Burya koko inzira ntibwira umugenzi! Mutesi Clarisse ukora umwuga wo gutwara no gutembereza abantu yifashishije ubwato mu Kiyaga cya Kivu, yibeshejeho nyuma yo gutinyuka nyamara hari abamucaga intege.
Mutesi Angel uvuka mu Karere ka Rubavu ni umwe mu bakobwa batinyutse kwinjira mu mazi bagatwara ubwato ndetse ntabikore yishimisha gusa, ahubwo akabikora kinyamwuga, anabibyaza amafaranga.
Muri Gicurasi 2024 ni bwo yahawe amahugurwa na Sosiyete yitwa GoFun, nyuma y’igihe gito atangira gutwara abantu.
Nawe bishobora kugutangaza kubona umukobwa utwara abantu mu bwato cyangwa ukamushidikanyaho igihe ari we ugomba kukubera umusare.
Mutesi yakuriye hafi y’amazi, intekerezo ze zimuhatira kwiga gutwara ubwato. Ubwo yagaragazaga igitekerezo cye, benshi mu bari bamuzengurutse ntibiyumvishaga ko yabikora akabishobora ku buryo n’umutekano w’abo atwaye waba urinzwe.
Yahawe amahugurwa ndetse igihe gito atangira gutwara. Abo yatwaraga mu minsi ya mbere nta cyizere bamuhaga, yewe ntibizeraga ukuntu umukobwa yabatwara mu bwato akabagezayo amahoro. Ibi byamuteye gukoresha imbaraga nyinshi yiyungura ubumenyi kuri byo, abemeza ko ashoboye.
Mu gusobanura neza imbogamizi yahuye na zo n’uburyo yahanganye na zo, Mutesi yagize ati “Imbogamizi nahuye na yo nk’umukobwa ukora uyu mwuga ni icyizere gike ku bantu nabaga ntwaye. Kuko bari baramenyereye gutwarwa n’abagabo bumvaga badatekanye igihe batwarwa n’umukobwa”.
“Uko iminsi yagendaga yiyongera ni ko nagiraga ubumenyi bwinshi, na bo baza kungirira icyizere. Ubu ntwara abantu bose nta kibazo bafite, bumva ko n’umukobwa abishoboye”.
Yavuze ko gutwara ubwato ari umwuga wakora wonyine ukagutunga n’iyo yaba ari wo ukora gusa. Ibi yabigarutseho asobanura ko kuva yatangira gutwara ubwato, abasha kubona ibintu nkenerwa mu buzima bwe.
Kugeza ubu sosiyete yo gutwara no gukodesha amato ya GoFun ifite abakozi barenga 10 b’igitsinagabo barimo uyu mukobwa wabigize umwuga.
ASosiyete ya GoFun itanga amahugurwa ku biga gutwara amato, yiyubakiye inzu zikodeshwa zigezweho ‘appartment’ zifasha abakiliya bayo, ndetse bakagira n’amato akodeshwa ku bifuza kwikorerarera”.
Mu Kiganiro KURA yagiranye n’uyu mukobwa, yavuze ko afite inzozi zo kwagura iterambere kandi akongera ubumenyi mu mwuga we, ndetse akagera ku rwego rwo kwigurira ubwato bwe bwisumbuye ku bwo atwara, ariko kandi agafasha n’urubyiruko rugenzi rwe rugitinya uyu mwuga kandi rwukunda.
Uyu mukobwa witinyutse mu bihe bitamworoheye, yatanze inama ku bakobwa n’abagore bagitinya imirimo imwe n’imwe bavuga ko ari iy’abagabo.
Ati “Inama naha abagore n’abakobwa batinya imirimo imwe n’imwe batekereza ko ari iy’abagabo, batinyuke niba bakunze umwuga runaka bawukore, akazi kose bagashobora”.
Mutesi Angel azobereye mu byo gutwara abantu mu bwato
Mutesi Angel avuga ko gutwara ubwato byamufashije kwiteza imbere
One Response
Iyo soyite ifite abakozi 10 b’ibigitsinagabo, barimo uwo mukobwa?! Comment cela?