Search
Close this search box.

Ibyo abantu bakora bikinira bikangiza ahazaza: Ibitekerezo by’urubyiruko

Umugani uvuga ngo ubwenge buza ubujiji buhise ukoreshwa mu gihe cyo kwicuza ku myanzuro yafashwe mu buzima bwawe bitewe no kwigira ntibindeba.

Byari byakubaho kwicara ugasubiza amaso inyuma ugendeye kubyo wanyuzemo n’umusaruro byaguhaye, bikarangira wishyize mu mugayo? kubera ko ibyo wakoze wikinira bikuzaniye ingaruka zigoye guhangana na zo?

Burya umwanzuro wose n’iyo waba muto ukurikirana ubuzima bwawe kugeza ku munsi wawe wa nyuma. Ese dusabwa iki mu kwirinda ingaruka ziterwa no guhubuka cyangwa amahitamo mabi?

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro KURA yagiranye n’urubyiruko, rusobanura bimwe bikorwa bigezo nyamara bikangiza ahazaza.

Umunyeshuri muri Kaminuza ya ULK, Niyonzima Patrick,yavuze ko igihe kiri mu bikinishwa, ibigare byo kunywa inzoga byo bikaba ibindi bindi.

Ati “Igihe kiri mu bintu abantu batakaza bakina nyamara ntikigaruka. Nk’urubyiruko rukunze kujya kunywa inzoga, kandi rubikora rutabyitayeho, rutazi ko bizarugiraho ingaruka. Uhuye n’unshuti zawe, ziragushutse ukoresheje amafaranga yawe, ugataha amaramasa kandi uwo mutungo wari kukuviramo igishoro”.

Ibi byashimangiwe na Uwase Eliza wavuze ko kwirengagiza inshingano uvuga ko uzabikora ejo bitera gutakaza umwanya.

Ati “Gufata ibintu ukabisunikira ku minsi izaza aho kubikora hakiri kare. Ufite igihe gihagije cyo kubikora n’ubushobozi buhagije, ariko ubunebwe bukagushuka kubikora ejo cyangwa ejo bundi.”

Yongeyeho ati “Ikindi kintu abantu bakora bagihaye agaciro gake ni ugutinya kugerageza ibintu bishya cyangwa amahirwe. Kuvuga ngo ntabwo njye nakora iki, sinashobora kuvuga imbere y’abantu, sinashobora gukora ikizamini cy’akazi n’ibindi. Ibyo bintu bidindiza amahirwe. Dukwiye guha agaciro amahirwe yose tubona.”

Uretse n’urubyiruko, abantu bafata imyanzuro kenshi badatekereje ku ngaruka mbi zabageraho.

Umuherwekazi w’Umunyamerika Oprah Winfrey, akaba n’icyamamare kuri Televiziyo, yatangaje kenshi ko yicuza imyanzuro yigeze gufata.

Mu kiganiro SuperSoul Conversation Podcat yakoze mu 2019, uyu mugore yavuze ko yicuza cyane kuba yaragendeye ku gitutu cy’abandi yifuza kwaguka, agafata inshingano nyinshi icyarimwe, bikamugora.

Ati “Nakwifuje kuba naramenye ko bidakwiye kwigwizaho inshingano, ndetse ko bishoboka kuvuga oya. Nicuza kuba ntarashyizeho imipaka nkiri muto. Igitutu nishyizeho cyo gukora byinshi mu gihe gito nshaka kuba umunyamafaranga, cyansigiye umunaniro wangoye guhagarika.”

Uyu mugore yumvikanishaga ko kubaho ubuzima wishimiye no kugira imipaka mu byo ukora byose, bibashisha umuntu kugumana ubuzima bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter