Nzamwitakuze Marie Louise ni umugore w’imyaka 48 utuye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rwimbogo, aho yatejwe imbere no guhinga umuceri kuri ubu abasha gusarura toni enye mu gihembwe byatumye yiyubakira inzu anagura moto imufasha mu bikorwa bye bya buri munsi.
Uyu mugore utuye mu Mudugudu wa Kinunga mu kagari ka Rwikiniro mu Murenge wa wa Rwimbogo, avuga ko yahoze ari umukene atagira aho guhinga kugeza ubwo Leta itanze igishanga cya Ntende afatamo imirimo ari nayo yamuhaye umusaruro.
Mu kiganiro yagiranye na KURA, yavuze ko agishakana n’umugabo we ngo babanje kubaho mu buzima bubi cyane batagira aho bahinga ku buryo kubona ibyo kurya byari bibakomereye cyane.
Ati “Leta yaje gutanga igishanga cya Ntende ngo abaturage bagikoreshe nza gufatamo umurima, natangiye mpinga ibijumba nyuma dutangira guhinga umuceri ari nawo waduteje imbere. Twibumbiye muri koperative ya Coproriz Ntende dutangira guhabwa amahugurwa y’uburyo twahinga umuceri kinyamwuga biza no kumpira ubu neza toni 3,5 cyangwa 4 buri gihembwe.”
Nzamwitakuze yavuze ko guhinga umuceri byatumye yiyubakira inzu nziza ifite igipangu abamo anabasha kugura moto nziza imufasha mu bikorwa bye byose akesha guhinga umuceri.
Nzamwitakuze yavuze ko kuri ubu umugore cyangwa urubyiruko wifuza gutezwa imbere n’ubuhinzi cyangwa ubworozi ari ibintu bishoboka cyane bitewe nuko Leta yashyize imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi bugamije isoko.
Ati “Icyo nabwira abagore cyangwa urubyiruko bifuza gukora ubuhinzi kinywamwuga, nibatere intambwe na Leta izatera iyindi yaba mu kubahugura cyangwa se no mu gutera inkunga imishinga yabo. Nkatwe baduhaye amahugurwa ku buhinzi bw’umuceri banaduha ifumbire nibyo byahise bidufasha kongera umusaruro.”
Nzamwitakuze yavuze ko kuri ubu afite intego zo kongera ubuso ahingaho umuceri ku buryo yiyemeje ko mu myaka ibiri iri imbere azajya yeza toni zirindwi z’umuceri.
Nzamwitakuze avuga ko amahirwe yahawe na Leta yo guhinga umuceri mu gishanga ngo niyo yamufashije kwikura mu bukene