Search
Close this search box.

Gutsikamirwa byamuganishije ku butsinzi! Uko Patricia Uzayisaba yinjiye mu bworozi bw’inkoko

Uzayisaba Patricia ukorera ubworozi bw’inkoko i Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, yahuye n’ikibazo cyo gukurana ubumuga bw’ingingo, bumubera imbogamizi mu buryo butandukanye harimo n’iterambere rye nk’umukobwa.

Birumvikana nk’umukobwa w’inkumi yifuzaga gusa neza nk’abandi, akifuza kuzamura urwego rw’imibereho ye no kwagura iterambere rye, ariko agakomeza kwigizwayo.

Nyuma yo kwirukanwa n’uwagerageje kumubera umukoresha amuziza ubumuga bwe, Uzayisaba yatekereje kwihangira umurimo binyuze mu bworozi bw’inkoko.

Mbere yo kubutangira, yakundaga kwitabira inama z’abafite ubumuga, izihuza urubyiruko zigisha ku kurwanya imirire mibi ndetse n’umuganda, atangira kwitinyuka no kumva yatera intambwe yo guhanga umurimo.

Yinjiye mu bworozi bw’inkoko bwa kinyamwuga, abwinjiranamo n’umuhate mwinshi ndetse atangirana inkoko nke.

Yifashishije ikoranabuhanga yakoze imashini yo mu mbaho irarira ikanaturaga amagi 600 yifashishije internet, ahinga n’ubwatsi bwitwa ‘Azora’ butuma inkoko itera igi ry’umuhondo.

Mu itangira ry’uyu mushinga avuga ko yahereye ku bihumbi 450 Frw, icyo gihe yari afite inkoko 45, ariko kugeza ubu zimaze kororoka zirenga1600.

Ati “Natangiriye ku nkoko 45 nziguze n’abazitemberezaga ku magare, ndazorora zigera igihe cyo gutera. Nakoze igerageza kuri ya mashini irarira amagi mbona birakora, ngura izindi nkoko 120, ndongeranya zikomeza kororoka.”

Izi nkoko ze zitungwa n’ibiryo bigurwa ku ruganda bikavangwa na Azora zigatera amagi afite imihondo.

Mu kuzitaho bihambaye, yahawe amahugurwa ku butabazi bw’ibanze yazikorera igihe zarwaye, ndetse ashaka n’umuganga wazo uzikurikirana mu buryo buhoraho.

Nkuko abigarukaho, uyu mushinga we urengera ibidukikije kuko ariyo mpamvu yacukuye icyobo gifata amazi ava ku nzu ndetse n’ikindi kibika ifumbire iva mu bworozi bwe, ikagurishwa kugira ngo yongerere agaciro ubworozi bwe.

Nubwo yiteje imbere ariko yahuye n’imbogamizi ikomeye yo kubanza kubura aho gukorera no kubanza kubura abakiliya n’amasoko.

Patricia wagizwe Umunyamabanga w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Karere ka Rubavu, akataje mu guteza imbere abatishoboye bafite ubumuga mu karere ke.

Ati “Nafashe abaturage batishoboye kandi bafite ubumuga bagera kuri 50, mboroza inkoko zikiri udushwi. Iyo zimaze gukura zigatera tugabana amagi, zamara gusaza bakazingarurira nkazigurisha, nkabaha izindi mu rwego rwo kubakura mu bukene.”

Inyungu ye imwinjiriza agatubutse, iva mu kugurisha inkokokazi n’amasake ku bashaka izo korora, muri resitora na hoteli bikomeye.

Amaze kugera kuri byinshi

Kubera ubworozi bw’inkoko, Uzayisaba yatangiye kwiyishyurira kaminuza, afatanyije n’umuterankunga wa Youth Connect yaguze ikibanza cya miliyoni 6 Frw, kandi ateganya kuzubakamo ahazakorerwa ubworozi bw’izi nkoko akareka gukodesha.

Mu nzozi ze harimo kwagura ubworozi bwe bukarenga Rubavu bukagera mu turere twose tugize u Rwanda, nibura agatanga imirimo ku barenga 200 b’urubyiruko.

Kwirinda ubwoba mu mikorere ye, byamukinguriye imiryango akunda ubworozi bw’amatungo magufi nk’uko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na KURA.

Ati “Icyo nabwira urubyiruko rutinya kwihangira imirimo cyane cyane kujya mu bworozi bw’amatungo magufi, ni uko batinyuka bakabukora kuko budasaba igishoro kinini kandi bukaba butagorana cyane, butabura isoko, n’iterambere ryabwo rikihuta, dore nanjye ufite ubumuga nabushoboye.”

One Response

  1. The heading of this article is not Kinyarwanda. Reka ngukosore: “Gutsikamirwa byamuganishije ku ntsinzi…” not what you have written. Not “kubutsinzi!” yenda iyo upfa kuvuga “byamuganishije kugutsinda”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter