Agahinda, umujinya n’ubwoba byose bitera umuntu kutiyumva neza, ndetse kuba umuntu yakwisanga ataguwe neza mu marangamutima ye, ni kimwe mu bigize urugendo rw’ubuzima bwa muntu, ariko wakwibaza imvano yabyo ukanibaza icyakorwa kugira ngo umuntu abashe kuba mu bihe nk’ibyo.
Mu kiganiro Science Focus yagiranye na Dean Burnett, inzobere ku buzima bwo mu mutwe akanaba umwanditsi w’igitabo “Emotional Ignorance – Lost and Found in the Science of Emotion”, yakomoje ku cyo ubushakashatsi bugaragaza, anahumuriza abantu ko badakwiye guterwa ubwoba n’ipfunwe ryo kugaragaza amarangamutima yabo.
Akomoza ku mvano y’amarangamutima yaba amabi cyangwa ameza, Dean Burnett yagaragaje ko byombi bikomoka ku bihe umuntu aba ari gucamo maze ubwonko bukarekura imisemburo igenga ibyiyumvo by’umuntu bikaba byatuma umuntu yisanga afite ubwoba, umujinya, agahinda cyangwa se anafite ibyishimo.
Yanabajijwe uko biga ibijyanye n’amarangamutima, maze mu gusubiza agaragaza ko hari ’scanneurs’ zifashishwa mu gusuzuma ubwonko aho kugira ngo bamenye amarangamutima y’umuntu, nko mu gihe iyo umuntu ababwiye ko afite ubwoba, bahita basuzuma igice cy’ubwonko cya “amygdale” kizwiho kugira uruhare mu gutera amarangamutima atandukanye.
Hari n’andi masuzuma akorwa harebwa muri bimwe mu bice bya hypothalamus.
Ku mpamvu bikunda kuganisha ku marira mu gihe umuntu yiyumvamo amarangamutima atari meza, Burnett yavuze ko umuntu ashobora kurira kuko hari ikimugiye mu maso nk’ivumbi, hakaba amarira azwi nka ”basal tears” abashisha ijisho guhehera, ariko anemeza ko hari amarira aza nk’ingaruka y’amarangamutima avuye ku byo umuntu yaciyemo; binejeje cyangwa ibibabaje.
Ku mpamvu abenshi bakunda kumva indirimbo zibabaje cyangwa kureba filimi ziteye agahinda mu gihe cy’amarangamutima atari meza, yavuze ko na we bimushobera, akomoza ku kuntu ubwo se yahitanwaga na COVID-19, byamushyize mu gahinda gakabije akisanga akunda kumva indirimbo zongera agahinda n’amarira aho kubihosha.
Ku byo kwigobotora aya marangamutima atari meza, mbere na mbere Burnett avuga ko aya marangamutima ari ingenzi ku buryo burenze ubwo twibwira. Agaragaza ko ari yo adufasha kuba abo turi bo akanagira ingaruka ku byo dukora, kugeza no ku byo dutekereza.
Agaragaza ko hari ibihe wisanga ari ngombwa ko uyagenzura, hakaba nubwo bidakunda haba ku bagore cyangwa ku bagabo. Iyi nzobere ivuga ko mu gihe ubona ko amarangamutima ufite atajyanye n’ibihe urimo, ugashaka kwifasha uko wabisohokamo ugahindura ayo marangamutima, birushaho kukubana bibi.