Search
Close this search box.

Iby’ingenzi utagomba kwirengagiza niba ushaka gukabya inzozi zo kuba rwiyemezamirimo

Waba warigeze kugira inzozi zo guhanga udushya, kwikorera, cyangwa gushinga ikigo ukakibera umuyobozi? Abahanga bakubanjirije bahishuye amabanga y’ibanze ugomba kwitaho mbere yo gutangira urwo rugendo kugira ngo uzabashe guhirwa.

Abantu benshi bagerageza gutangira ubushabitsi ariko umubare munini ukananirirwa mu itangira, bivuze ko bashobora kuba babura inama zituma bahagurukana impamba izabasindagiza muri urwo rugamba rutoroshye.

Uyu munsi tugiye kugaruka ku bitekerezo bya ba rwiyemezamirimo batangiye urugendo rukabageza ku ntsinzi, ndetse banagaragaza iby’ingenzi umuntu akwiriye gukora kugira ngo ubushabitsi atangiye bugere ku ntego.

Uwamariya Madeleine, ukora ubudozi akanacuruza imyenda muri CE-ERA Fashion Boutique avuga ko ibintu bibiri by’ingenzi bifasha uwatangiye ubushabitsi gutera imbere harimo gukunda ibyo ukora no guharanira gukemura ikibazo runaka.

Uwamariya ahamya ko ari ngombwa kubanza kumenya icyo ukunda ukagihuza n’ubushabitsi ushaka gukora. Mu gihe uzaba utangiye gukora uwo murimo wihebeye bizakorohera cyane kurenga imbogamizi zose ushobora guhuriramo na zo.

Uyu mukobwa avuga ko gukunda icyo ugiye gukora bidahagije, ahubwo ngo ugomba kuba waramaze kubona ikibazo umushinga wawe ugiye gukemura muri sosiyete.

Ati “Binyuze mu gukemura bimwe mu byo abantu bakeneye cyangwa gutanga igisubizo, ubushabitsi bwawe buzaba bufite intego ihamye kandi buri wese ashobora kukugana.”

Iyi ngingo yo gukemura ikibazo inatuma uwashinze ikigo cy’ubucuruzi adateshuka ku ntego yagitangiranye kandi abamugana bagakomeza kwiyongera.

Iguriro ry’imyenda rya Uwamariya ubu ryabaye isoko y’akazi ku rubyiruko, kandi ngo ateganya kwagura ibikorwa by’ubudozi ku buryo azaha akazi abantu benshi bityo akagira uruhare mu kugabanya umubare w’abashomeri mu gihugu.

Ibyavuye mu isesengura ku miterere y’isoko ry’umurimo rikorwa n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, ryakozwe mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize wa 2022 byerekana ko abaturage bari mu myaka yo gukora bari bageze kuri miliyoni zirenga umunani.

Muri bo miliyoni 3,5 bari bafite akazi mu gihe 1,4 bari abashomeri. Abarenga miliyoni 3,3 bari hanze y’isoko ry’umurimo. Abafite akazi bagabanutseho 3,8% bava kuri miliyoni 3,71 muri Kanama 2022.

Kalima Alain washinze ikigo gitunganya amashusho n’indi mirimo y’ubugeni ariko hifashishijwe ikoranabuhanga, cyitwa Karts, avuga ko icya mbere ari uguhanga igitekerezo cy’umushinga kibazabyara ibindi byinshi mu gihe kizaza.

Ahamya ko ba rwiyemezamirimo bagenda bunguka ibitekerezo bishya uko ibyo batangiriyeho bigenda bitera imbere, bityo bakagura ibikorwa, binjizamo ibindi bicuruzwa kandi hagakorwa impinduka ku bihasanzwe hagendewe ku byo isoko rikeneye.

Kalima ashimangira ko ari ngombwa gusobanukirwa icyiciro cy’ubucuruzi ugiye gukora, ubumenyi n’ubushobozi ufite, ibyo ukunda n’ibikenewe ku isoko kugira ngo ushobore guhitamo ubushaitsi bujyanye n’ubumenyi bwawe kandi buzatere imbere.

Yanavuze ko bisaba kubanza gukora ubushakashatsi bwimbitse ku isoko uzacuruzaho, kumenya abantu ugambiriye gucuruzaho n’abakeba muhanganye bityo bikagufasha kugira umwihariko ngo uzabashe kubahiga.

Muri iyi si iyobowe n’ikoranabuhanga, Kaliama avuga ko rifasha abacuruzi kugera ku bantu benshi icyarimwe, bityo ngo gufata umwanya wo kwihugura ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’uburyo butandukanye rikoramo bifungura amarembo y’amahirwe atabarika yo kugera ku ntego zawe.

Aba ba rwiyemezamirimo kandi bashinga agati ku kugenzura imyitwarire yawe no mu gihe uri mu kigo cyawe. Ni wowe witegurira gahunda, bityo uba usabwa kubahiriza nyirantarengwa washyizeho no gufata ibyemezo bizira amakemwa. Iyi myitwarire ituma utanyuranya n’intego zatumye utangira ubushabitsi kandi ukabasha guhangana n’inzitizi zishobora kuza mu gihe watangiye urugendo.

Kalima ahamya ko kwibera umuyobozi Mukuru ari imwe mu ntwaro zamufashije mu myaka yose amaze.

Ati “Ushobora gukenera amafaranga ugahamagara abashoramari, rero kwibera umukoresha bigufasha kwigira no kwihagararaho. Kwirengera ibisabwa byose mu mushinga wawe, bituma wiyubakamo ubushobozi bwo kutananirwa kandi bigaragaza ubushobozi bwo gufata ibyemezo bihamye, bizatuma bakwizera kandi nawe ukigirira icyizere nka rwiyemezamirimo.”

Niba iyi nkuru izamuye inyota yo kuba rwiyemezamirimo, wibuke ko ugomba kubanza kureba icyo ukunda gukora, n’ikibazo umushinga wawe ugiye gukemura muri sosiyete, hanyuma uhitemo ubushabitsi ushaka gukora, wibuke kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga, no kugira imyitwarire myiza.

Ibi bizakubera urufunguzo n’akabando mu Isi ya ba rwiyemezamirimo maze nawe mu bihe biri imbere umurikire abandi kandi ugire abo ukura mu bushomeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter