Search
Close this search box.

Ese ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko meza?

Ni kenshi abakuze bakunze kumvikana banenga imyitwarire y’urubyiruko rw’uyu munsi, barushinja ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge, ubunebwe, ubusambanyi ndetse n’izindi ngeso zishobora gutuma umuntu atangira kwibaza no guterwa impungenge n’ahazaza h’igihugu.

Imyitwarire y’urubyiruko rw’u Rwanda yongeye kugarukwaho na Perezida Paul Kagame ubwo hasozwaga Ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri.

Perezida Kagame yagaragaje ko kwangirika k’urubyiruko ari igihombo gikomeye ku gihugu.

Ati “Bihera kuri bo, nibo bagenda bakorama, ariko iyo boramye n’igihugu nacyo kiba uko. Ntabwo dushaka ko hagira ugira ibyago nk’ibyo, hanyuma ngo anabizane ku gihugu.”

Yagaragaje ko imwe mu ngeso zikomeje koreka urubyiruko ari ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse avuga ko nubwo Leta yakora ibishoboka byose igashyiraho amategeko akumira abana kwishora mu biyobyabwenge, inshingano za mbere ari iz’ababyeyi mu gufasha abana kubona uburere.

Ati “Hari ikibazo, ababyeyi bamwe bitiranya amajyambere bikavuga ko urekera iyo, ari mu mico, imibereho, byose bikaba ibintu biri aho byambaye ubusa. Ni ukwibeshya […] Ntabwo uzategereza umuntu wo hanze ngo aze akubwirire umwana ngo ’imyifatire yawe ikwiriye kuba iyi.”

Imibare ya RIB igaragaza ko mu 2018/19 abakurikiranyweho iki cyaha bari 6067, mu 2019/2020 iyi mibare yarazamutse igera kuri 6759. Mu 2020/2021 abakurikiranywe bagabanutseho gato bagera kuri 5733. Umwaka wa 2021/2022 aba bantu bongere kuzamuka kuko hafashwe 6608.

Muri aba bose, abafashwe bari munsi y’imyaka 18 bageraga kuri 744 bangana na 3%; abari hagati y’imyaka 18 na 30 bari 14.765, bangana na 58,7%; abakurkiranywe bari hejuru y’imyaka 30 bo bari 9658 bangana na 38,4%.

Imibare RIB yasesenguye mu myaka ine igaragaza ko ibiyobyabwenge byiganje mu bantu bari hagati y’imyaka 18 na 30, biganjemo urubyiruko ruri mu mashuri.

Aha niho Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ahera avuga ko ibigo by’amashuri bikwiriye kuba maso ndetse bikaka n’ubufasha bw’inzego zitandukanye aho bibaye ngombwa.

Ati “Ibigo by’amashuri, RIB irabisaba kugenzura abana kuko na bo harimo ababyinjiza cyangwa ababicuruza. Turashishikariza abayobozi b’amashuri kwifashisha Rwanda Forensic Laboratory, Ni ikigo cyashyizweho gifite ubushobozi bwo gupima uwanyoye ibiyobyabwenge bakamenya ingano y’ibyo afite mu maraso.”

“Icyo gihe iyo ubashije kumenya ikigero afite hari uwo bigaragaza ko yari agitangira, uwo na we bizafasha kugira ngo asubizwe mu buzima busanzwe. Ndetse ni na byiza ko umubyeyi wese amenya uko umwana we ahagaze. Iyo umenye ko afata ibiyobyabwenge umenya uko umufata ukamwigisha, ushobora no kumukurikirana hakiri kare akabireka.”

 Ese ahazaza h’igihugu hari mu maboko meza

Iyo umuntu abonye iyi mibare, kimwe mu bintu ashobora kwibaza ni ahazaza h’igihugu cyane ko urubyiruko arirwo babyeyi b’ejo, abarimu, abaganga, abayobozi n’abasirikare bazarinda ubusugire bw’igihugu.

Mu kiganiro twagiranye na Tito Rutaremara uyoboye Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye yavuze ko mu kubungabunga ahazaza h’urubyiruko hakwiriye gushyirwaho uburyo bwo guhana abarenga ku mategeko ugasanga bararwonona, barushora mu businzi, ubusambanyi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Yakomeje agira ati “umuryango ukwiriye kwigisha abana kutanywa inzoga cyangwa ngo bishore muri ibyo bindi kuko ari bibi, noneho no mu mashuri bakabyigisha.”

Tito Rutaremera yavuze ko nubwo hari urubyiruko rwitwara nabi bitavuze ko ahazaza h’igihugu hari mu kaga kuko hari urundi rwitwara neza kandi umubare warwo ukaba ariwo munini.

Ati “Urubyiruko rufite ibintu byinshi birushuka ariko guheraho ukavuga ngo rwose rwarapfuye sibyo, hari benshi beza cyane ariko na none dukwiriye gukora cyane kugira ngo n’umubare w’abo bari mu bintu bibi tugende tuwugabanya, ariko kuba hari benshi beza batabirimo barahari. Cyakora kuko hari byinshi bibashuka dukwiriye kubihagurukira ariko bose si babi.”

 

Tito Rutaremara avuga ko nubwo hari urubyiruko rwagiye mu ngeso mbi hari n’urundi rwinshi ruri mu nzira nziza

Urubyiruko rw’u Rwanda nirwo byiringiro by’ejo hazaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter