Abahanga bashyize imbere gushaka ahandi hantu hashobora kuba ubuzima ku buryo mu bihe biri imbere abantu batazaba batuye ku Isi gusa ahubwo bazaba bafite amahitamo menshi y’aho bashobora gutura cyangwa kuruhukira.
Urubyiruko rwo mu Rwanda na rwo ruri mu rugamba nk’uru ku bufatanye n’ikigo cy’Abafaransa cya Spring Institute for the Forest on the Moon.
Uru rubyiruko rwatangiye ibikorwa byo gukora bimwe mu bice bizatunganywa bikoherezwa mu isanzure mu bushakashatsi bugamije kureba niba nta binyabuzima bishobora kubayo.
Umushinga uru rubyiruko ruri gukoraho ugizwe no guhuriza hamwe ibinyabuzima birimo urubobi, akanyamaswa kaba mu mazi kitwa ‘Shrimp’ na bactérie zitandukanye hagamijwe kureba igihe bizamara mu isanzure bikiri bizima.
Irababarira Lydie ari mu itsinda ryakoze agasanduku ka santimetero 10 z’ubutambike za 17 z’ubuhagarike kazoherezwa mu cyogajuru kakazajyana biriya binyabuzima, kakaba kitwa ‘Terrarium’.
Irababarira yavuze ko aka gasanduku bagakoze ku buryo umuntu uzohereza ibimera mu isanzure azajya abona amakuru yose ajyanye n’imibereho yabyo.
Ati “Twagombaga gushyiramo udukoresho twumva kandi tugatanga amakuru ku bantu basigaye ku Isi, tudushyira muri buri nguni ya Terrarium. Hazajyamo kandi ‘microphone’ zizajya zohereza amajwi atuma umuntu wohereje ibi binyabuzima amenya ko amazi akirimo ku rugero ruhagije.”
Irababarira kandi avuga ko hari n’utundi twuma tuzajya tugenzura niba umwuka mwiza uhari hakaba hari n’ibindi binyabutabire bigomba kujya bitanga umwuka mwiza mu gihe wabuze.
Avuga ko ibi binyabuzima nibishyirwa ku kwezi hazakenerwa urumuri kandi byateganyijwe uko ruzaboneka kuko ku kwezi habayo iminsi 14 yo kubona izuba n’amajoro 14.
Ati “Kubera ko ku kwezi ari ho bazaba bayishyize [Terrarium], ukwezi kubasha kubona izuba mu minsi 14 ihwanye n’iya hano ku Isi kukongera kukagira amajoro iminsi 14. Muri icyo gihe rero mu ijoro igihingwa kizaba gikeneye urumuri nk’ibisanzwe, ni yo mpamvu hejuru itara rizajya ritanga urumuri muri cya gihe dufite umwijima.”
Akazi kakozwe n’iri tsinda ni intangiriro igomba kuzuzwa n’abatekereje ku binyabuzima byajya muri iyo ‘terrarium’ ikazoherezwa mu isanzure mu myaka iri imbere.
Yves Didier uri mu itsinda rikora ku guhuza ibinyabuzima bishobora kubana ku buryo byakubaka urusobe rw’ibinyabuzima ntihagire ikibura uko kibaho mu isanzure, yavuze ko bahisemo gukoresha urubobi n’ubutaka, umunyorogoto na za bactérie kuko bishobora kurema ubuzima iyo bishyizwe ahantu hateguwe neza.
Ati “Harimo amabuye, ari kumwe n’ubutaka kuko hakenewe n’ibimera tukaba twakoresheje urubobi n’akandi katsi bita pepelonia. Ikindi kintu kiba gikenewe ni utunyamaswa dutoya, twakoresheje umunyorogoto, icyo kadufasha ni uko karya ibyatsi byamaze gupfa, kakabihindura ifumbire, iyo fumbire ikajya mu butaka, igahinduka ibizatunga ibindi bimera byo mu gihe kizakurikiraho.”
Aka gasanduku kazwi nka ‘terrarium’ bateganya ko kazaba karimo urumuri ruturutse ku matara bityo ntikazakenera urumuri rw’izuba ngo ibihingwa bibeho. Gusa ngo kazaba gashobora kujya ahantu hakonje cyane cyangwa ahashyushye cyane ntibihungabanye ibinyabuzima byoherejwe mu isanzure.
Irababarira avuga ko yateganyije ko agasanduku kazashyirwaho ikirahuri gishobora kwemerera imirasire y’izuba kwinjiza urumuri muri ako gasanduku ariko ubushyuhe bukabije bwaryo ntibwinjiremo.
Mugenzi we Yves Didier ahamya ko uko babiteguye, ibinyabuzima byose byashyizwe muri Terrarium bizaba mu isanzure kugeza igihe uwabyohereje azashakira ko bigaruka.
Perezida wa Spring Institute for the Forest on the Moon, ikigo cy’Abafaransa cyatsindiye kohereza ibi binyabuzima mu isanzure, Louise Fleischer yavuze ko ibyakozwe n’uru rubyiruko biri mu mushinga wo kuzohereza ibinyabuzima mu isanzure, ariko uru rubyiruko rukazakorana n’inzobere z’iki kigo mu rwego rwo kubinoza neza.
Ati “Imishinga yagaragayemo guhanga udushya izakomeza ikurikiranwe, amatsinda yayikoze azahuzwe n’inzobere zo muri Spring Institute for the Forest on the Moon. Hazabaho kuyongeramo ibibura hanyuma izashyirwe mu cyogajuru kizoherezwa mu isanzure.”
Fleischer yavuze ko iki cyogajuru kizoherezwa mu myaka ibiri iri imbere, bikazagirwamo uruhare n’Ikigo gushinzwe Isanzure ku mugabane w’u Burayi.
Yavuze ko ubu bushakashatsi buri gukorwa n’urubyiruko buzavamo ibizoherezwa mu buryo bubiri, harimo ibizoherezwa mu kirere mpuzamahanga kirimo ibyogajuru bishinzwe ubushakashatsi, aho hazoherezwa Terrarium ntoya irimo ibinyabuzima hagamijwe kureba ingaruka aho hantu hagira ku rusobe rw’ibinyabuzima.
Hari kandi indi ‘terrarium’ izoherezwa mu isanzure ikazaba na yo irimo ibinyabuzima ariko yo ikazajya ahantu ishobora guhura n’imirasire y’izuba ifite ubukana bwinshi n’ubushyuhe buhindagurika.
Ibyakozwe n’urubyiruko rwo mu Rwanda byose bizashyirwa muri iyo mishinga yo kohereza ibyo byogajuru.