Search
Close this search box.

Kuba abatuye Isi bageze kuri miliyari 8 bivuze iki ku rubyiruko rwa Afurika?

Kuba umubare w’abatuye isi uzareka kwiyongera si ibintu byitezwe ko bizabaho ndetse ntibigishidikanywaho ko abatuye isi bamaze kurenga miliyari umunani, bisobanuye ko nibura abantu bagera kuri miliyari imwe biyongereye ku Isi kuva mu 2010.

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko mu binyacumi by’imyaka biri imbere, abatuye isi bazaba biganjemo urubyiruko rwo muri Afurika, ikintu gishobora kubonwa nk’umugisha cyangwa se kikaba umwaku ku rundi ruhande.

Harishimirwa ibimaze kugerwaho mu rwego rw’ubuvuzi, isuku n’isukura, amazi meza n’ibyerekeye ikorwa ry’inkingo n’ibindi bitandukanye byagabanyije imfu, bikagira uruhare mu bwiyongere bw’abantu.

Hagendewe kuri politiki z’Umuryango w’Abibumbye zinarimo Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi, hagaragazwa ko bitarenze mu mwaka wa 2030, urubyiruko rwa Afurika ruzaba rungana na 42% y’urubyiruko rwo ku isi yose, ibintu bifite igisobanuro gikomeye ugendeye ku busesenguzi.

Ni ibyago

Kwiyongera kw’abantu ku muvuduko wo hejuru bijyanye no kuba nta ngamba zihamye zihari mu kongera umusaruro n’ibindi nkenerwa, bifatwa nk’imbarutso yo kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije, hakabaho imihindagurikire y’ibihe ubushyuhe bukarushaho kwibasira isi, cyane ko n’amashyamba aba atemwa umusubizo.

Kwiyongera cyane kw’abantu ku isi, biri kujyana no kwiyongera kw’ibyago cyane cyane muri Afurika, aho usanga higanje abakiri bato kandi mu bihugu bikennye kurusha ibindi, aho usanga ubuzima bugoye bagatangira gusuhuka bajya gushakishiriza mu bindi bihugu akenshi mu buryo butemewe n’amategeko.

Urundi rubyiruko usanga rujya gushakishiriza mu bucuruzi buciriritse cyangwa ubundi bushabitsi ariko ugasanga ntibibagendekera neza bitewe n’uko batoroherezwa cyangwa ngo barindwe bafashwe gutera imbere ku mirimo baba berekejeho amaboko.

Dukwiye kandi kwibuka ko Umuryango w’Abibumbye wavuze ko uko abantu barushaho kurumbuka bakaba benshi, ari na ko batangira kubura amahitamo, ibyo kongererwa ubushobozi bigacogora cyane cyane mu bakobwa n’abagore bakiri bato.

Bituma akenshi usanga ibihugu bikennye ari byo bifite abaturage benshi ndetse nko ku ruhande rwa Afurika hakunda kugaragara ikibazo cy’urubyiruko rwinshi rufite ubumenyi ariko rukagira amahirwe make ku isoko ry’umurimo.

Ni Umugisha

Abakiri bato bakunze gufatwa nk’amizero y’ejo hazaza umugabane uwo ari wo wose uba ukeneye, ndetse Usanga nka Amerika, u Burayi na Aziya bihangayikishijwe n’igabanuka ry’abakiri mu myaka y’urubyiruko, riri ku muvuduko uteye ubwoba mu gihe muri Afurika ho ari ikinyuranyo kuko urubyiruko rwiyongera ubutitsa ku buryo bishobora kuvamo amahirwe atandukanye.

Abakiri bato usanga baratangiye kwinjira mu rwego rw’ubuhinzi, barakataje mu by’ikoranabuhanga, ibyo kubungabunga ikirere n’ibindi biciye mu guhanga udushya ku buryo bigaragara ko bashaka gutanga umusanzu wabo mu kubonera isi ibizubizo, by’umwihariko ntawakwirengagiza uruhare rw’urubyiruko rwa Afurika mu iterambere ry’umugabane.

Ubushakashatsi bugaragaza ko imyinshi mu mishinga y’ubushabitsi muri Afurika ubu iyobowe n’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 35, bikavugwa ko ibi byabashishije kurokora amadolari ya Amerika agera kuri miliyari ebyiri mu 2021.

Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB)  ivuga ko ibintu bikomereje ku muvuduko biriho, ari ibintu bizazamura umusaruro bigafasha Afurika kwishakamo ibisubizo ubwayo ndetse hatangwa inama ko hagendewe ku bw’iyongere bw’abantu cyane cyane urubyiruko, hakwiye gushyirwaho  politiki na gahunda ziruteza imbere kurusha uko byaba byarigeze gukorwa mu mateka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter