Search
Close this search box.

Uburyo bwiza bwo kwirinda amakimbirane mu kazi

Kimwe mu bisobanura umugani uvuga ngo “Ntazibana zidakomanya amahembe” harimo ko gukosa biba mu buzima bwa buri muntu.

Abatuzengurutse ntabwo ari ba malayika ndetse natwe ubwacu birashoboka gukosa bikaba byaba imvano yo kurema amakimbirane. Ariko se tubyite kamere twivurugute mu makosa? Oya rwose, hari uburyo bwiza bwo kwirinda amakimbirane aho dukorera n’aho tuba.

Mu kazi hahurira abantu b’ingeri zitandukanye. Abakuriye mu miryango ikennye uburere, abahinduwe na sosiyete babamo, abababajwe n’ubuzima bagahinduka, bityo guhuza imyitwarire bikaba ikibazo kigoye kubonera umuti.

Mu ntego ziremeye z’ikigo ntiharimo kuzamura umusaruro gusa, ahubwo harimo no kurinda amakimbirane mu bakozi bakubahiriza inshingano bishimye.

Kwirinda amakimbirane mu mikorere bishingiye kuri izi ngingo:

1.  Gukemura ibibazo kare

Itutumba ry’ibibazo bidakemurwa ni ryo ritera amakimbirane mu kazi. Abakozi bagatangira kugongana hagati yabo, abayobozi na bo bikabageraho, umusaruro ukadindira ndetse hakaza n’izindi ngaruka nk’urwango.

Gukemura ibibazo mu buryo bunyuze mu mucyo kandi hakiri kare, bituma nta makimbirane avuka mu kazi hagasugira umwuka mwiza ukenewe mu buzima bw’abakozi.

2.  Kwimenyereza kumva abandi

Amakimbirane aterwa kenshi no kutumvikana ku bintu. Uwatereye hejuru yumvikanisha ibyifuzo bye akakirwa na mugenzi we uri kuvugira hejuru nawe yumvikanisha ibye, bose nta n’umwe wumva iby’undi, n’ubundi bagumana ibyabo.

Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana. Guca bugufi n’iyo waba urengana, bituma habaho umutuzo no kumva, mugakemura ikibazo mbere yo kurema amakimbirane mu kazi.

3.     Rema uburyo bwo kuvumbura ibyatera amakimbirane mbere

Ibi bisa no kwitegura intambara ukamenya uko uzarwana igihe watunguwe. Nk’uko icyiza kitihishira ni nako n’ibibi byigaragaza mbere ku banyabwenge.

Gufata umwanya ugatekereza ku mikorere no ku myitwarire ikuranga yateza amakimbirane, bituma wikosora hakiri kare kuko ntawabeshya umutimanama we.

4. Gusobanura ibibi by’amakimbirane

Iyi ni imwe mu nzira ikoreshwa n’abahanga mu kuyobora, bigisha abakozi babo ingaruka ziterwa no guhembera amakimbirane aho nko guhabwa ibihano cyangwa kwirukanwa mu kazi bituma bitwararika.

Ni koko amakimbirane mu kazi yangiza imikorere n’umusaruro ukaba muke, cyangwa bamwe bagasigara bashengutse umutima.

Urugero rw’amakimbirane: Wenda ntuhembwa kandi wakoze, ukorerwa ihohoterwa ritandukanye, bagukoresha mu buryo bwangiza ubuzima bwawe n’ibindi.

Kuganira nk’abantu bakorana mujya inama z’uko mwakwirinda amakimbirane ni inzira yo kubiba urukundo no kongera umusaruro.

4.     Kumva ibitekerezo by’abandi

Waba umuyobozi cyangwa nawe uyoborwa, menya ko ukeneye kumva abandi. Imitima y’abantu ihishwamo amabanga menshi ariko igihe hatanzwe umwanya wo kuvuga akari ku mutima, ni nabwo usobanukirwa n’iba biyumva neza cyangwa niba nta makimbirane ari hagati yabo.

6. Kuba igisubizo

Biroroshye kumva abagiranye amakimbirane ukaba umuhuza mbere y’uko bakongeza uwo muriro mu bandi. 

7. Gushyiraho inzira zo gukemura amakimbirane

Bivugwa ko ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka. Igihe wabonye ko hari ibyatera amakimbirane, ni ingenzi ko akemurwa mu buryo bwashyizweho yaba ibihano, yaba kuganiriza abanyamakosa n’ibindi.

8. Gutandukanya inshingano z’abakozi

Kimwe mu biteza amakimbirane n’imikorere mibi ni igihe umukozi atazi inshingano ze, umuyobozi atazi abo ayobora n’ibindi byinshi. Ni ingenzi gutandukanya inshingano za buri umwe n’uko zakorwa hatabayeho kubangama.

9. Wihunga amakimbirane ahubwo yakemure

Iyo umuntu ahunze ibibazo ntibikemuka, igihe agarutse abisanga bigihari. Amakimbirane igihe cyose si mabi kuko atuma ibitekerezo bya bamwe bijya hanze.

Amakimbirane ntiyakabaye imbarutso yo kwirukana uwayateje igihe ashobora guhinduka, kuko buri wese ashobora kwisanga muri iri kosa.

10. Horana ibisubizo by’amakimbirane

Uzatinye umuntu uvuga ko ahungira kure amakimbirane. Ni ingenzi kwitega ko ibihe byiza byagutungura n’ibihe bibi bikagutungura, nyamara byose bikagusiga ufite ubumuntu. Mu kazi ka buri munsi ukwiye kuba igisubizo cy’ibibazo bivutse ugaharanira kuba umuhuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter