Ikinyejana cya 21 cyazanye udushya twinshi n’ubuvumbuzi mu ikoranabuhanga, aho abantu batagikeneye gukora ingendo nyinshi ngo buzuze inshingano ahubwo bakoresha ikoranabuhanga mu kazi, ibiganiro n’ibindi bikorwa byose by’ubuzima.
Umuntu umaze imyaka 25 aba mu nzu adasohoka cyangwa se afunzwe, ageze hanze yakwibaza niba ibyo abona atarota, kuko yabona abagenda barangariye ibikoresho by’ikoranabuhanga hafi yo kugongana, yagera mu modoka akabona abisetsa nta muntu baganira. Yakumirwa!
Mu gukoresha ibokoresho by’ikoranabuhanga hari ubumenyi bukenewe ngo birusheho kubyarira umusaruro ababikoresha biganjemo urubyiruko.
Ubumenyi bukenewe mu Isi y’Ikoranabuhanga ni ubukubashisha gusoma ibyanditswe mu ikoranabuhanga, gusobanukirwa, gusakaza amakuru, gukora ubushakashatsi no kujora uhitamo ibiboneye wifashishije ibikoresho bitandukanye by’ikoranahunga.
Mu byo wihatira kumenya harimo n’ibyo benshi mu bakoresha basaba kuba uzi mbere y’uko baguha akazi. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu bitanu umukoresha asaba ko ugomba kuba uzi mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga, n’uburyo wakoresha wirindira umutekano mu gihe urikoresha.
Kwikorera ubushakashatsi
Kugira ubumenyi mu by’ikoranabuhanga bivuze kugira ubushobozi bwo kwifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye n’uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye utigeze ubona cyangwa se ufiteho ubumenyi bukeya.
Abahanga mu by’ikoranabuhanga bavuga ko umuntu ufite ubushobosi bwo kwikorera ubushakashatsi, akabasha gukemura ikibazo runaka, kandi akabasha kwisanisha n’ikoranabuhanga rihora rihindagurika buri munsi aba afite ubumenyi ku ikoranabuhanga kandi afite amahirwe yo guhabwa akazi.
Ni ngombwa kandi gutekereza cyane, ukareba amakuru nyayo ukeneye, ushingiye ku kibazo uri gukoraho ubushakashatsi kuko kuri interineti haba hari amakuru menshi harimo n’adakenewe.
Kumenyera imvugo n’imbuga zimenyerewe na benshi
Mu myaka 30 ishize, kumva ijambo ‘interineti’ na Wi-Fi ntabwo byari korohera abantu benshi ndetse bamwe uyu munsi bayafata nk’ibisanzwe. Hari n’andi menshi abakoresha ikoranabuhanga bahuriraho ku buryo niba ushaka kuba mu Isi yabo bitagusaba umwanya kumva ibyo bavuze igihe bayakoresheje.
Umuyobozi Mukuru wa kompanyi y’ikoranabuhanga ya TechLoris Shayne Sherman, avuga ko kugira ubumenyi ku ikoranabuhanga “ntibisobanuye kumenya gukora porogaramu za mudasobwa, kuzishyiramo cyangwa guhuza ibikoresho bw’ikoranabuhanga biri ahantu hatandukanye, ahubwo nibura ugomba kuba ubasha kubisobanukirwa mu gihe mbivuze.”
Uyu muyobozi avuga ko umuntu ushaka akazi aba agomba kuba azi nibura gukoresha porogaramu za ‘Microsoft’ n’iza ‘Google’ kuko abakora izindi porogaramu bazishingira ku bumenyi bw’ibanze bwakoreshejwe muri izo porogaramu.
Ubufatanye
Umuntu ashobora kumva ko iki ntaho gihuriye n’ikoranabuhanga ariko aho ujya gukorera hari abandi bantu. Mu gihe abantu bari kumwe, buri wese afite ubumenyi bw’ikoranabuhanga, gufatanya n’abandi byatuma mwese mugera kuri byinshi.
Ikindi ni uko usanga mu kazi abakoresha bifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga na porogaramu zitandukanye mu koroshya imikoranire. Ntibisaba kugira ubumenyi buhambaye kuri buri gikoresho cy’ikoranabuhanga ariko kubasha gukoresha buri ruhande udategwa ni byo bya mbere.
Kwiga vuba ikoranabuhanga rishya
Kimwe mu bintu bikomeye mu bumenyi bw’ikoranabuhanga ni ukumenya kwihuza n’ikoranabuhanga rishya rigenda rivumburwa buri munsi.
Umuyobozi muri kompanyi ya Hoppin’World Joaquim Miro, avuga ko igikenewe ari ukugira ubwonko bwihuta mu kumva neza udushya tuvumburwa muri iyi ngeri.
Buri munsi hasohoka ibikoresho bishya by’ikoranabuhanga, ni ngombwa rero kwitegura kwiga kubikoresha.
Kumenya gusobanura ikoranabuhanga ukoresha
Mu gihe ukoresha ikoranabuhanga, cyane cyane wumva wanashaka akazi, ni ngombwa kuba ushobora gusobanurira abantu uko rikora. Niba ari igikoresho ukaba ushobora gusobanurira umuntu musha uko ubigenza ngo gikore.
Ibi ni ingenzi kuko uba wigisha abandi ariko nawe ukigiramo ibindi bintu bishya.
Umutekano ku ikoranabuhanga ni ingenzi
Abakoresha ikoranabuhanga basabwa gukoresha ijambo-banga [Password] rirerire kandi buri wese atakeka kugira ngo wirinde ko abantu binjira mu mabanga yawe.
Abantu ariko bagwa mu mutwego wo gukoresha amazina y’abana babo, nimero za telefoni z’inshuti cyangwa abavandimwe babo nyamara abantu bashobora kubikeka bikabyara ingaruka.
Ikindi abahanga bemeza nk’uburyo bw’umutekano mu ikoranabuhanga ni uguhindura ijambo-banga cyangwa se umubare w’ibanga ukoresha mu bikorwa ukora ku ikoranabuhanga kugira ngo ube wizeye umutekano wawe.
Hari kandi gukoresha uburyo bwo guhamya ko ari wowe winjiye mu mabanga [Two step authentification], ikoreshwa n’amabanki n’izindi mbuga nkoranyambaga. Muri ubu buryo iyo ugiye kwinjira muri konti yawe, mbere yo gutangira woherereza imibare wuzuza muri telefoni yawe cyangwa e-mail watanze izajya isuzumirwaho ko ari wowe. Iyo atari wowe uhita uhagarika icyo gikorwa.
Abakoresha mudasobwa ni ngombwa kugoresha Anti Virus kuko inyinshi muri virusi zigezweho zitwara amakuru ziyashyira abazikoze kandi bigira ingaruka ku buzima bwa benshi.