Search
Close this search box.

Yatangije inzu y’ubudozi ahereye kuri 7500Frw

whatsapp image 2023 05 07 at 11.20.45

Mu myaka isaga itandatu ishize abaturage bo mu mirenge ya Janja na Muzo mu Karere ka Gakenke byabasabaga urugendo rw’amasaha atari munsi y’atanu berekeza mu Mujyi wa Musanze gushaka aho badodeshereza imyenda.

Icyo gihe byabasabaga kuzinduka mu cya kare, bakajya kugura igitambaro bashaka kudodeshamo hanyuma bakajya kwipimisha ku mudozi, bagategereza ko umwambaro uboneka bakabona gutaha.

Ni urugendo rwarimo imbogamizi kuko hari aho bashoboraga kurara batabonye umwambaro kuko umudozi yabakerensheje bigatuma igicuku kiniha batarakorerwa, bakazafata undi munsi wo gusubirayo.

Nyuma yo kubona ibyo bibazo, Mukashyaka Marie uvuka mu Murenge wa Muzo muri Gakenke, yiharuriye inzira yo kwinjira mu mwuga w’ubudozi agamije kuruhura abaturage no guhanga akazi.

Uyu mukobwa wize ibijyanye n’ubudozi n’amategeko y’imihanda, ubwo yasozaga amasomo yabuze ubushobozi bwo gutangira kwikorera, ajya gukora ubuyede ashaka igishoro.

Mu kiganiro twagiranye yavuze ko yatangiye ubudozi afite imyaka 19 mu 2012.

Yagize ati “Nakoze ubuyede nkuramo 7500 Frw. Nigiriye inama yo gukodesha imashini mu mezi atanu nishyura 1500 Frw ku kwezi, nyitereka hafi y’umuhanda.’’

Yatangiye atera ibiremo aho yari yarashyize imashini mu Gasantere ka Janja ku muhanda kuko atari yakagira ubushobozi bwo gukodesha inzu yo gukoreramo. Nyuma y’ukwezi yagiye gufunguza konti ashaka kureba ingano y’amafaranga yinjiza no kwizigamira.

Ati “Abaturage bari bamaze kumenya ko ndoda bakanzanira ibiraka. Ndibuka ko nagiye muri CLECAM gufunguza konti, bwa mbere nabuzeho 500 Frw ndababwira nti ‘mwokagira Imana mwe mumbabarire muyanyandikeho nzayabishyura nintera ikiremo’. Niko byagenze bambera ababyeyi beza bayanyandikaho.’’

Mu gutangira yagowe no kudoda ibirimo amaribaya ndetse ngo “Hari umubyeyi wanzaniye iribaya ndaryica. Namubwiye ko ngiye kubishyiramo umuhate mbyige mbimenye ku buryo batazongera kujya ahandi.’’

Buri kwezi yakoreraga ibihumbi 25 Frw, agenda ayabika kugeza igihe yaguze imashini y’ibihumbi 150 Frw ayakuye ku yo yizigamiye. Icyo gihe yahise ajya kwihugura ashaka ubumenyi bwisumbuye.

Uko iminsi yicumaga niko yarushijeho kugirirwa icyizere, byatumye umupadiri wo muri Paruwase amuha abanyeshuri bo kwigisha umwuga bw’ubudozi.

Ati “Nagize amahirwe padiri wo mu murenge wa Janja ampa abana bafite uburwayi b’imfubyi batatu mbigishiriza 10.000 Frw kuri buri umwe mu mezi atandatu, amafaranga nabonye nakuyemo imashini n’inka.”

Mukashyaka avuga ko amafaranga yakuye mu kwigisha abanyeshuri yari yahawe na padiri ariyo yamufashije gutera intambwe ikomeye yatumye anatangira gukodesha aho gukorera ava ku muhanda.

Kuri ubu Mukashyaka amaze kwiteza imbere kuko ateliye ye ifite agaciro ka 1.200.000 Frw ndetse akaba yarabashije no guha abandi akazi.

Ateliye ya Mukashyaka yitwa Ishema Ryacu kuri ubu ayigishirizamo abana batanu, inarimo abakozi batatu bahoraho bari mu bo yigishije umwuga wo kudoda.

Uwimana Gisèle, umubyeyi w’abana babiri ukora muri iyo ateliye yavuze ko mu myaka ibiri amaze yiteje imbere.

Mu butumwa bwe yagiriye inama abakobwa kwirinda kugwa mu bishuko bituma batwara inda zitateganyijwe ahubwo bagakura amaboko mu mifuka bagakora kuko bituma bagendera kure abashaka kubatura mu bishuko.

whatsapp image 2023 05 07 at 11.20.45
Mukashyaka afite intego yo kubaka inzu ye bwite yo gukoreramo no kuba umudozi uzwi mu myaka icumi iri imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter