigisha, ukareba neza niba imikorere yazo n’ayo masomo bihura n’ibyo ushaka.
Aha uretse amasomo, uba ugomba kureba aho izo kaminuza ziherereye, uburyo zigishamo, amafaranga bishyura uburyo bwo kuyishyuramo n’ibindi.
Nko mu Rwanda uba ugomba kwita kuri kaminuza zirimo nka Kaminuza y’u Rwanda, Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK, African Leadership University, n’izindi.
Ushobora no kureba mu zo mu bihugu byo mu mahanga ariko ukamenya neza ko zihuje n’ibyifuzo byawe. Ugomba gukora urutonde rwa za kaminuza zose zujuje ibyo ushaka mu gihe utahawe iyambere, nibaba baguhaye iya kabiri utazicuza.
Ibyitabwaho kugira ngo umunyeshuri ahabwe umwanya muri kaminuza
Nk’uko bisanzwe amanota meza umunyeshuri yagize mu cyiciro asoje niyo agenderwaho mu guhabwa umwanya muri kaminuza ku buryo ufite ameza kurusha abandi aba afite amahirwe yo guhabwa ibyo yasabye bishobora kujyana n’ibirimo kwishyurirwa n’ibindi.
Niba ushaka kuzajya kwiga hanze, ushobora kubanza gusabwa gukora amagerageza nka SAT aho uguha umwanya muri kaminuza aba ashaka kureba urwego rw’imitekerereze uriho n’urwo gukemura ibibazo runaka uba ufite.
Ushobora gukona na TOEFL, igeragezwa ryibanda ku kureba ubumenyi ufite mu Rurimi rw’Icyongereza, ukaba wakora na IELTS n’ayandi.
Ni ibizamini rimwe na rimwe bishobora kugutera ubwoba cyane ko uba nawe ushaka ikintu gikomeye ariko iyo witeguye neza wifashishije amasomo yo kuri internet n’ahandi urabitsinda ntakabuza.
Mu gusaba ishuri kandi hari ubwo ubajijwe icyo ugamije n’icyo ushaka kugeraho mu nyandiko, iyi nyandiko ugomba kuyitondera kuko nayo irebwamo ku mpamvu zitandukanye zaba uko wandika urwo rurimi wabajijwemo, ubunararibonye n’indangagaciro ufite ndetse n’icyo urangamiye mu bihe bizaza.
Mu byo ugomba kwitaho wandika iyo nyandiko birimo icyo ushoboye, ubumenyi mu bijyanye no kuyobora, uburyo ugira uruhare mu iterambere ry’agace cyangwa umuryango ukomokamo n’ibindi.
Wita kandi ku kugaragaza bimwe mu bibazo wakemuye byari bikubangamiye cyangwa bibangamiye bagenzi bawe, mbese bya bintu bigaragaza umwihariko wawe.
Mu gutegura ibaruwa igaragaza abantu bakuzi nabwo ugomba kwitonda ukabanza kuyinoza, ugahitamo abantu bakuzi neza haba wowe ubwawe, ni ukuvuga uko witwara no mu bijyanye n’ubumenyi bwo mu ishuri.
Aha ni naho ugomba kwiga kunoza umubano wawe n’abarimu bakwigishije haba mu ishuri no muri ya mahuriro wagiyemo ushaka bwa bumenyi bwihariye, kuko ari bo bazatanga amakuru meza akwerekeyeho mu gihe byaba bibaye ngombwa ko kaminuza iyabaza.
Kubera ko akenshi kaminuza zo mu Rwanda cyangwa izo hanze ziba zitanga amahirwe ku bana b’abahanga zikaba zanabishyurira, iyo uri gusaba ishuri, uyu uba ari umwanya mwiza wo kureba kaminuza zitanga buruse by’umwihariko ku Banyarwanda.
Ushobora kwifashisha imiryango itandukanye nka Mastercard Foundation, ikigo gitanga amahirwe ku bana b’abahanga, cyangwa ukifashisha n’inzego z’uburezi nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’ibanze, REB bikaba byagufasha kuri iyi ngingo.
Iyo ubishoboye ushobora kuba wasura nka zimwe muri kaminuza ushaka kuba wakwigamo, bitashoboka ko uzisura imbonankubone ukaba wakoresha ikoranabuhanga ariko ukareba byibuze niba uko wumva zivugwa bihuye n’ukuri cyane cyane ku bikorwaremezo.
Ibi biba ari ibihe byiza kuko uba ushaka kwinjira mu kindi cyiciro ariko ni n’igihe gitesha umutwe, ku buryo utabashije kugenzura stress, bishobora kurangira ibyari ibyishimo bihindutse akababaro.
Ikindi niba ibyo wasabye ubonye bidakunze ntukirenganye cyangwa ngo ucike intege uzakomeze ugerageze, kuko si iherezo ry’isi.
Bishobora kuba hari ibyo wakoze nabi ariko ntibivuze ko ubushobozi bwawe bucitse amazi kuko burya ngo hakosa ukora.
Uzabanze wisuzume urebe aho wakoze amakosa uhakosore, nta kabuza bizagenda neza, byose ukabikora ugendana n’igihe ntarengwa cyashyizweho, hanyuma ugafata n’umwanya wo kuruhuka.