Ubwiza bw’umukobwa bumujyana i Bwami ariko ubwenge bwe ni bwo bugena igihe azamarayo! Uyu ni umugani w’Ikinyarwanda ukunze gukoreshwa mu kugaragaza ko nubwo umuntu ashobora gutera intambwe ikomeye mu buzima, bimusaba kugira amakenga n’ubwenge bwo kumenya uko yitwara ngo ibyo yagezeho bitazahinduka ubusa.
Ni kenshi ubona urupapuro rw’umuhondo rushyiraho umuyobozi cyangwa rukamukuraho! Ni byo koko ashyirwaho yizeweho kuzatanga umusaruro ariko iyo yangije icyo cyizere uwamushyizeho arakimutakariza.
Sinshaka kwizimba cyane kuri politiki n’imiyoborere gusa icyumvikana ni uko mu buzima bwa buri munsi, ikiremwamuntu gikenera ubwenge no kwiga bihoraho.
Uwize cyangwa utarize, uwikorera cyangwa ukorera abandi yabyanga yabyemera akenera gukomeza kwiyungura ubumenyi ngo atazisanga yasigaye inyuma y’abandi.
Kenshi iyo umuntu amaze gusoza amashuri agatangira gukora akazi mu kigo runaka cyangwa agatangiza ishoramari ku giti cye, usanga yicara agatuza akumva ko yageze iyo yajyaga.
Ibi ariko si ko bikwiye kugenda kuko buri gihe umuntu wese aho ari aba akeneye kugira ubumenyi bushya bigendanye n’uko Isi igenda itera imbere ndetse n’imirimo ikorwa ikaguka.
Ibigo bitandukanye by’ubushakashatsi bigaragaza ko kwiga bitarangirira ku ntebe y’ishuri gusa ahubwo ko buri muntu wese aho ava akagera akwiye guhora yiyungura ubumenyi mu buzima n’imibereho ye ya buri munsi.
Intambwe yose umuntu ateye ajya imbere cyangwa inyuma, burya ngo haba hari isomo igomba kumwigisha, kwigisha abamureba n’abashobora kuzamufatiraho icyitegererezo.
Hari abibaza impamvu umuntu akwiye guhora yiga mu buzima bwe bwa buri munsi nubwo yaba yumva ko yageze ku ntego ye.
Guhanga ibishya
Turi mu Isi igenda itera imbere, ku buryo hahangwa ibintu bishya kandi byakifashishwa mu Isi y’ikoranabuhanga tugezemo.
Muri iki kinyejana ni ho hadutse ikoreshwa rya telefoni zigezweho, robots zishobora gusimbura abantu mu mirimo itandukanye, iterambere rya porogaramu za mudasobwa zifashishwa mu bintu bitandukanye n’ibindi.
Utu dushya duhangwa uko bwije n’uko bukeye utwinshi ntitwigirwa mu mashuri ahubwo ni ku murimo.
Ni yo mpamvu buri wese mu rwego rwo kugendana n’ibigezweho ndetse no kuba umwe mu bashobora guhanga ibishya no gusobanukirwa kubyaza umusaruro ibihari nta handi yahanga amaso uretse kwiyungura ubumenyi.
Biba byiza ko umukoresha yagenera abakozi be igihe runaka cyo kwiyungura ubumenyi bigendanye n’akazi bakora cyangwa se na bo bakishakamo umwanya cyane ko ubumenyi ari bo ubwabo bugirira akamaro mbere y’umukoresha.
Kwiyungura ubumenyi no kwaguka
Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura kugira ngo umuntu ukora ishoramari akomeze kwisanga ku isoko ry’umurimo ashobora gusoma ibitabo birenga 60 ku mwaka. Birashoboka ko ibyo utabisoma ariko byumvikanisha uburyo ari ingenzi guhora uharanira kwiga.
Imwe mu mpamvu zikomeye zikunze kugaragazwa cyane mu rubyiruko ni ukubura umwanya wo kwiga no kwiyungura ubumenyi ufite akazi, ariko nk’uko twatangiye tubivuga nubwo wabonye ako kazi ukora birasaba guhora wiga ngo uzakarambemo.
Abakoresha na bo ntibagishaka umukozi ugwiza uburambe gusa atongera ubumenyi, aha ni yo mpamvu ukwiye guharanira kuba mu ba mbere bazana udushya mu kigo ukorera cyangwa se ugahora ugendana n’ubumenyi bugezweho.
Muri iyi Si y’ikoranabuhanga, urubyiruko n’abandi rufite amahirwe kuko ntibigisaba kujya mu mashuri gusa ahubwo rushobora no gukoresha internet rukiyigisha.
Urebye nubwo dufite telefoni zigizweho ariko usanga benshi tuzikoresha ibyo zagenewe ku kigero cya 20% birashoboka ko rero wize ibyo zikora ushobora gusanga birenze ibyo tuzikoresha bikakubyarira amahirwe akomeye.
Byatwara iki kwiha igihe runaka ugakurikirana amasomo ajyanye n’ibyo uko dore ko benshi baba bafite na internet zakoreshwa muri byo ahubwo bazikoresha mu byo kwinezeza, basangiza abandi amafoto, bandikirana ubutumwa bugufi kandi baniyungura ubumenyi.
Amahirwe aradukikije mu Isi y’ikoranabuhanga ariko birasaba ko turwana no kumenya urugi rw’umutamenwa ruyakingirije rwo kugira ubumenyi no kububyaza umusaruro.
Mu mpera za 2019, Isi yagwiriwe n’icyorezo cya Covid-19 cyahitanye benshi ariko gisiga amasomo akomeye yo guhora twiyungura ubumenyi, gukoresha ikoranabuhanga ndetse no kunguka amayeri mashya.
Mbere ya Covid-19 mu Rwanda byari bigoye kumva ngo umuntu yakorera akazi kuri internet, ari mu rugo, agahaha atavuye aho ari no kuzuza inshingano mu buryo buboneye ariko nyamara birashoboka cyane kandi byaragaragaye.
Kwemera impinduka no Kumenya ibyo ukora
Kimwe mu biranga umukozi mwiza si uko atanga umusaruro gusa ahubwo harimo no kwemera gukosorwa, kugirwa inama no kujyana n’ibigezweho.
Iri ni izingiro ryo kumenya ibirebana n’ibyo ukora na cyane ko uko Isi yihuta mu ikoranabuhanga imwe mu mirimo yakorwaga n’abantu hari iyo usanga bahezwamo.
Kugira ngo tugumane akazi kacu tutazakamburwa n’iri koranabuhanga tuvuga kandi twishimira biradusaba gushirika ubute tukiga, tukihugura, tukagira amakuru mashya ku mpinduka ziba ku isoko ry’umurimo n’inzira zo kuzibyaza umusaruro.
Niba uri umunyamakuru, urabyibuka cyane ko mu myaka 20 gusa ishize byari bigoye ko rubanda rusangiza abandi ibyabaye ahantu runuka rutakunyuzeho. Ubu si ko biri kuko Isi yabaye nk’umudugudu. Ya makuru ari gutangazwa n’abaturage kandi akamenyekana mu kanya nkako guhumbya.
Biragusaba kwiga ingamba nshya zo kugendera ku muvuduko Isi igezeho na cyane ko iterambere ryo rikomeza kwiyongera. Ntabwo ari uwo mwuga gusa ahubwo ni yose.
Nubwo kwiga bidasaba imyaka runaka ariko urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu n’umuryango w’ahazaza hari amahirwe menshi mu gihe rwakemera kwiga no kwiyungura ubumenyi mu byo rukora.
Icyerekezo Isi ifite ni ukugira ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, birumvikana ko abatajyana n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo bazasigara.
Ni byo koko impano yo gukora ikintu urayifite ariko ikeneye kugaburirwa kugira ngo igutunge, ikubyarire umusaruro kandi nta yindi nzira byanyuramo itari uguhora wiga no kugira ubumenyi bushyigikira ya mpano n’ubwenge wavukanye.