Search
Close this search box.

Inama z’ingenzi zagufasha kuzamura umusaruro mu byo ukora

Bijya bibaho ko ushobora gusoza umunsi wasubiza amaso inyuma ugasanga utabashije kugera ku ntego waramukanye. Uwo waba uri we wese, ni ngombwa ko ugira uburyo ki utegura ibyo uri bukore n’uko uri bubikore kandi byose ukabijyanisha no kuzirikana ko umunsi ugira amasaha ntarengwa, bityo ukamenya uko ubasha kuyabyazamo umusaruro.

Hari inama z’ingenzi zitangwa na Forbes ndetse n’izindi mpuguke ku buryo ubashije kuzikurikiza, nta kabuza umusaruro w’ibyo ukora, wiyongera mu buryo bugaragara.

Gira igenamigambi

Kimwe mu bintu byakubashisha kugera ku musaruro ushimishije, ni ukugena uko uzagenda ukoramo akazi kawe; byaba gutegurira umunsi, icyumweru cyangwa ukwezi. Ibi bikurinda guhuzagurika, bikakurinda umuhangayiko no kunanirwa kwibanda ku cyo watangiye kuko uba uzi neza icyo ugomba gukurikizaho.

Irinde gukora imirimo itandukanye icyarimwe

Ushobora kumva ufite ubwira bwo kwita ku bintu bitandukanye icyarimwe ugamije kubona umusaruro, bikarangira utabigezeho ku bwo kunanirwa kubanza kwibanda kuri kimwe ngo ukivane mu nzira mbere yo gufata ikindi.

Aha Forbes ivuga ko ukwiye kugendera kure iyi migirire cyane cyane iyo wibwira ko ari uturimo duto kandi tutavunanye. Abahanga bavuga ko ibi bidashoboka ku muntu mu gihe Abanyarwanda bo banaciye umugani bagira bati “imirimo ibiri yananiye impyisi”, aho babaga bagenurira ku muntu.

Itoze gufata akaruhuko

Birashoboka ko watekereza ukiyumvisha ko gukora amasaha menshi udahagaze ari ryo banga ryo kubona umusaruro. Si ko bimeze kuko ubushakashatsi bugaragaza ko abanyuzamo bagafata akaruhuko ari bo bakomeza kugira imbaduko, bikabongerera uburyo bwo gushyira umutima ku kazi, bakabona umusaruro ushimishije.

Ushobora gufata iminota nka 15 ukagendagenda hafi y’aho ukorera, ukanywa ikawa cyangwa ukaba wakora ikindi kintu kigufasha kumva ufite akanyamuneza.

Genda wiha intego ntoya

Iyo wihaye intego nini, ushobora kubikubitaho agatima ugahita wumva ucitse intege kubera ko ubona kuyigeraho bigoye kandi atari iby’igihe gito. Aha ni ho bahera bakugira inama ko mu gihe ubashije kugenda ubigabanyamo intego ntoya mu buryo butandukanye, bigutera ingabo mu bitugu ukagira ishyaka kuko ugenda ubona wesa umuhigo wihaye kandi mu gihe gito.

Imirimo bishoboka ko wakora mu gihe cy’iminota mike, witeganya kuyikora ejo cyangwa ikindi gihe ahubwo ni byiza ko uyifatirana ugahita uyivana mu nzira.

Izindi nama zagufasha kuzamura umusaruro wawe, harimo kwirinda guhugira ku mbuga nkoranyambaga, kubona umwanya uhagije wo gusinzira, kwitoza kwihemba mu gihe wabashije gukora neza no kugera ku ntego vuba, ukaba wakwigurira agacupa cyangwa ikindi kintu ukunda kuko bigufasha gukorana ingoga ubutaha.

Ni byiza kwitoza kuba wakwikorera igenzura ukareba ko imihigo wihaye wayesheje, ugomba kumenya ibintu bikunze kugutwarira igihe ndetse mu gihe ukoresha mudasobwa, ukwiye kwiga gukoresha inzira za bugufi (shortcuts) mu rwego rwo gucungura igihe.

Impuguke mu by’ubuzima zigaragaza ko kugira igenamigambi biri mu bifasha umuntu gutanga umusaruro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter