Iradukunda Subila Emerthe amaze kwamamara ku rubuga rwa TikTok nka ‘Bibila’, nyamara yararugiyeho ashaka ibyishimo nyuma yo gukura afite agahinda gaturutse ku bamubwiraga nabi bitewe n’ubumuga afite.
Uyu mukobwa ukomoka mu Karere ka Nyanza, yaciwe amaguru yombi ubwo yari afite imyaka itatu.
Icyo gihe, yafashwe n’uburwayi bwasaga n’ubworoheje, ababyeyi bamwihutana kwa muganga, ariko birushaho gukomera. Mu ngingo zibasiwe ku mubiri we harimo amaguru, kuko igice cy’ukuguru cyafatwaga bagikataga kugeza amaguru yombi avuyeho.
Abanyarwanda baravuga ngo “Akaje karemerwa”. Na Iradukunda yakiriye ko amaguru ye atazagaruka ubuzima burakomeza. Ariko se byari byoroshye?
Mu kiganiro na KURA, uyu mukobwa yavuze ko bamwe mu batarasobanukirwa ibibazo bigwirira abantu bamukwenaga, bakamuheza ndetse bakamwima agaciro akwiriye. Bamubwiraga amagambo mabi ashingiye ku bumuga bwe, maze agahinda kakamurenga, akaririra ahiherereye, byarimba akabwira Nyina nk’umubyeyi akamukomeza.
Imyaka yarisunitse, Iradukunda ajya mu mashuri yisumbuye. Bitewe no kwiga mu kigo cyakira abafite ubumuga cya Gatagara, yumvaga nibura ntaguhezwa kuko umunsi ku wundi yabanaga n’abandi bafite ibibazo nk’ibyo.
Ntagahora gahanze kuko amashuri yisumbuye yararangiye. Uyu mwana w’umukobwa yagize amahirwe yo kwiga na Kaminuza, agana IPRC iherereye Kicukiro (Rwanda Polytechnic- Kigali College) aho yize ibijyanye na ‘Graphic Design’, ariko kandi akumva atinye kwigana n’abantu bafite ingingo zose, ahubwo yahitamo kwiheza.
Iradukunda yabwiye KURA ko kwisanga mu bandi no kwakira uko yisanze yabifashijwemo na Nyina ndetse na Nyirakuru bamubaye hafi uko bashoboye, cyane cyane igihe havuzwe ibimubabaza, bakamufasha kugumana ubumuntu n’ibyishimo.
Ubwo yari asoje Kaminuza, yatangiye gutekereza icyo yakora ariko ubushobozi bwo kugura ibikoresho byamufasha gukora ibyo yize burabura, ashaka undi murimo yakora uzamufasha kugera ku nzozi zo gukora ibyo yize kinyamwuga.
Ubu ni umu-Agent wa MTN ugurisha amafaranga yo guhamagara no gufasha abantu kohererezanya amafaranga, ndetse avuga ko yizeye kuzaba umunyamafaranga bidatinze. Iradukunda wamamaye ku rubuga rwa TikTok nka Bibila yahisemo no gukoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo yongere uburyo bwo kwishima.
Rimwe aba abyina indirimbo zigezweho, ubundi aganira n’abamukurikira, n’ibindi bituma aruhuka umutima. Avuga ko “Imbuga nkoranyambaga nazikoresheje mu rwego rwo kwishimisha gusa kugira ngo ntigunga.”
Ubuzima bwo buhorana imbogamizi nshya. Uyu mukobwa avuga ko kimwe mu byamusigiye ibikomere ari umwanya ashobora kumara ku muhanda ateze imodoka, nyamara hakabura n’imwe ihagarara cyangwa n’izihagaze bakamubwira ko zitamutwara kubera amugaye.
Ati “Sinzi impamvu mbyibuka nkababara kandi nagakwiye kuba mbyakira. Urabona ubushobozi mfite ntabwo buhagije ku buryo nakwigurira imodoka. Uzi kuba wajya gutega imodoka ufite gahunda yihuta, imodoka zikagucaho zikwirengagiza, cyangwa n’ihagaze hakaba haza umuntu akakubwira ngo nta mwanya wawe urimo? Birababaza pe”.
Imbuga nkoranyambaga zihuriraho n’abantu benshi biganjemo abarangwa n’amagambo mabi cyane. Iyo bamwibasiye bamutukira ko atagira amaguru, abima amatwi akirinda guhangana no gukomeza kubitekerezaho kuko byamutera agahinda.
Iradukunda afite intego yo kubaho neza yishimye, kandi avuga ko yabifashwa no kugira amafaranga menshi. Ibi bizaza nk’umusaruro wo gukora cyane agendeye ku bushobozi bwe.
Yatanze inama ku bafite ubumuga bitinya, abibutsa ko icyo bagomba gushyira imbere ari ibyishimo byabo.
Ati “Inama naha abafite ubumuga bitinya, nta kintu kiruta kwishima kandi iyo wishimye nta kintu wiyima. Iyo wikunze urishima, ukumva hari icyo wakora, nta muntu uguca intege, rero bitinyuke kandi bisanishe n’abandi.”
Avuga ko abantu benshi batekereza ko abafite ubumuga bagira amahane, banarakaye kubera ibyababayeho, nyamara bibeshya kuko yemeza ko uwabegera yasanga basabana bagatanga n’ibitekerezo.
Imiryango yabyaye cyangwa irera abafite ubumuga na yo yayigarutseho, ayigira inama y’ibyo ikwiye kwitaho.
Ati “Ni nko kwita ku rurabo. Ururabo ruruhirwa rukitabwaho rugakura. Uwo muntu ufite ubumuga numwitaho azishima kandi icyo azageraho ntazibagirwa ko wamuteye imbaraga. Mubikore mubikunze, mubiteho mubaganirize.”
Uyu mukobwa ni umwe mu bazi neza ubuzima abafite ubumuga bacamo agendeye ku nkuru ye. Yasabye Leta y’u Rwanda idahwema kubafasha, gukomeza gukemura ibibazo bahura na byo birimo n’uburyo bwo gutega ibinyabiziga.
Ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda ikomeza gutanga ubufasha ku bafite ubumuga mu buryo bumwe cyangwa ubundi ndetse nsaba ko imbogamizi tugihura na zo, cyane cyane igihe cyo gutega imodoka, zakwigwaho tukoroherezwa kurushaho”.
Iradukunda Emerthe hamya ko kubyara no kurera abafite ubumuga atari igisebo.
![](https://kura.rw/wp-content/uploads/2024/12/Iradukunda-Subila-Emerithe-yahuye-nuburwayi-butuma-bamuca-amaguru-yombi-ku-myaka-itatu-1.jpg)
Iradukunda Subila Emerithe yahuye n’uburwayi butuma bamuca amaguru yombi ku myaka itatu
![](https://kura.rw/wp-content/uploads/2024/12/Yanze-gutegereza-gukora-ibyo-yize-yihangira-umurimo-uzamufasha-kubona-ibikoresho-bimufasha-gukora-ibyo-yize.jpg)
Yanze gutegereza gukora ibyo yize, yihangira umurimo uzamufasha kubona ibikoresho bimufasha gukora ibyo yize
![](https://kura.rw/wp-content/uploads/2024/12/010A0890.jpg)