Search
Close this search box.

Yavuye mu bujura, yiyemeza guhindura ubuzima bw’abandi

Cyubahiro Eric ni umusore wavukiye mu gace ka Kitchanga muri Teritwari ya Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mubyeyi umwe [nyina] w’Umunyarwanda n’undi [se] ukomoka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Cyubahiro afite imyaka itatu, se yahitanywe n’amakimbirane yabaye muri RDC mu 1992 nyuma y’imyaka ibiri mu 1994 na nyina aza kuhicirwa.

Ku myaka irindwi y’amavuko, umuryango we wamuzanye mu Rwanda.

Ati “Mu kuza mu Rwanda narerewe kwa mama wacu mu Cyahafi. Nyuma nagiye gushiduka nisanga muri ba bana babaga Nyabugogo muri gare, ntangira ubuzima bwo mu muhanda.”

“Natangiye kugenda ncuruza amashashi mbivanga no kwiba. Twari dufite igikundi, tugaparamira imodoka tukiba ibishyimbo, ibirayi tukagenda tugacuruza. Twaba twakoze icyaha nka Nyabugogo tukimukira nk’i Nyarugenge by’agahe gato, ubwo ari na ko tunywa ibiyobyabwenge byinshi.”

Kubera amanyanga yari amaze gukora, ku myaka 16 y’amavuko umuryango Cyubahiro yari yarasanze warateranye, ufata icyemezo cyo kumusubiza muri RDC.

Ati “Mu 1999 ni bwo nasubiye muri Congo nsoje n’amashuri abanza. Baranjyanye bangeza i Masisi banyereka imitungo yari iyacu, bansaba ko ntagaruka mu Rwanda.”

Nyuma y’igihe gito, mu 2000 nyirarume yahise amujyana mu gisirikare cy’umutwe wari ufite intengo yo guharanira uburenganzira bw’Abatutsi, nyuma y’ibyumweru bitatu ajyanwa ku rugamba.

Ati “Kubera ibiyobyabwenge byinshi cyane bakundaga kumfunga.”

Cyubahiro yabwiye IGIHE ko nyuma yaje kugambanirwa no gufungirwa muri Gereza ya Munzenze iherereye mu Mujyi wa Goma, amaramo imyaka itatu, avamo mu 2006 atorotse, nyuma agaruka mu Rwanda.

Urugendo rugaruka i Kigali, n’urwo gukira

Ku wa 09 Kamena 2006, ni bwo Cyubahiro yagarutse i Kigali, yerekeza muri Maison des Jeunes Kimisagara.

Ati “Hahoze ari ikigo kirererwamo imfubyi, ariko naragarutse nsanga cyarabaye ikigo cya siporo, nkajya mpirirwa, ngashaka aho njya gukura ibyo kurya. Umunsi umwe umuntu yandangiye akazi k’ubuyede kuri Restoration Church bari kuyubaka, abari bahari mbaganiriza ubuzima bwanjye.”

“Bampaye aho kuba nanahakorera, baranyigisha itabi n’ibindi biyobyabwenge ngenda mbigabanya gake gake, ni na ho nigiye ibijyanye no gutaka ‘decoration’, ngenda nca ubwenge uko.”

Mu 2009, ni bwo Cyubahiro avuga ko yatangiye inzira yo kwita ku muryango, aho inyungu yabonaga yayifashishaga mu kurera abavandimwe be na bo bari barishoye mu ngeso mbi.

Ati “Ubwo ariko ni na ko nabijyanishaga na siporo kuko mu 2008 nari narize umukino wa ‘skateboard’, nyuma niga iteramakofe, mvamo njya muri Kung-fu, njya no mu mukino wo gukirana ‘wrestling’, siporo iranyigarurira.”

Iyi mikino yamugejeje ku biraka bimwe na bimwe, nk’icyo MTN yamwifashishijemo bamamaza MTN Mobile Money hagati ya 2009 na 2010.

Ati “Ni uko natangiye kubona ko mfite icyo maze twa dufaranga mbona nkadukoresha mu gufasha ba bavandimwe banjye nkanasubira kuri rwa rusengero mu bintu byo gutaka, mba umuntu gutyo.”

Inzira yo gukiza abandi!

Cyubahiro yavuze ko “Ndabyibuka hari mu 2009 ahantu twakodeshaga nanitse inkweto, abana babiri baraje baraziba ariko ndi mu rugo, ndasohoka ndabirukankana ndabafata.”

“Nabazana mu nzu, abana batangira kunganiriza ubuzima bwabo numva na bo babayeho nk’uko nari meze, ndababwira nti ese ko nanjye nanyuze muri ubwo buzima, mwankundira nkabafasha?”

Cyubahiro yasabye abo bana kujya baza bakoga mu gitondo, bakaharira noneho atangira no kubigisha umwuga wo gutaka ‘decoration’.

Ati “Natangiye no kujya mbazana muri ‘skateboard’. Mu 2010 nahise mbajyana ku ishuri. Ba bana bamaze gukira haza kuza na bakuru babo babaga muri Nyabugogo, na bo ndabaganiriza bose baba babaye bane, bajya no kunyereka iwabo nkajya mbafasha bose.”

Aba bana babaga mu mihanda bagiye biyongera bagera kuri 20, babana mu nzu imwe na Cyubahiro, ubu bakaba bamaranye imyaka 17. Batanu muri bo bari kwiga kaminuza, umwe muri bo akaba ari gusoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Cyubahiro ati “Ni njye ubishyurira.”

“Ubu ba bana babaye abagabo ngenda mbasubiza ku babyeyi babo, ubu bazi gutaka, kuvuza ingoma no kubyina imbyino gakondo, gukina imikino itandukanye, baranize bose.”

Cyubahiro yavuze ko magingo aya binyuze mu muryango yashize mu 2018 witwa Indaro Foundation, ubu akurikirana abana 200, akabafasha mu kwiga amashuri asanzwe, abo afasha kwihugura ku bijyanye n’umuco gakondo, siporo n’ibindi.

Muri abo, harimo 45 atunze mu buryo buhoraho.

Harimo kandi abari mu matorero abyina imbyino za gakondo, abaririmbyi, abavuza ingoma, abasangiza b’amagambo, hakaba hari nabahurira mu itsinda ryashinzwe rya Tigers Boxing Club, rijya no mu marushanwa.

Cyubahiro yahuje imbaraga n’abandi ‘batoza’ 16 bamufasha gukurikirana aba bana mu buryo butandukanye, barimo babiri bahinduriwe ubuzima na we.

Yagize ati “Twanashyizeho gahunda yo kujya dusura urugo ku rundi rw’umwana kugira ngo tuganirize ababyeyi.”

Kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira 2024, Indaro Foundation, imaze gushora miliyoni 6 Frw, mu kwishurira aba bana amashuri, kugura ibiryo, kwishyura aho kuba [kuri ba bana 45] n’ibindi bikorwa birimo ibya siporo.

Ati “Amafaranga ava muri twe, hari n’ibirori bijya bibera hano mu kigo Maison des Jeunes bakaduha ibiraka amafaranga avuyemo akadufasha, dufite konti ajyaho. Hari n’ubwo tubona ibiraka mu bukwe, ni uko amafaranga agenda aboneka.”

Uyu muryango ugira n’abandi bafatanyabikorwa barimo Umurenge wa Gitega n’uwa Kimisagara n’ibigo by’amashuri bitandukanye.

Cyubahiro yagize ati “Ugomba gusubiza amaso inyuma ukareba aho wavuye kuko bituma umenya aho ugomba kujya, kandi ukanatekereza uwo wari we mu myaka yashize kugira ngo urebe icyo wafasha abandi. Mu bushobozi buke, kwitura uwagufashije ni ugufasha abandi.”

Cyubahiro Eric avuga ko nyuma yo kureka ibiyobyabwenge ari bwo yatangiye kumva yafasha abandi

Bamwe mu bana 200 bakuwe mu muhanda na Cyubahiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter