Ingingo y’urukundo iri mu zidakunda kuvugwaho rumwe cyane cyane ko usanga urwo ukundana na mugenzi wawe, rutandukanye kure n’urwo abandi bafite. Buri rukundo rugira umurongo warwo.
Urukundo tuvuga hano ni urw’umukobwa n’umuhungu baba bafite intego yo kuzabana nk’umugore n’umugabo mu bihe biri imbere. Nubwo hari abo byanga, akenshi niyo iba ari intego nyamukuru.
Usanga abantu bibaza bati ‘Ni nde ukwiye kuba umuyobozi mu rukundo rwa babiri?’ Mu muco w’Abanyarwanda usanga umusore cyangwa umugabo ariwe uba ari umuyobozi w’urukundo cyangwa w’urugo.
Iyi ni ingingo itajya ivugwaho rumwe n’abantu batandukanye, gusa twaganiriye n’urubyiruko rugaragaza uko urukundo rukwiye kuyoborwa n’abarurimo.
Igiraneza Jonathan afite umukunzi bamaranye imyaka itatu ndetse banitegura kurushinga mu mwaka utaha, yavuze ko urukundo aba ari urwa babiri, hadakwiye kuzamo urusha undi ijambo.
Ati “Urukundo muba mururimo mwembwi mufite ibyo mwemeranyije gukora n’intego mufite, iyo hajemo ushaka kuyobora bivunisha mugenzi we, urukundo rw’ukuri ruyoborwa na babiri.”
“Niba nkosheje akankosora nawe bikaba uko ntibize kuba bimwe byo gukoresha itegeko. Niba hari ikintu dushaka gukora twese tukijyaho inama, atari ibitekerezo by’umwe.”
Ibi abihuje na Uwera Pacifique wavuze ko nubwo usanga abagabo cyangwa abasore aribo bakunda kuyobora mu rukundo, iyo bombi babigizemo uruhare aribyo biba byiza.
Ati “Akenshi kuko umusore ari we ujya gutereta umukobwa, usanga ari nawe ukomeza kuyobora ibijyanye n’urukundo rwanyu kandi no mu busanzwe bakunda kuyobora.”
“Urukundo rwiza burya ni urwo abantu babiri bumvikanaho, bakagirana inama ku buryo ibinaniye umwe undi amufasha bikaba byatuma urukundo rurushaho kuryoha.”
Nubwo benshi bumva ko gukundana ari ukumvikana ndetse hadakwiye kuba usumba undi ariko, hari n’urundi ruhande ruhamya ko mu rukundo burya umuntu ufite amafaranga ari we uba ufite ijambo.
Isimbi Anitha yavuze ko iyo ukundana n’umuntu mwese muba mungana, ariko iyo umwe afite amafaranga ashobora kugira ijambo kurenze undi.
Ati “Mu rukundo mwese muba mureshya ariko niba umusore afite amafaranga menshi usanga n’ibiyakeneye ariwe ubikora, bituma ayobora ariko ari umwe tuyanganya twese twaba tureshya.”
Murenzi Christian yavuze ko umusore uko yaba akomeye kose ariko adafite amafaranga, nta jambo ridasanzwe aba afite mu rukundo ryatuma aba umuyobozi.
Ati “Nibyo koko usanga abasore aribo baba bameze nk’abayobozi mu rukundo ariko burya iyo ukundana n’umukobwa ukurusha amafaranga uko byagenda kose niwe uba ameze nk’umuyobozi, amafaranga atuma aho ugeze hose ugira ijambo.”
Urukundo rugirwa na babiri ni nabo baba bazi uko barugena. Mwe muri mu rukundo ni mwe mu kwiye kugena uko rugenda bidasabye kurebera ku bandi.