Search
Close this search box.

Ni iyihe myitwarire yakuranga mu bihe by’iminsi mikuru?

Mu gihe abantu bamwe bashimira gusoza umwaka mu munezero bitegura gutangira umwaka mushya, abandi baba bahanganye n’ibihano byatewe n’imyitwarire mibi yabagaragayeho.

Abiganjemo urubyiruko barangwa no kwiyandarika, kunywa bagasinda no gutwara basinze, bagakora impanuka zabaganisha ku rupfu, kwishora mu ngeso z’ubusambanyi, n’amakimbirane mu miryango yaterwa n’iyo mico, cyangwa kudahuza.

Mu rwego rwo kwirinda, ushobora kuba mu bibaza imyitwarire mizima yabaranga muri ibi bihe, ukifashisha n’inama zatanzwe na bamwe mu rubyiruko biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali, iherereye ku Gisozi.

Nizeyimana Fabrice avuga ko urubyiruko rukwiye kwirinda ibigare bishobora kubatera gusesagura amafaranga banywa n’inzoga.

Ati “Bagomba kwirinda kunywa ibiyobyabwenge, bakirinda n’ibigare. Bajya mu minsi mikuru ugasanga batakaza amafaranga bagurira abantu bose, kandi bakayakoresheje mu bindi, ndabasaba kwirinda mu minsi mikuru”.

Sunday Peter ukomoka muri Sudani we yavuze ko “Urubyiruko n’abandi mu bihe by’iminsi mikuru bakwiye gufata igihe gihagije cyo kubana no kuganira n’ababyeyi, ndetse bagafatanya kwishima”.

Yakomeje avuga ko “Bagomba gutekereza ku ntego batangirana mu mwaka mushya wa 2025 kandi bakarangwa n’umurava mu kwesa imihigo yabo”.

Nkurikiyimana Olivier yavuze ko iminsi mikuru itera benshi ibyishimo by’umurengera, bagakora amakosa abatera kwandavura.

Ati “Imyitwarire ikwiye kuranga abantu mu myitwarire mikuru, ni ukwirinda kurengera mu kwishima. Ugasanga umuntu aranyweye cyane arasinze kandi afite n’ikinyabiziga aratwara, akaba yateza impanuka, polisi ikamutambikana, muri make basabwa kunywa inzoga nke. ‘Tunyweless’.”

Yakomeje avuga ko “Abantu bakoreshe amafaranga make mu minsi mikuru. Usanga abantu barazigamye amafaranga azasesagurwa mu minsi mikuru, birengagije ko na nyuma yayo ubuzima bukomeza”.

Niyigena Noela we yibukije urubyiruko kwirinda ingeso mbi nk’ubusambanyi, bashobora kwishoramo bibeshya ko bishimisha mu minsi isoza umwaka, bakirinda n’ibiyobyabwenge byabaganisha ku mpanuka, bakaba basoza umwaka nabi mu marira”.

Yongeyeho ko urubyiruko rukwiye kwegera ababyeyi bakabaganiriza, ndetse bakababaza ibyo badasobanukiwe ku buzima bw’imyororokere, bakanabigisha uko bakwihangira imirimo bakiri bato.

Iminsi mikuru ni ibihe byiza byo kongera gutekereza ku ntego zitagezweho, gutekereza ku mishinga y’igihe kirekire, gukosora amakosa yakozwe mu mwaka, witegura gusoza, no kubaka ahazaza hashya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter