Igihe cy’ibiruhuko ntabwo ari umwanya wo gusesagura no kurara ijoro mu miziki iherekejwe n’ibisindisha, ahubwo ni umwanya mwiza ku banyabwenge bakeneye kwagura ubucuruzi bwabo, kuko birashoboka.
Byigeze bikubaho mu minsi mikuru, ugashaka aho wagura ikintu ukahabura kubera ko abacuruzi bagiye kwinezeza? icyizere gitakara vuba burya bimenye!
Ni urucabana kumva ko abantu benshi baba bazigama amafaranga bifuza kuzasesagura mu biruhuko, hakwiyongeraho ibihe by’iminsi mikuru abiganjemo urubyiruko bikabasiga ari ba karyamyenda.
Ubucuruzi ni ibikorwa bidakinirwamo. Kurangara gato byakuganisha ku kwicuza no gutakaza ibyo washoye nk’igihe, amafaranga, abakiliya n’icyizere wari ufitiwe ku isoko.
Gufatirana ikiruhuko uzamura ubucuruzi bwawe uzabishobozwa n’ibi tugiye gusobanura:
Tangira kwamamaza
Niwumva kwamamaza ntujye kure mu ntekerezo. Bamwe bahita bifuza kwifashisha za televiziyo zikomeye mu gihugu, imiyoboro ya YouTube ikurikirwa cyane cyangwa gukorana n’ibigo byubatse amazina kuva kera.
Wigeze gusobanukirwa ko imbuga nkoranyambaga zawe zakwamamariza ubucuruzi, na bya bigo bikomeye bikaza kukwishakira?
Mu Rwanda abarenga miliyoni 1,7 bakoresha imbuga zirimo Facebook, Instagram na WhatsApp. Mu biruhuko benshi baruhukira kuri izi mbuga bareba amakuru agezweho, ubucuruzi bashoramo, amaguriro bagana n’ibindi, kubasangiza ibyawe byagira umumaro.
Umushoramari w’imyaka 26, Mugwaneza Vanessa amaze imyaka ibiri atangije ubucuruzi bwo gukora buji ‘candles’ kandi abakiliya be b’imena bavuye ku rubuga rwa Instagram.
Ati “Kuri Noheli ishize natanze poromosiyo y’iminsi 12 ngabanya ibiciro, nakira abakiliya benshi, ngurisha ibyikubye inshuro ebyiri ku byo nagurishaga”.
Gukorana n’abandi bacuruzi
Wunguka biruseho igihe wihuje n’abandi. N’iyo mwaba mudakora bimwe, ariko mwese intego ni ukwagura ubucuruzi no kuzamura urwego. Ushobora kuba ukora imigati, ugakorana n’abakora ibyo gupfunyikamo.
Ndayisaba Jean Paul ukora ubucuruzi bw’imitako abisobanura neza.
Ati “Mu gihe cy’Umuganura, twakoranye n’ababoha udutete ‘basket’, igihe twatangaga impano bituma benshi batugana bifuza n’ibicuruzwa byacu ku kigero kiri hejuru.”
Gabanya ibiciro utange na poromosiyo
Abanyarwanda bakunda ibintu byiza ariko kandi biri ku biciro bito. Uzumva abacuruzi bamwe bavuga bati “Gura kimwe tukongeze ikindi”.
Ibiruhuko ni ibihe byiza byo kumenyekanisha ibikorwa byawe yaba mu birori bihuza imiryango, inshuti mwishimana, ukagaragaza umwihariko wawe.
Abantu bakunda iby’ubusa n’iyo byaba bito. Ariko burya ntuba uhombye kuko impano watanze zishobora kugutera igikundiro, abo bose ukabigarurira.
Umucuruzi w’ikawa, Habineza Eric w’imyaka 29, yagize ati “Umwaka ushize, natanze ikayi n’ikaramu ku bakiliya nk’impano za Noheli. Byari igikorwa gito, ariko abantu babyishimiye bidasanzwe bakomeza kugaruka.”
Ntugatungurwe no kwamamaza ubucuruzi bwawe mu bihe by’iminsi mikuru ahubwo bitegure bikorwe neza.
Mu Rwanda haracyari umuco wo kwihuza nk’amatsinda cyangwa abanyamuryango, bakishimira iminsi mikuru n’impera z’umwaka basangira. Aya ni amahirwe kuri ba rwiyemezamirimo yo kubona umubare w’abantu benshi bitabagoye.
Mu buryo bukoroheye, ni ingenzi kubyaza umusaruro ibiruhuko. Igihe abandi boza akarenge bakora ingendo zidakwiye, wowe ugatekereza ku musaruro wabona muri ibi bihe.
Mugwaneza Vanessa yagize ati “Ibiruhuko ni igihe cyiza cyo kwibutsa abakiliya bawe ko bakwiye kuguhitamo mu bandi mukora bimwe, binyuze mu gutanga serivisi inoze, ibicuruzwa byujuje ubuziranenge no gukora kinyamwuga.”
Kwamamaza ubucuruzi bwawe mu gihe cy’iminsi mikuru mu Rwanda ntibigomba kugutungura. Ni uburyo bwiza bwo kugaragaza udushya, gukora no kwerekana umwihariko w’ubucuruzi.