Irankunda Claude ni umusore washinze sosiyete ya Innovahyper Tecnologies itanga ibisubizo by’ubuzima hifashishijwe ikoranabuhanga ryibanda ku bwubatsi n’ubuvuzi.
Iyi sosiyete ikorera mu Mujyi wa Musanze n’uwa Kigali, mu Murenge wa Kacyiru. Ikusanya ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje bikongererwa agaciro bikorwamo ibikoresho by’ubwubatsi bigezweho, igakora n’imashini z’ubuvuzi zivumbura indwara zitandura mu mubiri bakoresha muri serivisi bise ‘Baho Nursebots’.
Irankunda Claude washinze iyi sosiyete akaba n’Umuyobozi mukuru wayo, ni umusore wakuriye mu cyaro ariko agira amatsiko y’ibijyanye n’ikoranabuhanga. Umubyeyi we yari rwiyemezamirimo bimwagura intekerezo mu kwikorera.
Agarutse ku nkuru ye, avuga ko mu buto bwe yagize uburwayi bukomeye, bumenyekana bisa nk’aho amazi yarenze inkombe. Yaravujwe ariko gukira biragorana kubera kutabona ubuvuzi bukwiriye, amara amezi atandatu mu bitaro. Iyi ni imwe mu nkuru yabaye ku buzima bwe, imuhatira gufasha ubuzima bw’abandi.
Ubwo yari asoje Kaminuza, yakoze ubushakashatsi ku byo yakora agatanga umusanzu we nk’urubyiruko, agendeye ku ishoramari igihugu n’umuryango bakoze, na we akiteza imbere, nyuma y’uko yize ubwenjeniyeri.
Muri Covid-19, afashijwe n’itsinda akorana na ryo, bakoze imashini zafashaga mu gupima abantu umuriro ariko ntibatinze ku isoko kuko iki cyorezo cyarangiranye n’imikorere yabo.
Ntibacitse intege namba ahubwo batekereje imikorere yaramba. Baje kunguka igitekerezo cyo gukora imashini z’ubuvuzi [Nurserobots] mu rwego rwo kugabanya umubare w’impfu ziterwa n’indwara zitandura, ziyongera ku z’ubwubatsi.
Ku Isi yose abagera kuri 70% bicwa n’indwara zitandura, mu gihe mu Rwanda 44% ari bo bicwa na zo.
Irankunda na bagenzi be batangiye kuganiriza impuguke mu by’ubuvuzi, abarwayi n’ibigo by’ubuvuzi mu cyaro, bareba imbogamizi bahura na zo, biyemeza gutanga ibisubizo.
Yavuze ko hakiri icyuho mu buvuzi kubera ubuke bw’abaganga. Iyo ni indi mpamvu yabateye gukora izo mashini zifasha benshi kumenya uko bahagaze n’aho bahera bivuza.
Izi mashini zabo zikoranye ikoranabuhanga. Bahuza ibikoresho by’ikoranabuhanga, ubwenge bw’ubukorano ndetse bagatanga amakuru y’umurwayi, izo mashini zikifashisha ayo makuru zipima umuntu, zigatanga ibisubizo mu gihe gito.
Irankunda asobanura imbogamizi bahuye na zo mu rugendo rwo kwikorera. Muri zo harimo nko kujya mu byaro bitarabona ibikorwaremezo bihagije nk’umuriro w’amashanyarazi ukoresha izo mashini, bagakoresha imirasire y’izuba nko kwirwanaho.
Ibikorwa byabo byashimwe na benshi nk’uko yabigarutseho ko abaganga bakoranye bamuhaye amakuru ashima imikorere yabo, ndetse n’abaturage bakira barabimuhamiriza.
Ati “Abaganga babashije kutuganiriza ku mbogamizi bahura na zo, tuza gusanga twaragabanyije igihe cyakoreshwaga mu gupima abarwayi.”
Yakomeje agira ati “Byafataga abaganga hagati y’iminota ibiri n’itatu n’igice bitewe no kuzana imashini ipima umuvuduko, akazana umunzani upima ibilo, kubisuzuma bigatinda. Mu gihe ‘robot’ yacu ibasha gufata ibyo bipimo byose mu gihe kitageze ku masegonda 60 ukabona ibisubizo kuri telefoni”.
Kugeza ubu bafite imashini 60 ziri gutunganywa zizakoreshwa mu turere 30 tugize u Rwanda.
Irankunda yavuze ko hari ibindi bihugu byakunze imikorere yabo mu kurwanya no guhangana n’indwara zitandura.
Yasabye urubyiruko kudatekereza ko ari imbaraga z’ejo gusa, kuko n’uyu munsi ari imbaraga.
Ati “Urubyiruko ntidukwiriye gukomeza gutekereza ko turi imbaraga z’ejo n’uyu munsi, ahubwo turi imbaraga zishobora gukora ibintu bitandukanye. Twifitemo ubushobozi, dufite amahirwe y’uko igihugu kidushyigikiye, dufite imiryango myinshi ikemura ibyo bibazo, twakwiteza imbere tukagera kure”.