Umuntu aremwe mu buryo ahora ashaka icyatuma agaragara neza, aha niho yiyitaho ashaka imyambaro, hari n’abashaka gushyiraho akarusho bisiga ‘makeup’ ituma ubwiza bwabo burushaho kurabagirana.
Nta gushidikanya ko makeup yakozwe neza ituma uwayisize arushaho gusa neza n’abamureba bakabona ko yiyitayeho mu buryo bw’umwihariko.
Fanny Makeup ni umwe mu bafasha abantu gusa neza babinyujije muri ‘makeup’, kenshi tubona ibikorwa abantu bakora ariko tutazi aho baturutse n’uko byagenze kugira ngo babigereho.
Mu 2017 nibwo Umugwaneza yafashe umwanzuro wo kujya kwiga ibijyanye no gusiga ‘makeup’ muri Uganda aza kuhava atangira kubikora mu buryo bw’umwuga.
Umugwaneza avuga ko mu ntangiriro bitari byoroshye ko abantu bamwizera ariko yabashije gushyiramo imbaraga kugeza ageze aho ari ubu.
Ati “Nkimara kubona impamyabushobozi nahise ntangira gukora nsanze abantu aho bari, ubwo naguze ibikoresho bike byo gutangiza ibyo mbimaramo nk’imyaka itatu nyuma nza gushaka aho gukorera muri CHIC, naho mpamaze imyaka itatu.”
Iyo uganiriye n’abantu bakora ‘makeup’ bose bahuriza ku mbogamizi zo kuba ibikoresho ari ingorabahizi, uyu nawe avuga ko kimwe mu byamugoye mu ntangiriro no kugeza ubu ari ukubona ibikoresho.
Ati “Kubona ibikoresho hano mu Rwanda ntibishoboka bisaba kubituma hanze nkanjye mbikura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigera hano bihenze cyane. Tugize amahirwe tukabona nk’uruganda rubikora inaha ibintu byakoroha.”
Nubwo hari imbogamizi ariko Umugwaneza avuga ko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ibijyanye no gusa neza, ku buryo bagana ababigize umwuga ngo babafashe badategwa.
‘Simple makeup’ iri mu zikunzwe
Hari ubwoko butandukanye bwa ‘makeup’ ushobora kwisiga biterwa n’aho ugiye n’ibyo witabiriye. Biba byiza kubanza kumenya aho ugiye n’ibigiye kuhabera kugira ngo wisige.
Bumwe mu bwoko ushobora kwisiga ni ‘simple makeup’ ushobora kuyisiga ugiye mu kazi, gusohoka bisanzwe ugiye gusangira n’inshuti n’ahandi hantu horoheje.
Kuri ubu usanga abantu bashaka kwisiga ‘makeup’ bisunga ababigize umwuga bakabafasha nyamara si ko buri gihe ushobora kumubona hafi yawe cyangwa kubona ubushobozi bwo kumwishyura.
Umugwaneza yavuze ko kugira ngo ubashe kwisiga ‘makeup’ iwawe mu rugo bitagusabye kujya ku babigize umwuga bisaba kuba hari ibikoresho by’ibanze ufite.
Ati “Ibintu by’ingenzi ugomba kuba ufite harimo ‘primer’ irinda uruhu kuko uba ugiye kuyishyiraho ibintu byinshi, ukagira na foundation, tilon, eyeshadow ibyo iyo ubifite ubasha kwisiga.”
Yakomeje avuga ko mbere yo kugira ikintu cyose ushyira ku ruhu bisaba kubanza kumenya ubwoko bwarwo ugasigaho ibijyanye narwo.
Ati “Mbere yo gusiga ikintu cyose ugiye gukora urabanza ukareba ibijyanye n’uruhu rw’umuntu, ukareba niba ari igikara cyangwa inzobe bisaba kwitwararika kugira ngo umusige ibijyanye nawe.”
Kugeza ubu Umugwaneza yemeza ko aka kazi kamutunze ndetse akabasha kwishyura n’aho akorera. Avuga ko nibura iyo byagenze neza mu cyumweru ashobora kwakira abakiliya 30 kandi nta n’umwe akorera munsi ya 20 000Frw bitewe n’ubwoko bwa makeup ashaka.