Search
Close this search box.

Kuki kuyoborwa n’umugore bitumvikana neza mu matwi ya bose?

Guheza abagore n’abakobwa mu myanya y’ubuyobozi bigaragara nk’amahitamo mabi bitewe n’ubushobozi bwabo budasanzwe, ariko ntakabura imvano.

Mu mateka yaranze ibihugu byinshi, abagabo bashyirwaga imbere mu myanya y’ubuyobozi, abagerageje gukoresha abagore bigasakara nk’inkuru.

Mu myaka ya kera mu Rwanda no mu bindi bihugu byinshi, bahezaga abagore mu myanya y’ubuyobozi harimo n’iy’ubucuruzi. Ibi byatumaga abagore na bo bumva ko ntacyo bashoboye, ahubwo hashoboye abagabo gusa.

Umwana w’umukobwa yakuraga yigishwa inshingano z’urugo nko kwita ku mugabo, gukora amasuku y’urugo, guteka n’ibindi byoroheje. Kujya ku ishuri byabaga byaharirwaga abana b’abahungu ubwo bushobozi bw’abagore bugapfukiranwa.

Imyumvire yarahindutse

Abagore ni bamwe mu bafite ubushobozi bwo kuyobora mu nzego zitandukanye. Ibyo byagiye byigaragaza nko mu Rwanda, nyuma yo kwimakaza uburinganire, abagore bagatangira kwitinyuka bagaragaza ko bashoboye.

Ubushakashatsi bwakozwe na LinkedIn mu 2020 bwerekanye ko ibigo bifite ubuyobozi bushingiye ku bwiganze bw’abagore byongera imari vuba ndetse n’udushya.

63% by’abagore n’abagera kuri 53% by’abagabo bemera ko ubuyobozi bushingiye ku bitsina byombi buzamura imikorere ndetse no gukemura amakimbirane bikoroha.

LinkedIn yatanze urugero rw’abagore bafite amazina ku Isi ndetse bagaragaje ubushobozi nka Kamala Harris, wiyamamarizaga kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Christine Madeleine Odette Lagarde, umunyamategeko w’umunyapolitiki wayoboye mu nzego zitandukanye mu Burayi.

Nubwo uburinganire ari ingenzi, uru rubuga rwagaragaje ko abagore bafite ubushobozi bwo kuyobora bungana n’ubw’abagabo, ariko ibigo byinshi bikomeza gutanga amahirwe make ku bagore.

Imico imwe n’imwe, cyane cyane mu bihugu by’Abarabu, idindiza iterambere ry’abagore mu buyobozi. 

Mu nkuru Ikinyamakuru Forbes cyise “Impamvu buri wese yatsinda akoresheje abagore benshi mu myanya y’ubuyobozi”, hagarutswe ku mwihariko wabo mu iterambere rirambye.

Abagore mu myanya y’ubuyobozi batanga inyungu nyinshi, harimo kongera udushya, kunoza imyanzuro n’ibindi. Abagore batanga amakuru y’ingirakamaro ku isoko kandi bakagira ubushobozi bwo kuyobora binyuze muri kamere yabo yo kugira impuhwe no kumva abandi byoroshye.”

Gushyigikira ubushobozi bw’abagore mu buyobozi, bibaha amahirwe yo kugaragaza imbaraga zabo bikagaragaza ikumirwa ryo kubaheza.

Abagore bashobora guhura n’imbogamizi mu kuyobora bitewe n’imiterere y’ubuzima bwabo n’ubwiyongere bw’inshingano mu muryango, bikangiza imikorere yabo mu buyobozi, ariko bidatewe n’uko ari abagore.

Raporo ya McKinsey & Company yo mu 2018 yagaragaje ko ibigo bifite abayobozi b’abagore bangana 30% cyangwa barenzeho, bagira uruhare mu kwagura ibikorwa by’ubucuruzi n’inyungu iri hejuru.

Nubwo abagore mu buyobozi bahura n’ibibazo bitandukanye birimo imyumvire y’abantu ndetse no gusuzugurwa rimwe na rimwe, ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko kubafata nk’abayobozi bifite akamaro kanini ku rwego rw’imikorere. 

Ibihugu nk’u Rwanda biha amahirwe abagore mu buyobozi mu nzego zitandukanye, bikomeza kubona umusaruro mwinshi binyuze mu gukaza ingamba z’uburinganire.

Abagore bamaze kugaragaza ko n’ibijyanye n’imiyoborere babishoboye

2 Responses

  1. ese mwari muzi ko spcial force ya Marines ya USA ari ntamugore uyibamo kuva yabaho tuza tuvugisha ukuri harimirimo abagabo bakora abagore badashoboye

  2. Abagore benshi koko bafite ubwenge bwo kuyobora ingo.Nikimenyimenyi,bamwe bayobora neza ibihugu byabo,abandi bakayobora abagabo ku kazi.Ariko tujye twitondera ibintu.Imana yaturemye,yaduhaye amategeko yanditse mu gitabo rukumbi yandikishije.Isaba ko abagabo aribo baba Chef w’urugo (cyangwa abatware b’urugo).Niko yabishatse kandi tugomba kuyumvira.Ababirengaho,ntabwo bazaba mu bwami bwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter