Umutoza wigisha koga mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu, Twibanirenimana Jean de Dieu, yakebuye urubyiruko rugifite ubunebwe ndetse rukarangwa no gusuzugura imwe mu mirimo, arwibutsa ko imirimo yose irimo n’iyo rwita ko iciriritse yabeshaho umuntu.
Twibanirenimana yigisha koga kinyamwuga abiganjeno abana bato mu Ikipe ya Beach Boys, akagira umwihariko wo kwigisha gutwara amagare akoreshwa mu masiganwa ndetse n’abo mu mukino wo gusiganwa ku maguru.
Nubwo bivugwa ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu, rukaba rukangurirwa kwitabira umurimo, hari bamwe muri rwo basuzugura imirimo imwe bavuga ko iciriritse. Twibanirenimana yabagarutseho abibutsa ko burya nta kazi gato kabaho, ndetse n’iyo kaba kinjiza bike kuko nta mafaranga make atagwira.
Yavuze ko ubu yishimiye ibyo amaze kugeraho mu rugendo rwe rwo kuba umutoza mu gihe kwinjira muri uyu mwiga bitabaga mu ntekerezo ze.
Twibanirenimana yatorejwe mu ikipe atoza uyu munsi, nyuma arenga kuba umunyeshuri ahinduka umwarimu.
Beach Boys yashinzwe mu 2010 ku ntego yo guhuriza hamwe urubyiruko, rugatozwa koga kinyamuga, rukiteza imbere binyuze mu bumenyi ruhawe, rukabukoresha rujya mu marushanwa aruhesha n’ibihembo.
Ahagana mu 2020 ni bwo uyu musore yatangiye kwigisha nyuma yo kugaragaza ubuhanga n’ubumenyi buhagije mu mukino wo koga mu Kiyaga cya Kivu n’ahandi.
Aganira na KURA, yavuze ko uyu mukino watanze amahirwe ku bawitabira nubwo benshi bawukora nka siporo ariko hari abamaze kugera kuri byinshi.
Nk’uko abigarukaho, bamwe banyuze mu maboko ye bahabwa amahirwe yo kubona imirimo mu bihugu bitandukanye nka Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.
Yavuze ko uyu mukino ugabura ku bantu batarambirwa kuko afite ibihamya bya benshi biteje imbere binyuze mu nyungu bawukuramo bagafasha n’imiryango yabo.
Agaruka ku ntego zo gushinga iyi kipe yazamuye impano z’urubyiruko muri aka Karere kuva ishinzwe, yagize ati “Iyi kipe yashinzwe ku mpamvu zo gufasha urubyiruko kubona ibihembo no gushaka uburyo bakwinjiza amafaranga n’iyo yaba ari make ariko baticaye hamwe. Gusa birangira benshi babonye amahirwe yahinduye ubuzima bwabo bukaba bwiza”.
Mu bo yigisha harimo n’abaje mu mazi bwa mbere bakeneye iby’ibanze akabageza ku rwego rwiza na bo bakamwishyura amafaranga.
Yasobanuye ko abakinnyi bo muri Beach Boys bamaze kwitabira amarushanwa menshi yaba ayo mu Rwanda no hanze y’igihugu kandi ko ibikorwa bikomeje.
Twibanirenimana Jean de Dieu yatanze inama ku rubyiruko rwifuza gutera imbere rukazitirwa no gusuzugura akazi kandi nta k’umunyagara kabaho.
Ati “Akazi ugasuzugura utazi ikikarimo. Inama nagira urubyiruko rwifuza gutera imbere ariko rugisuzugura akazi, bamenye ko nta kazi k’umunyagara kabaho, akazi kose ni akazi, bakore biteze imbere, mu gihe gikwiye amahirwe azabasekera”.
Twibanirenimana Jean de Dieu amaze igihe yigisha koga