Search
Close this search box.

Ibihangano bye ntiwamenya ko ari ibishushanyo – Urugendo rwa Dusengimana mu bugeni

Dusengimana Aubert ni umunyabugeni ufite umwihariko wo gushushanya, ku buryo urebye igihangano cye ashobora gutekereza ko ari ifoto yafashwe na camera.

Uyu munyabugeni yavukiye mu Karere  Gasabo mu Murenge wa Kimihurura arahakurira. Yakuranye inzozi zo kuzaba umukinnyi wa filime, nyamara mu mabyiruka ye agakunda gushushanya.

Mu bwana bwe yakunze kwirebera filime ziganjemo izimirwano agakunda n’uburyo zikinwa, nyuma yo kuzireba agasigara yigana ibishushanyo yabonyemo, n’abamuzengurutse bagakunda uko bishushanyije.

Mu mashuri yisumbuye yize ubwubatsi agamije gushushanya ibishushanyo by’inzu. Kubera ubwisanzure yarakeneye yabonye mu bwubatsi bitazamworohera.

Aho yabonaga ibishushanyo hose byaramukururaga bikamurangaza. Kera bamubwiraga ko impano y’ubugeni yayikomoye kuri sekuru, ibyo bikamutera imbaraga zo kubikora kinyamwuga.

Hagendewe kubyo akora, akoresha ubuhanga bwinshi, umwanya munini ndetse n’ibikoresho bihenze kugirango uyu mwihariko we ugaragare.

Kureba no gukunda ibishushanyo biroroha, nyamara gutunganya ibyo bihangano bitwara ubushobozi buri wese utaba muri uyu mwuga atapfa gusobanukirwa, nkuko abigarukaho.

Dusengimana umuhanga mu gushushanya, asobanura imbogamizi yahuye nazo muri uyu mwuga. Avuga ko kuwukora bisaba kwicara amasaha menshi ku buryo byatera n’uburwayi.

Ibihangano bye bimufata imbaraga nyinshi kuko nibura kurangiza igishushanyo byafata nk’iminsi itatu, no kubona umukiriya wishyura igiciro cyacyo bikagorana, gusa intego yahaye ubuzima bwe zikamusunikiriza gukora cyane.

Uyu musore ukiri muto yaganiriye na Kura akomoza ku ntego ze. Dusengimana Aubert afite intego yo kugeza ubugeni bwe ku rwego mpuzamahanga agahesha agaciro ubugeni bukorwa n’abanyarwanda.

Ati “Intego yanjye ni ukugezi ubugeni ku rwego mpuzamahanga n’abanyamahanga bakamenya ko abanyarwanda dushoboye. Nk’abanyaburayi bamwe ntibemera ko twakora ubugeni bw’abahanga nk’uku”.

Akazi akora kamwinjiriza mu buryo bukomeye

Dusengimana Aubert yashushanyije ifoto ya Georges St-Pierre Umunyakanada wamamaye mu gukina filime, arayikunda cyane ndetse amugenera igihembo cy’ishimwe.

Ati “Iyi foto yarayikunze cyane aranayitwara ayisakaza ku mbuga nkoranyambaga ze, ndetse ubu imanitse iwe mu rugo. Yangeneye igihembo cyanyuze umutima wanjye”.

Uyu munyabugeni avuga ko uyu mwuga umutunze kandi wamufasha gukora n’irindi shoramari mu bikorwa bitandukanye bikomotse ku nyungu akura ku bihangano bye byaguzwe.

Aubert ati “Inama naha urubyiruko ni ukugira intego mu byo bakora byose kandi niba bafite impano cyangwa ikintu bakunda babikore aho kujya mu bindi badashaka. Nanjye sinarinzi ko gushushanya byangeza kuri byinshi mfite ubu”.

Iyo nama yayitanze ashimangira ko urubyiruko bakwiye kubaho bafite intego mu byo bakora byose, ndetse bagashyira imbaraga mu byo bakunda aho gushyira imbaraga mu byo batazi.

Ibishushanyo by’uyu musore biba bikoranye ubuhanga ku buryo hari ushobora gukeka ko ari amafoto

Dusengimana yavuze ko yakuze akunda gushushanya

Dusengimana avuga ko gushushanya bimaze kumuteza imbere

One Response

  1. *kumesa kamwe
    *Gukorana nabubatse izina muhuje imirimo
    *Buriya kujya mu bindi bikorwa aho watangiriye hatujuje ibisabwa byose
    *Discipline wakirana abakiriya iba igisubizo akenshi

    *Icyo nakongeraho ni guhora hafi y’akazi no kwamamaza ibihuza no gushaka kwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter