Mukeshimana Clementine ni umukobwa w’imyaka 24 wo mu Karere ka Rwamagana, wavukiye mu muryango utifashije, ibyatumye acikiriza amashuriye ye kuko yagarukiye mu wa gatandatu w’amashuri abanza.
Nyuma yo kuva mu ishuri, Mukeshimana yayobotse inzira y’ubuhinzi bw’urusenda ndetse uyu mushinga we uherutse kumuhesha miliyoni 10 Frw.
Uyu mukobwa ari mu bantu b’urubyiruko 10 bafite imishinga myiza, baherutse guhembwa n’Umuryango Imbuto Foundation, mu cyiciro cya kabiri cy’irushanwa rya ‘Imali Agribusiness Challenge’ rifasha urubyiruko rufite imishinga ijyanye n’ubuhinzi kubona amafaranga n’ubumenyi butuma barushaho kwagura ibikorwa byabo.
Buri mushinga wahembwe miliyoni 10 Frw. Mukeshimana Clementine avuga ko akimara kubona ibyo gukomeza amashuri byanze, yatangiye gukunda ubuhinzi ababyeyi be bakoraga agira intego yo kubukora bya kinyamwuga ku buryo bwamutunga ndetse bukaguka bukaba bwatunga n’abandi.
Ati ‘‘Njye rero navukiye mu muryango w’abahinzi baciriritse, ibyo ni byo byatumye nkunda ubuhinzi kuko sinagize n’amahirwe yo kwiga ngo mbe najya kwaka akazi. Ibyo byatumye ntacika intege ahubwo njyewe mpanga umurimo wantunga n’uwatunga bagenzi banjye. Nagarukiye mu wa gatandatu w’amashuri abanza.’’
Mukeshimana yatangiye ubuhinzi bw’urusenda akorera ku butaka yakodeshaga bungana na ‘Are’ 75 ahereye ku gishoro cy’ibihumbi 200 Frw, none ubu ageze ku rwego rwo guhinga kuri hegitari imwe akeza toni zirindwi z’urusenda rubisi, yazigurisha agakuramo miliyoni 4,5 Frw yashoyemo miliyoni 1,85 Frw.
Ikilo cy’urusenda rubisi akigurisha 500 Frw, mu gihe icy’urwumye ari 2500 Frw. Umushinga we waje gukura arenga ibyo kuwukora wenyine, ashinga sosiyete yitwa Isaro Service Limited muri Rwamagana aha akazi ab’urubyiruko 10, batandatu muri bo ni abakobwa.
Mukeshimana avuga ko yatangiye ubu buhinzi bw’urusenda akabikorera ku butaka akodesha, ariko afite intego yo kubuteza imbere bukamuha inyungu ku buryo agura ubwe, amafaranga yakoreshaga mu kubukodesha akayashora mu bikorwa byo kwagura umushinga we.
Avuga ko miliyoni 10 Frw aheruka gutsindira mu marushanwa ya ‘Imali Agribusiness Challenge’, ari ikimenyetso kimuha icyizere ko inzozi ze zizaba impamo, ndetse ko atagiheranwa n’amateka mabi y’uko atakomeje kwiga.
Ati ‘‘Ubu ndacyakodesha, ariko kubera ko mfite intumbero yo kuva aho ndi uyu munsi nkatumbagira, ibi biri kumpa icyizere kuba nsindiye aya mafaranga, birampa icyezere ko Ejo hazaza hazaba hameze neza kandi ntari gukodesha.’’
Mukeshimana Clementine, avuga ko zimwe mu mbogamizi yahuye na zo ari ubwoba yagiraga ko kuba atarize bitatuma ajya imbere y’abantu ngo amurike umushinga we, cyangwa ngo agere kure nk’aho ageze ubu.
Avuga ko afite intego yo kwagura ibikorwa bye bigakura akagera ku rwego nk’urwa rwiyemezamirimo Sina Gerard umaze kubaka izina mu guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu bushingiye ku musaruro w’ibikorerwa mu Rwanda.

Ubuhinzi bw’urusenda bwahinduye ubuzima bwa Mukeshimana nyuma yo gucikiriza amashuri