Search
Close this search box.

Ibyagufasha kuryoherwa na Weekend yawe

Hari igihe umuntu amara iminsi itanu mu kazi ke ka buri munsi, ariko yagera muri Weekend agahita abona imubanye ngufi cyane ku buryo hagati yo ku wa Gatanu no ku wa Mbere, aba abona haciyemo akanya nk’ako guhumbya bigatuma asubira mu mirimo isanzwe abona ntacyo weekend imumariye.

Izi ni zimwe mu nama zitangwa n’impuguke nk’izagufasha kubyaza umusaruro Weekend yawe ku buryo uyisoza ntabyo kwicuza ufite.

Gerageza ufate igihe cyawe

Gufata umwanya wawe ubwawe ukitarura abandi biri mu buryo bwiza bugufasha kwitekerezaho ukamenya uwo uri we ndetse ukanibaza ku wo ushaka kuba we, kandi ibi ubigeraho ari uko umenye kwiha umwanya.

Marana umwanya n’inshuti n’umuryango

Muri iki gihe ntibicyoroshye kubona umwanya wo kwicarana n’inshuti n’abavandimwe n’abandi bagize umuryango, ndetse ntibyoroshye kubona igihe cyo gukora ibyo ushaka cyangwa kumenya uko wabikora kugira ngo bikunde.

Icyo ukwiye kuzirikana ni uko udashobora kugera ku ntsinzi mu gihe utagerageje. Ugirwa inama yo kwitsa umutima, ugafata umwanya wo kwiyumva neza mu ntekerezo zawe, ugane inshuti wizera n’abagize umuryango wawe kugira ngo urusheho kuryoherwa na weekend.

Tembera

Kimwe n’ahandi mu Rwanda, Kigali naho  usanga ikirere kidateguza ku buryo ushobora gutungurwa n’imvura cyangwa izuba ry’igikatu, icyakora uko byamera kose ukwiye gufata akanya ugasohoka mu nzu ukajya gufata akayaga ko hanze utembera waba uri hamwe n’inshuti zawe, umuryango cyangwa uri wenyine kuko bigufasha kumererwa neza na weekend.

Gerageza ukore siporo

Ushobora kuba utabikunda cyangwa ukumva si wo mwanya wabyo, ariko wakagombye kubikora. Si ngombwa ibikunaniza, ariko ushobora gufata umwanya muto wo kwiruka gahoro gahoro kuko bizagufasha kumva ufite akanyamuneza bigatuma weekend yawe irushaho kuba nziza, ukagira imbaduko hamwe n’ubuzima buzira umuze.

Hinduranya ibyo ukora wibande ku bigushimisha

Kugira ngo utabihirwa na weekend, ni byiza ko ugerageza kutizirika ku migirire imwe ukagerageza guhinduranya ibyo ukoramo kandi ukibanda ku bikunezeza bituma wumva wishimye, udatinza intekerezo gusa kumva ko uri umuntu mukuru udakeneye akanya ko kwishimisha, ari na yo mpamvu ugirwa inama yo kuba wanakwiyibutsa ku byajyaga bikunyura ukiri muto, ukongera ukabihugiraho.

Ibindi bishobora kugufasha gukomeza kuryoherwa na weekend, ni ugufatamo umwanya wo kwidagadura, ukagira ibyo ureka gukora, cyane cyane ibyo ubona bidafite igisobanuro gifatika kandi ukazirikana ko ukeneye umwanya uhagije wo kuruhuka ugasinzira kugira ngo ubone uko uzatangira icyumweru gishya umeze neza.

Shot of a young man relaxing on the sofa at home

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter