Search
Close this search box.

Abahanzi batanu bafite umwihariko waryoherwa no kumva umuziki wabo

kaya ni umwe mu bahanzi bafite impano itangaje

Ushobora kuba wicaye mu biro, uri gukora ka siporo cyangwa se uri mu bindi bintu bitandukanye ariko ukeneye kumva indirimbo zaba ziguhuguza no kugufasha kuryoherwa n’ibihe urimo.

Nk’uko umuziki ukura buri munsi KURA yifuje kugusangiza abahanzi batanu bari kuzamuka wakumva indirimbo zabo ukaryoherwa. Ni abahanzi baririmba injyana nka RnB, Afrobeat, Afrosoul, Hip-Hop, Gakondo ivanze n’injyana z’amahanga n’izindi.

Aba bahanzi twabatoranyije nta kindi tugendeyeho kuko twifuza kujya dukora iki gikorwa, ubaye hari undi uzi wamudusangiza ubutaha akazaza kuri uru rutonde. Uko abahanzi batondetse nta kindi cyagendeweho.

Rluta

Alice Lambert Rutayisire ukoresha amazina ya Rluta, ni umwe mu bahanzikazi bari kuzamuka neza bakwiriye guhangwa amaso.

Uyu akora umuziki wa Afrobeat. Uyu mukobwa w’imyaka 23 yigeze kubwira The New Times ko yavumbuye ko yaririmba ubwo yari afite imyaka umunani aririmba muri korali y’abana mu rusengero.

Uyu mukobwa aheruka gushyira hanze Extended Play[EP] yise ‘Phases’.

Iyi EP iriho indirimbo esheshatu zirimo iyo yise ‘Intro’, ‘Tear It Down’, ‘Don’t Bother Me’, ‘Mbeshya’, ‘Never Mind’ na ‘When We Wake Up’.

Yakoze iyi EP afatanyije na IDA records, indirimbo ziriho zikorwa na Eloi El, Flyest Music, Motif Di Don, Kevin Klein na Director P ari nawe Executive Producer. ‘Intro’ yanditswe inavugwa n’inshuti ya Rluta yitwa Keza Alix.

rluta ni umwe mu bahanzikazi bo gutega amatwi
Rluta ni umwe mu bahanzikazi bo gutega amatwi

Ushaka kureba album ya Rluta Wakanda hano

Nillan YNB

Ntare Senga Moses ukoresha amazina ya Nillan YNB[Ya Ntare] ni umwe mu banyempano beza. Uyu musore ubusanzwe anatunganya indirimbo cyane ko ize nyinshi ari we uzikorera mu buryo bw’amajwi.

Mu 2021 yabwiye IGIHE ko kuririmba ari impano yiyumvisemo mu 2018 ubwo yari amaze igihe akora indirimbo.

Ati “Natangiye ntunganya indirimbo. Mu 2018 numva ngomba kujya ndirimba ariko sinahita mbikora mu 2020 aba aribwo nshyira hanze indirimbo yanjye ya mbere.”

Yakomeje avuga ko intego afite ari ugukora cyane akageze umuziki we ndetse n’abanyarwanda bagaterwa ishema nawe.

Uyu musore w’imyaka 20 amaze gukora indirimbo zitandukanye zakunzwe n’abiganjemo abakibyiruka zirimo iyo yise ‘Sober’ igezweho ubu.

nillan afite impano itangaje mu muziki
Nillan afite impano itangaje mu muziki

Bruce the 1st

Bruce Mukiza ni umwe mu baraperi bari kuzamuka neza muri iki gihe. Uyu musore yavutse tariki 2 Kanama 2002, yatangiye umuziki mu 2020. Avuga ko afite ingamba zo gukora umuziki mpuzamahanga.

Aheruka gushyira hanze Extended Play [EP] ye ya mbere ivuga ku gahinda n’ishavu ry’abana bo ku muhanda.

Uyu muzingo muto w’indirimbo 7 yise ‘Sad Boys’ (abahungu bababaye) ucyumva indirimbo ya mbere usanganirwa n’ijwi ry’umwana muto wo ku muhanda uvuga ko abantu bakwiriye gufata abana bose kimwe gusa akaba yifitiye icyizere cy’uko ibihe bizagenda neza kuko Imana izi ibiba byose ihora ireberera intambwe ze.

bruce ni umwe mu baraperi bakwiriye guhangwa amaso
Bruce ni umwe mu baraperi bakwiriye guhangwa amaso

Reba ‘Ku Mihanda’ imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi EP

Kaya Byiinshi

Umuhanzikazai Calene Ingabire, wahisemo kwinjirana mu muziki izina rya Kaya Byinshii mu muziki nyuma y’imyaka ibiri mu mwaka ushize yamuritse Album ye ya mbere yise “Ukwiyuburura”.

Uyu mukobwa wahagarariye u Rwanda muri Prix Découvertes RFI 2021 afite umwihariko mu bijyanye no kuririmba no gucuranga gitari.

Aririmba injyana zitandukanye zirimo Raggae, Blues, Hip Hop n’izindi ho rimwe na rimwe azihuza n’ibicurangisho gakondo.

Mu 2021 aheruka gushyira hanze Extended Play[EP] nshya yise ‘Nyabyinshi’, hariho indirimbo nka ‘Uri Kaya?’, ‘Gamble’, ‘Kami’, ‘Blurry’ yakoranye na Icenova, ‘Iby’ejo’ ye na Bushali, ‘5AM’ ndetse na ‘You know waririz’.

Yavuze ko yayise gutya biturutse kuri Nyabyinshi cyangwa se Nyabingi uzwi cyane mu mateka y’u Rwanda.

Ati “Ni ukubera “Nyabyinshi” bisobanura ufite byinshi kandi nanjye numva mfitiye byinshi abantu bakunda umuziki muri rusange cyangwa abakunda indirimbo zanjye. Intego mfite ni ugukora umuziki abantu ba bisanisha nawo kandi bisangamo.”

kaya ni umwe mu bahanzi bafite impano itangaje
Kaya ni umwe mu bahanzi bafite impano itangaje

Reba ‘Kwiyuburura’, album ya Kaya

KAAYI

KAAYI ubusanwe witwa Vital Kayitare ni umwe mu basore bari kwitwara neza mu muziki nyarwanda bakizamuka.

Uyu musore yatangiye umuziki by’umwuga mu 2021 ashyira hanze indirimbo yise ‘Moonlight’ yakurikiwe n’iyo yise ‘Iriza’. Izi zakurikiwe n’izindi zazamuye izina rye nka ‘Pali’ na ‘Julia’ amaze amezi atatu ashyize hanze.

Uyu musore akunda nk’ushaka kuzaba icyamamare mu myaka mike iri imbere ariko ntabwo arakabya inzozi ze. Yigeze kuvuga ko ‘Uruganda rw’umuziki ruri gukura cyane byihuse buri munsi. Uyu munsi indirimbo imwe ikugira umu-star, nizera ko vuba abantu bazatangira kumva Kaayi wa nyawe n’icyo ashoboye.’

kaayi ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza
Kaayi ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza

Uyu musore afatira urugero ku bahanzi nka Bruce Melodie na Chris Brown.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter