Search
Close this search box.

Ibintu birindwi bituma rwiyemezamirimo atakarizwa icyizere n’abakiliya


Gutakarizwa icyizere n’abakiliya ni ibintu bikomeye bishobora kugabanya ubushobozi bwawe bwo kuguma ku isoko. Abakiliya ni bo bakwagura, niba bagutakarije icyizere ibikorwa byawe bisigara mu kangaratete.

Hari amwe mu makosa akorwa n’abacuruzi cyangwa abatanga serivisi runaka, agatuma batakarizwa icyizere n’ababagana.

Niba uri umucuruzi cyangwa rwiyemezamirimo, dore ko ibishobora gutuma utakarizwa icyizere. 

1.  Amakuru make ku mbuga nkoranyambaga


Muri iki gihe, abaguzi benshi bashingira ku makuru babona ku mbuga nkoranyambaga. Iyo amakuru yawe atuzuye cyangwa atangwa gake bagenda umwe ku wundi bagucikaho.

Imbuga nkoranyambaga zigomba gushyirwaho amakuru ahagije kandi ajyanye n’igihe, kugira ngo abakiliya bahabwe impamvu zo gukomeza kukugana.

Ubushakashatsi bwa LinkedIn bwagaragaje ko 75% by’abakiliya bagura nyuma y’amakuru bakuye ku mbuga nkoranyambaga, ibyo bikubaka n’icyizere gishingiye kuri ayo makuru.

2.  Kwangiza izina ryawe mu mikino

Gutanga amakuru adahagije cyangwa atari ngombwa ku mbuga zawe bigira ingaruka ku cyizere abakiliya bakugirira. 

Ni kimwe kandi no kugurisha ibicuruzwa badasanzwe bakuziho, babura ibyo bakumenyereyeho bakajya ahandi.

Yego ni byiza kwagura ibikorwa, ariko irinde ko ibyabazanaga bibura ahubwo ibicuruzwa bishya bize nk’agashya. Kugaragaza ibicuruzwa bihura n’umurongo w’ibikorwa byawe ni ingenzi. 

3. Akajagari ku mbuga ukoresha

Kuba urubuga rwawe rw’ibikorwa rudahuye n’ibyo ukora cyangwa ntiruhuze neza n’amakuru abakiliya bawe bakeneye ni ikibazo.

Imbuga nkoranyambaga ni umutungo ukomeye, igihe zikoreshejwe neza zitanga umusaruro mwinshi mu kubaka icyizere. Ni ngombwa guhora uzisukura, usiba ibidafite umumaro, ndetse wongeraho amakuru ajyanye n’ibyo ukora. 

Urubuga rwa LinkedIn ruvuga ko ama sosiyete afite imbuga nkoranyambaga zubakiye ku makuru afatika yongera umubare w’abakiliya byihuse, naho imbuga zubatse mu kavuyo zikirukana abakiliya.

4. Kudakora ku marangamutima y’abakiliya

Kubaka umubano n’abakiliya bisaba gutanga inkuru zifite agaciro kandi zibahuza n’ibyo bakeneye. Inkuru nziza zigufasha mu kugumana abakiliya no kubongerera icyizere.

Iyo urimo gutanga amakuru ahabanye n’ibyo ukora mu bucuruzi, abakiliya bajya mu gihirahiro.

5.  Kudakorana n’itangazamakuru


Kwifashisha itangazamakuru no kugira inkuru zivuga ku bikorwa byawe bituma abakiliya babona ko ibikorwa byawe bifite agaciro. 

Kuba nta kintu cyawe kiboneka mu itangazamakuru bishobora gutuma abakiliya bagutakariza icyizere, kuko bumva ko nta bigwi wubatse.

Amaradiyo, televiziyo n’ibindi bikurikirwa n’abantu utazi kandi bagukeneye. Benshi bifuza kumenya ibyo ukora bakagusura, ndetse abakuzi bumvise ibyawe bivugwaho, bizera ko bahisemo neza.

6.  Kudakorana n’abubatse izina mu bikorwa nk’ibyawe


Kwihuza n’abacururuzi mukora bimwe bishobora kugufasha kwagura ibikorwa byawe no kongera icyizere abakiliya bakugirira. 

Kubaka umubano n’abandi bafite izina mu rwego rwo hejuru mu bucuruzi byongera amahirwe yo gukomeza kuguma ku isoko no kugira abakiliya benshi.

7.  Kutamesa kamwe

Guhinduranya bitunguranye ibicuruzwa bituma abakiliya bibaza imikino urimo. Kubaka izina rikomeye muri gahunda imwe y’ubucuruzi ni uburyo bwiza bwo kuguma ku isoko no kugira abakiliya bakwizera. 

Guhinduranya ibikorwa utarafatisha bituma utakaza umwihariko wawe, ukabura byose nk’ingata imennye.

Dusigarane iki?

Abakiliya bagufatiye runini ni na bo batuma uguma ku isoko. Irinde ibintu byose bishobora gutuma utakarizwa icyizere na bo. Abakiliya batanga icyizere iyo ubaha amakuru yizewe, ukabakirana ikinyabupfura, ukabaganiriza neza ndetse n’ibyifuzo byabo bikubahirizwa.

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter