Mu mpera z’umwaka bamwe baba bishimira kugera ku ntego, mu gihe abandi baririra mu myotsi ku bwo gutakaza igihe, ariko hari amasomo ba rwiyemezamirimo bungutse atakwirengagizwa byanga bikunze ku buryo yazabafasha kwinjira neza mu mwaka mushya.
Tuvuge ko uri mushya mu bucuruzi cyangwa ufite uburambe, ariko zirikana aya masomo ba rwiyemezamirimo batandukanye bize muri uyu mwaka.
1. Kugendera ku muvuduko w’ibihe
Ibikorwa by’ubucuruzi ni hasi hejuru kuko impinduka ziratungurana rimwe na rimwe.
Mu Rwanda, aho isoko rihura n’impinduka zitandukanye, ni ingenzi kwisanisha n’ibihe hatabaye kudindira no gutinda mu kwesa imihigo.
Ibi bisobanurwa n’Umuyobozi w’inzu y’imideli ya Beneza Wear, Sarah Mbabazi, uvuga ko bikwiye kugendana n’ibishya bije mu mikorere ndetse no guhangana kugira ngo utava ku isoko.
2. Kwagura umubano n’abandi
Kwagura umubano n’abantu benshi ndetse ukongera n’umubare w’abazi ibikorwa byawe, bisa no kubaka inyungu ishobora kuza kera ariko irambye.
Uwamahoro Terry watangije umushinga wo gufasha ibigo by’ubucuruzi mu gutanga ibisubizo hifashishijwe uburyo bugezweho, yasobanukiwe ibi kare.
Ati “Ntushobora gukora wenyine. Umubano urema n’abandi ni nk’amahirwe y’ingoboka. Numvaga nimara kugira urubuga abakiliya bazizana. Gusa ukuri ni uko nafashijwe n’umubano nagiye nubaka nkagira abantu b’umumaro.”
Uko wakubaka umubano kose ariko kwitabira ibikorwa by’ubucuruzi, inama, cyangwa kwitabira ibikorwa biba hifashishijwe imbuga nkoranyambaga ni ingenzi.
3. Amafaranga ni umuyobozi mukuru
Ni koko rwose amafaranga si buri kimwe, ariko hakoreshejwe ukuri wasanga ubucuruzi butayafite butakubura umutwe.
Iri ni isomo rikomeye kuri buri rwiyemezamirimo usoje umwaka. Ibi bivuze ko ubucuruzi bukwiye gutangizwa hatekerejwe n’ahazava amafaranga atuma bukomera, hanyuma ayabonetse agakoreshwa neza adasesagurwa.
Umucuruzi utanga serivisi zo kugaburira abantu, Niyonsenga Jean Claude, yize iri somo nyuma yo kuvumbura ko yatangiye kwinjiza atinze.
Ati “Natekerezaga ko nintanga ibiryo byinshi nzinjiza menshi byihuse. Ariko naje kumenya ko ntafite amafaranga ahagije cyangwa nkakoresha ayo mfite neza, nzaba nkorera mu bihombo”.
Niyonsenga yakoresheje uburyo bugezweho bwa ‘software’ bumwereka amafaranga asohoka n’ayinjira mu rwego rwo kwirinda gusesagura.
4. Kudatinya gutsindwa
Igihe cyose intsinzi si urwunguko ahubwo ni amasomo akurinda kudakosa. Mu Rwanda, aho imyumvire y’ishoramari ikura, benshi bahuye n’iki kibazo cyo gutinya gutsindwa, ariko amasomo bize abahindurira ubuzima.
Uwera Alexis utanga serivisi yo koza imodoka, yahuye n’iyi mbogamizi agitangira.
Ati “Natekerezaga ko bizahita bigenda neza. Ariko ibintu byasubiye inyuma. Natekereje impamvu byagenze gutyo nsanga ntarafashe igihe gihagije cyo kumenya abakiliya banjye n’imico yabo.”
Nyuma yaje kwiga ku bakiliya be n’ibyo yabaha bimuha inyungu nyinshi.
5. Guhanga ibishya n’ubuhanga
Mu Rwanda iterambere riri kwiruka. Ibyo bigaragazwa n’ubwiyongere bw’ishoramari.
Kwiyongera kw’amasoko n’abacuruzi bisobanuye ko usabwa kongera udushya no kugaragaza umwihariko ugutandukanya n’abandi.
Mukamana Claudine washinze iduka ry’ibiribwa avuga ko mbere yatekerezaga ko asabwa gukora imigati myiza gusa, ariko yahise amenya ko “abantu bifuza n’ibindi bidasanzwe.”
Ubwo yari maze guhanga udushya mu biribwa akora, akongera n’umwimerere wabyo, abakiliya baje bisuka kandi bakunda ibyo akora.
6. Kumenya abo mukorana
Isomo rikomeye ba rwiyemezamirimo bakwiye gusigarana mu mpera z’uyu mwaka ni uko ubucuruzi bukomezwa no gukoresha abakozi bashoboye kandi bashobotse.
Rwiyemezamirimo mu bijyanye n’ubukerarugendo, Niyigena Cynthia, yagize ati “Mbere natekerezaga ko byose nzabikora njyenyine. Ubwo natangiraga kwita ku bakozi banjye no kubizera, imikorere yabaye myiza n’inyungu iriyongera.”