Kabagamba Yves Bernard ni umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 29, uri guhanga udushya mu gukorera ibinyobwa mu Rwanda, agakora imivinyo na ‘Champagne’ mu bitoki kandi atongeyemo ibinyabutabire.
Uyu musore afite uruganda VCM Ltd yashinze mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera, mu 2023. Ni umushinga yatekereje ubwo yigaga muri kaminuza, akabona hari Abanyarwanda bagerageza guhanga ibintu bishya mu bikorerwa mu Rwanda ariko ntibatekereze uko babikora mu buryo buvuguruye, bifashishije umusaruro uboneka imbere mu gihugu.
Ati ‘‘Nari ngiye kwandika igitabo nsanga akenshi iyo tugiye kwandika igitabo dukora kenshi ku bintu tutazakora tugeze hanze. Ndavuga nti ‘ese ni iki nakora ku gitabo ariko nagera no hanze y’ishuri nakoraho nk’ubushabitsi?’’.
‘‘Rero nasanze benshi iyo bari gukora nk’inganda, akenshi bakora imitobe cyangwa se n’ibindi binyobwa byo hanze ugasanga ni byo bigana hano mu Rwanda, ariko ntabwo bafata ibinyobwa byacu bya gakondo ngo na byo babivugurure.’’.
Kabagamba yagize igitekerezo cyo kureba ibinyobwa bisanzwe bikorerwa mu Rwanda mu buryo bwa gakondo nk’urwagwa, yigira inama yo guhera kuri ibyo bisanzwe bikorerwa mu gihugu ariko agatangira kubikora mu buryo buvuguruye, atarebeye ku bikorerwa mu mahanga.
Ati ‘‘Nabonye urwagwa ukuntu ruba rusa, mbona rufite itende, rusa ikigina, ntabwo rujya ku meza wenda yo muri hoteli cyangwa se ahantu hagaragara, ndavuga nti ‘ese kuki tutafata ibinyobwa byacu kandi na byo bigatera imbere bigasa neza ku buryo twakora nka ‘champagne’ mu bitoki, twakora umuvinyo mu bitoki?’’.
Kabagamba Yves Bernard avuga ko kugira ngo inzozi ze zibe impamo yagize amahirwe yo kwitabira andi marushanwa, hakaba ayo yitabiriye mu Budage ndetse ibyo gukora imivinyo na ‘champagne’ mu bitoki akabikora mu ruganda rwaho mu gihe cy’umwaka, ibyatumye agaruka mu Rwanda afite ubumenyi buhagije n’igishoro cyamufashije kubitangira.
Yabitangiye mu Rwanda mu 2023, mu mwaka ukurikiyeho atangira ubucuruzi bw’izo ‘champagnes’ n’imivinyo akora. Yatangije igishoro cya miliyoni 7 Frw, akaba ageze ku rwego rw’uko ibyo akora bimwinjiriza nibura miliyoni 15 Frw ku mwaka.
Kabagamba Yves Bernard ari mu b’urubyiruko 10 rufite imishinga myiza, ruherutse guhembwa n’Umuryango Imbuto Foundation, mu cyiciro cya kabiri cy’irushanwa rya ‘Imali Agribusiness Challenge’ rifasha urubyiruko rufite imishinga ijyanye n’ubuhinzi kubona amafaranga n’ubumenyi butuma barushaho kwagura ibikorwa byabo.
Kimwe n’abo bagenzi be 10 umushinga we wahembwe miliyoni 10 Frw, akaba avuga ko agiye kuyifashisha mu kwagura ibikorwa by’uru ruganda ndetse no kubimenyekanisha, ku buryo mu myaka itanu iri imbere azaba afite amasoko menshi yiganjemo ay’i Burayi.
Uruganda VCM Ltd rwatangiye rufite abakozi babiri bahoraho na batandatu ba nyakabyizi, gusa ubu rugeze ku rwego rwo gukoresha abakozi batandatu bahoraho, na 13 ba nyakabyizi.

Kabagamba yavuze ko yatekereje gukora champagne mu bitoki ubwo yari arangije kwiga kaminuza