Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Scranton iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko 8% by’abatuye Isi basoza umwaka bageze ku ntego naho 92% bakimyiza imoso.
Ushobora kwibaza ngo “Kuki ntageze ku ntego kandi narabyifuzaga?” Uzi impamvu? Biroroha cyane guhiga, guhigura bikagora kurushaho.
Mu kiganiro KURA yagiranye n’abanyeshuri biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) iherereye ku Gisozi, bagarutse ku mpamvu nyamukuru zitera abantu kutagera ku ntego.
Uwitwa Ishimwe David yavuze ko kutagera ku ntego akenshi biterwa no kwiha iz’umurengera.
Yongeyeho ko bamwe biha intego nyinshi ndetse bafite n’ubushake bwo kuzigeraho nyamara imbogamizi zikaba ubwinshi bwazo budahura n’ubushobozi bwabo.
Ati “Abantu bakunze kugira intego nyinshi mu ntangiriro z’umwaka, ugasanga bashaka no kuzigeraho icyarimwe, kandi bakazihaye igihe gihagije zigategurwa. Nabasaba kwiha umwanya uhagije, bategura inzira zo kuzigeraho”.
Uku kutagera ku ntego bizonga ibyishimo by’abantu mu mpera z’umwaka, kugarukwaho na Manirabaruta Jean Damascène wasobanuye ko guhusha intego kugeza umwaka urangiye biterwa no kwiyemeza ibyo batazageraho.
Ati “Ugasanga ufite ubushobozi bwo gukora imishinga ibiri cyangwa itatu, ariko wowe ugafata imishinga itanu. Wigoye wiha ibikorwa udashoboye, birangira ubuze byose nk’ingata imennye”.
Wakwibaza ngo ni uruhe ruhare rw’imyanzuro dufata mu buzima bwacu bwa buri munsi mu guhusha intego? Bisobanurwa ko imyanzuro yacu idukingurira imiryango cyangwa ikayifunga.
Ibi bisobanurwa na Uwimpuhwe Twahirwa Marie Martine wagize ati “Muri bimwe bitera abantu guhusha intego kugeza umwaka urangiye harimo ibigare. Ushobora kuba ufite inshuti yapanze ikintu, nawe ugahita ugikora utazi impamvu ukinjiyemo”.
Yakomeje avuga ko “Hari no kuba udafite abaguha ibitekerezo bishyigikira ibyo ukora kandi udafite ubumenyi buhagije. Nshobora kugira igitekerezo cyo korora inkoko, ariko simfite ubumenyi, rero nkeneye uwampa ibyo bitekerezo ndetse n’amafaranga ahagije bizamfasha mu mushinga wanjye”.
Nubwo bigora kugera ku ntego wihaye 100% ariko birashoboka, kuko bamwe bazigeraho bakanishimira intsinzi. Mu kwiha intego, ni ingenzi kuzigaho mbere yo kuzemeza no kuzitakazaho umwanya, ndetse hakarebwa no ku nyungu zizasiga nizigerwaho.