Search
Close this search box.

Ubugeni mu yindi sura: Uko Paints&Sip Kigali ifasha abantu kwidagadura bashushanya (Amafoto&Video)

Mu biti byinshi bitanga amahumbezi n’akayaga keza ko mu busitani burimbishije imitako idasanzwe y’ubugeni ndi no kwinywera umuvinyo, nabashije gukora igihangano cy’ubugeni kigaragaza izuba rirenga.

Mu buzima bwanjye bwose ntabwo nigeze ntekereza kugerageza kuba nakora igihangano cy’ubugeni kuko numvaga atari impano yanjye kandi ko ntabishobora.

Burya koko buri wese afite impano! Ibyo nabonaga atari ibyanjye narabishoboye mbifashijwe n’uburyo bushya bwo kwidagadura binyuze mu bugeni bwatangijwe n’umunyabugeni Mwizerwa Richard, abinyujije mu kigo yise ‘Paints&Sip Kigali’.

Paints&Sip Kigali igufasha kwidagadura ariko unanavumbura impano zikurimo

Umuntu ufite ibirori, ushaka kuruhuka yishimana n’abe, uri ikigo gifite ibirori cyangwa ubusabane, isabukuru, ubukwe, muri za hoteli na restaurant n’ahandi, ushobora kumuhamagara akagufasha kwidagadura unikorera ibihangano by’ubugeni.

Bitewe n’uko ushaka kwidagadura muri ubu buryo Mwizerwa afatanyije n’abo bakorana bategura ibitambaro, amarangi n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gushushanya.

Umuntu ku giti cye niwe uhitamo igihangano ari bushushanye Mwizerwa akagenda akuyobora uburyo wagikora mu buryo bwawe, ubundi igihangano cyawe ukagicyura cyangwa ukaba wagitangamo impano.

Paint&Sip itegura ibikoresho ku bashaka gushushanya

Mwizerwa avuga ko yagize igitekerezo cyo gutangiza ubu buryo nyuma yo kubona ko abantu badasanzwe ari abanyabugeni babigize umwuga, bakwishimira iki gikorwa.

Ati “Nari nsanzwe nigisha abantu gushushanya kuri studio nkoreraho, ari nk’umwana cyangwa umuntu mukuru agashaka kumenya uko umunyabugeni akora igihangano cye nkabikora areba.”

“Nawe nkamubwira ngo gerageza ibingibi nawe akabikora nkabona arishimye cyane agataha anezerewe, ndavuga nti ni gute ibi bintu nabikora ku bantu bose atari kubo tuziranye gusa, nibwo nagize igiterezo cyo gushaka ibikoresho ndabitangira.”

Mu 2018 nibwo Mwizerwa yabitangiye akorera kuri The Retreat Hotel By Heaven, aho abantu batangiye kugerageza gushushanya bananywa, barabikunda kugeza byagutse.

Mwizerwa avuga ko atangira uyu mushinga abantu batahise babyumva gusa ubu bamaze kubikunda.

Ati “Abantu ntabwo babyumvaga ugasanga umuntu aravuga ngo se njyewe nashobora gushushanya, ariko iyo abonye yakoze ikintu atatekereza ko yakora ataha yishimye cyane, abo nibo baduha n’abandi bakiliya.”

Abantu batandukanye bashimira iki gikorwa

Mwizerwa arakataje mu guhanga udushya

Mwizerwa ni umusore muto ufite intumbero zo gukora ubugeni ariko bufite umwihariko, impano ye yagaragaye akiri mu mashuri abanza kuko yafashaga abandi mu bishushanyo by’amasomo.

Mu 2015 yarangije amashuri yisumbuye ajya kwiga imenyekanishabikorwa muri UR Gikondo, ari naho yahise yinjira mu bugeni by’umwuga ndetse bumufasha kubaho no gukurikirana amasomo ye.

Ubusanzwe akora ibihangano by’ubugeni yaba ibyo yatekereje cyangwa ibyo abakiliya bamusabye, ndetse yongeyeho Paints&Sip Kigali ubona ko ikunzwe muri iyi minsi.

Mwizerwa Richard akora ibihangano bitandukanye

Mwizerwa avuga ko gufata impano ye akayongeramo agashya byatumye acuruza kandi akagira n’umusanzu atanga muri sosiyete.

Ati “Tujyana ahantu nko muri resitaurant n’ahandi abantu bagashushanya bakishyura. Ibi si mbikora nko gushaka amafaranga gusa ahubwo mba ngira ngo mpe abantu uburyo bwo kwidagadura, bigire n’abantu bigirira akamaro.”

“Ni umwuga untunze hari abana benshi ngenda mfasha nigisha, ubumenyi akuyemo akagenda akabukoresha bukamubyarira amafaranga.”

Mwizerwa waminuje mu iyamamazabikorwa yemeza ko amasomo yabonye muri kaminuza amufasha kumenyekanisha ibikorwa bye. Ibi nibyo bituma asaba urubyiruko rufite impano kugana amashuri.

Ati “Muri sosiyete yacu twakuze umwana ashushanya bakamukubita ngo ni umusawa ariko njyewe nagize amahirwe umuryango urabyumva, hari abakuze bumva ko gushushanya atari umwuga wakiza umuntu.”

“Abantu bumve umuntu ufite impano, abashe kuyagura ngo gukomeza amashuri ye kandi abikore neza kuko akeza karigura kandi bagerageza guhura n’abantu babafasha mu byo bakora.”

Mwizerwa yemeza ko kwiga kaminuza byamufashije kumenyekanisha ibikorwa bye

Uyu musore ukiri muto yemeza ko impano yatunga nyirayo mu gihe yakurikiranywe neza, asaba urubyiruko gukora bakirinda ibishuko.

Ati “Ubuzima ni cyo gishoro, iyo ukibufite byose birashoboka. Ikindi nta kintu kijya kibaho byoroshye witekereza ko nutangira gushushanya ejo uzahita ubikuramo amafaranga.”

“Bareke kwihuta bagire kwihangana bashyire imbaraga zabo mu gukora ibintu byiza mu gihe runaka bizababyarira umusaruro. Rubyiruko aho guta umwanya ujya mu biyobyabwenge wakwagura impano yawe.”

Kuri ubu Mwizerwa afite ahantu ho gukorera hakira abantu 15 icyarimwe, n’ubushobozi bwo gufasha abantu gushushanya basaga ijana aho baba bari hose. Ushaka gushushanya wabandikira ku mbuga nkoranyamgabaga za ‘Paints&Sip Kigali’.

Kuri ubu Paint&Sip ifite ahantu h’umwihariko ho kwakirira abantu
Umunyabugeni Mwizerwa Richard yemeza ko ubugeni ari umwauga watunga uwukora neza
Umuntu niwe wihitaramo igihangano ashushanya bitewe n’ibyo akunze
Paint&Sip ituma wiyumva ko nawe washobora gushushanya
Mwizerwa asaba urubyiruko gutinyuka ndetse no kutihutira inyungu z’ako kanya
Mwizerwa anezezwa no kubona abakiliya be bari gushobora gushushanya
Ibigo binini bishaka kwishimisha nabyo byafashwa
Buri wese akora igihangano ashaka
Video

One Response

  1. ibi bintu nibyiza cyane nange ndabikunda n’ubwo ntarabyinjiramo ariko ufite ahantu azi muri kigali nabona resine epoxy yo kugura ikoreshwa muri bois ku biti yandangira rwose narabajije narahebye aho bambwiye barankanze(gukanga) 600k nimenshi sindagera kubushobozi bwo kugura ingana gutyo ariko niba hari les artiste bakoresha resine epoxy ikoreshwa ku biti bakaba bemera gutangaho nkeya igira solution yayo na durcisseur nyuma ukavanga ushyizemo colorant bitewe nibara ushaka guha igihangano cyawe mwandangira kuri iyi adress [email protected]
    murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter